Home Ubuzima Ingaruka simusiga mbi 6 zikomeye ziterwa n’inzoga mu mubiri wa muntu(Soma birambuye)

Ingaruka simusiga mbi 6 zikomeye ziterwa n’inzoga mu mubiri wa muntu(Soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Kuva kera abantu batari bake bavuga ko inzoga ari nziza,ndetse ugasanga hariho n’abavuga ko iyo baraye batayinyweye aba ari ibyago bagize.Kuba rero ikundwa n’abatari bake ntibivuga ko idafite ibyago byinshi izanira ubuzima bw’umuntu,kuburyo bishobora no kuba intandaro y’urupfu.

Urubuga rwa Topito rugaragaza ingaruka simusiga zitandukanye ziterwa  no kunywa inzoga.Ni mu gihe abayinywa bo badakunze kubyitaho,ahubwo bakayita amazina atandukanye agaragaza ko ibafitiye akamaro.

1.Inzoga ituma umubiri w’umuntu ubura amazi

Hatekerezwa ko iyo unyweye inzoga nke ko igira ingaruka nziza mu mikorere y’umubiri kandi ko ari uburyo bwiza bwo gushira inyota,ariko sibyo ahubwo n’amazi wari ufite mu mubiri iba igiye kuyakamya,kuburyo bisaba iminota itanu gusa ngo itangire kugutwara amazi.Burya ngo ni byiza ko uramutse uyikunda kuburyo kuyivaho byagukomerera ko wanywa ikirahure kimwe ariko ufite n’icupa rinini ry’amazi yo kunywa.

2.Inzoga ituma umuntu agira umubyibuho ukabije

Ikirahure cya cl 25 cy’inzoga kigira 110Kcal(Kilocarolies),kandi iyo umubiri ufite Karoli nyishyi ziteza ibibazo ku buzima bw’umuntu,ariko ikirenze kuri ibyo alukoro yo mu nzoga n’isukari ibamo ni intandaro yo kwirundanya hamwe kw’ibinure byinshi.Ibi rero bikaba inkomoko yo kubyibuha birenze.

3.Inzoga ituma utigenga akaba ariyo iguha umurongo ugenderaho

Uko unywa inzoga kenshi niko bigenda biba akamenyero kuburyo zigeraho zikakurusha imbaraga maze zigatangira kugutwaza igitugu,kuburyo iyo utanafite n’ubushobozi bwo kuyigura ujya no kuyivumba.Nkuko ibindi biyobyabwenge bikora inzoga nayo yangiza ubwonko,noneho ikaganza imyanzuro ushobora kwifatira.

4.Inzoga ni mbi ku rwungano ngogozi

Alukoro na gaze iba mu nzoga ishobora kuba umwanzi w’amara,cyane cyane iyo amara yawe yoroshye.Kandi kunywa inzoga nyinshi kurugero rwinshi bishobora kukuzanira vuba impiswi mu buryo bworoshye kubera ko amazi abamo ahita azanwa mu mara no mu turemangingo,akaba ariyo mpamvu kurya cyane mbere yo kuyinywa byaba byagabanya ibyo.

5.Inzoga ishobora gutuma uba umunyamahane

Kubera ko inzoga ishobora guhindura amarangamutima n’imyumvire usanzwe ugira ku kintu runaka,ushobora kuburyo bworoshye gusobanura ku buryo butari bwo amakuru aturutse hanze no kugira igisubizo uyatangaho utekereza ko ari kuba ako kanya,kandi atari ukuri.Mu gutanga igisubizo ukaba wahemukira abandi,cyangwa ukabahohotera.

6.Inzoga ituma usinzira nabi

Iyo wanyweye inzoga ,uryama nabi.ushoba kuryama bikworoheye ariko ukabura ibitotsi.Inzoga rero ni intandaro yo kuba waryama ariko gusinzira bikaba ikibazo.Ibi bikaba bishobora kugira ingaruka ku kazi umuntu akora ka buri munsi mu gihe yagakora ari guhunyiza kubera kuba yabuze ibitotsi n’ijoro aryamye.

Byaba kuryama nabi n’izindi ngaruka tutavuze ,byose si byiza ku buzima bw’umubiri wa muntu.Abenshi nubwo baba batabikozwa ,nyamara inzoga zangiza ubwonko n’imitekerereze nyayo umuntu yakagombye kugira.

 

 

 

 

 

 

You may also like

Leave a Comment