Home Mu Mahanga Ingendo z’Abayisilamu zo kujya i Maka zahagaritswe bamwe barishima abandi barababara

Ingendo z’Abayisilamu zo kujya i Maka zahagaritswe bamwe barishima abandi barababara

by KATABARWA Gilbert
0 comment

Umugabo n’umugore bo muri Yorodani ibyishimo byabarenze bumvise ko, urugendo rukomeye rw’Abayisilamu I Maka rwahagaritswe mu rwego rwo gukumira no kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Ariko ku bandi benshi, byababaje cyane, kuba uru rugendo rwahagaritswe, kuko ari umwe mu mihango ikomeye mu idini ya Islam kandi ihuza abantu benshi ku Isi. Uru rugendo rugomba gutangira ku ya 29 Nyakanga 2020. I Maka hagomba kubera urugendo rutagatifu, ni muri Arabiya Sawudite akaba ari igihugu cy’Abarabu, kuri ubu kikaba cyibasiwe cyane na coronavirus, abagera kuri 256000 bamaze kwandura coronavirus, mu gihe abarenga 2557 bamaze guhitanwa nayo.

Mu mwaka wa 2019, uru rugendo rwari rwitabiriwe n’abantu miliyoni 2,5 baturutse impande zose z’Isi, ariko kubera gutinya ko rwazaba intandaro yo gukwirakwiza icyorezo, ubuyobozi bwaho bwavuze ko abantu bagera ku 1000, aribo bonyine bazarwitabira. Ariko ibitangazamakuru byaho bivuga ko imibare y’abazitabira ari 10000. Gusa ngo muri uyu mwaka, “Abizerwa” baba muri Arabiya Sawudite ni bo bazemererwa kubirangiza, muri bo 70% azaba ari abanyamahanga ariko batuye muri Arabiya Sawudite naho 30% azaba ari Abanyarabiya Sawudite.

Itangazwa ry’igabanuka rikabije ry’abazitabira uru rugendo, ntiryabujije ubwinshi bw’abantu bakomeza kubisaba, baturutse mu bihugu 160 byagombaga kuzitabira, nubwo abayobozi batatanze imibare y’ababisabye uko ingana. Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa “AFP” byabajije Umunyanijeriya utuye muri Arabiya Sawudite, nawe uri mubagize amahirwe yo gutoranywa kuzitabira urugendo rutagatifu uko yabyakiriye, asubiza ko byamuteye ibyishimo bitagereranywa, mu gihe AFP hari abandi bantu benshi yabajije uko babyakiriye, bakavuga ko batabyishimiye kubera ko batazi icyo ubuyobozi bwashyingiyeho butoranya.

AFP ibaza Minisiteri ya Hajj, icyo yagendeyeho itoranya abazitabira urugendo, ntiyigeze isubiza icyo kibazo. Gusa Minisiteri ya Hajj nanone yari yaratangaje ko abazitabira urugendo, basanzwe bari muri Arabiya Sawudite batoranyijwe mu bakora umwuga w’ubuvuzi, n’abasirikare bakize virusi. Umushakashatsi Umar Karim wari watumiwe mu kigo cyitwa Royal United Services Institute i Londres, yatangarije AFP ko: Abayobozi bakomeje inzira yo gutoranya mu buryo budasobanutse kandi ari ikibazo gikomeye.

Ubundi imwe mu nkingi eshanu za Islam, harimo ivuga ko buri musilamu asabwe gukora urugendo rutagatifu rujya I Maka, nibura rimwe mu buzima bwe mu gihe abishoboye.

Iyi nkuru dukesha “JDM: Journal de Montréal” ivuga ko kuba Arabiya Sawudite, igabanyije umubare w’abakora urugendo rutagatifu, ari icyemezo gifite ingaruka zikomeye ku bukungu bwayo, kuko ubwami bwa Arabiya Sawudite bwinjizaga amamiliyaridi y’amadolari buri mwaka mu bukerarugendo bw’amadini. Ibi kandi bibaye mu gihe iki gihugu gisanzwe kiza ku isonga, mu bihugu byohereza ibicuruzwa byinshi mu mahanga, kimaze kwibasirwa cyane n’igabanuka ry’ibiciro bya peteroli.

Karim avuga ko abantu benshi bifuza gukora Hija, muri uyu mwaka kuko bakeka ko bitazaba biremereye kandi bitunganijwe neza kubera imbaga nto y’abantu. Nubwo umubare w’abasura Maka wagabanutse ku buryo bukabije, ariko ingamba zirakomeje zo kwirinda kugirango hagabanywe ikwirakwira rya coronavirus. Abayobozi bavuze ko abazajya mu rugendo rutagatifu I Maka, bazabanza bagapimwa coronavirus mbere yo kugera mu mujyi mutagatifu wa Maka, kandi bazabanza bashyirwe mu kato mbere na nyuma y’imihango izaba iteganyijwe.

 

You may also like

Leave a Comment