Home Urukundo Inkuru ya Carine: Urukundo ntirugurwa amafranga Episode 2

Inkuru ya Carine: Urukundo ntirugurwa amafranga Episode 2

by Uwera Ritha Shonah
0 comment

Muraho neza, ngarutse ngira ngo mbakomereze inkuru yanjye nkuko nabibasezeranije. Muri episode 1 twayirangirije aho nari maze guhura n’abasore bigeze kunyaka isakoshi, ariko njye sinari nabamenye.Mureke mbakomereze.

Ako kanya nahise mbona agahinda mu maso yabo nuko mbasaba ko bambwira icyo banshakira dore ko nari ntaramenya abo ari bo.

Umwe muri bo yahise abwira ati” Mu byukuri nubwo tutarakubwira icyo tugushakira, reka njye mbanze ngushimire. Nanejejwe cyane n’uburyo watwakiriyemo. Ibyo aribyo byose wari ufite gahunda zawe ugiyemo ariko kuba wicishije bugufi ukemera kudutega amatwi ni iby’agaciro, akarusho ukatugurira n’icyo kunywa utitaye kubo turi bo sinashidikanya ko uri umukobwa mwiza kandi ufite umutima wa kimuntu.”

Amagambo y’uwo musore yankoze ku mutima, numva ndamunezerewe cyane. Gusa nari mfite amatsiko y’ikintu banshakiraga, maze mugenzi we ahita ambwira ati” Tutagutindiye, ntago ngiye gusubiramo ibyo mugenzi wanjye yavuze kuko ngiye kugira icyo nkubwira.Ikintu nyamukuru twagushakiraga ni ukugusaba imbabazi.

Ikigaragara cyo ni uko utigeze utumenya kuko iyo uba watumenye ntiwari kutubaza icyo tugushakira. Nitwe ba basore bigeze kugutwara isakoshi ubwo byari nijoro. Uriya musore waguturutse inyuma nawe ni mugenzi wacu, ariko kuko yakubonaga kenshi nubwo atari azi i wanyu, yatubwiye ko yagukunze cyane nta mpamvu yo kuguhemukira.

Twaramwumviye nk’inshuti yacu tumuha isakoshi ngo azaze hamwe ukunda guca agusubize isakoshi yawe. Gusa ndabona warayibonye kuko iyo telephone yari irimo.”

Bamaze kumbwira gutyo nubwo isakoshi yanjye ntigeze nyihabwa, nabashimiye umutima w’ubutwari bagize wo kuza kunsaba imbabazi. Nirinze kubabwira ko ntigeze mbona isakoshi yanjye kuko nacyekaga ko byabateranya na mugenzi wabo kandi ashobora kuba yaranshatse akambura.

Nagize amatsiko yo kuba nababaza impamvu banyibye isakoshi, mbabaza niba n’ubusanzwe ari abajura. Bambwiye impamvu ibibatera byose bambwira ubuzima butoroshye banyuzemo numva ndababaye cyane. Natangiye gushima Imana mu mutima wanjye, muri abo basore bose nta numwe wagiraga umuryango. Bose bagarukiye mu mashuri yisumbuye. Umwe muri bo ntiyigeze anayarangiza.

Nababajije aho uwo mugenzi wabo wundi ari ,banyemerera ko ku munsi uzakurikiraho bazamunyereka. Nabahaye nimero yanjye ya telephone bazanshakaho mbaha n’amafaranga ibihumbi 30 nari mfite maze ndabasezera ndataha.

Nageze mu rugo negera mukuru wanjye ndabimubwira byose, anyita ikigoryi muri make amfata nk’umuntu wabuze ubwenge. “Ese Cari uri umusazi cyangwa wabuze ubwenge tukujyane kwa muganga? Urifata ugaha amafranga angana atyo abantu bakwambuye isakoshi yawe ,nayo ubwayo utarayibona? Ubwo se niba bagutetse imitwe kugira ngo bagukuremo ayo mafranga?”

Nanze kugira byinshi mubwira kuko hari ibintu byinshi tutajyaga twumvikana, nirinze guterana nawe amagambo maze nigira mu cyumba cyanjye. Ntangira kwibuka iby’ubuzima bwa ba basore, muri njye numva ngize umutwaro wo kubasengera. Narapfukamye ntangira kuganira n’Imana, hashira umwanya munini ndangije gusenga mpita njya gukaraba mvayo, njya ku meza nyuma yaho mpita ndyama kuko mu gitondo nari mfite kujya ku ishuri.

Bukeye bwaho ndi ku meza hamwe n’ababyeyi banjye ndetse n’abavandimwe banjye babiri aribo Lyvine na Aline,Aline mukuru wanjye aba azamuye ikiganiro cy’ibyo namubwiye kuri ba basore. Papa na Mama barandakarira cyane ariko sinagira icyo mbivugaho ndabihorera maze nigira ku ishuri.

Amasaha y’ishuri yararangiye igihe cyo gutaha kiragera gusa ku ishuri hakaba hari umuhungu witwa Alain wankundaga cyane, I wabo wa Alain nabo bari abakire cyane dore ko Papa we yari inshuti ya Data.

Alain yari umuhungu mwiza gusa ntago imico ye yanyuraga, yari umuhungu unywa itabi ndetse n’inzoga ikindi kandi yarirataga cyane. Akumva ko ariwe urenze mu kigo cyose dore ko n’abakobwa bamukundaga cyane bitewe n’ukuntu yari mwiza kandi akagira n’amafaranga.

Gusa nubwo yankundaga njye sinigeze mwiyumvamo habe na rimwe. Iyo twatahaga wasangaga antegerereje ku marembo ngo antahane kuko yagiraga  imodoka ariko njye numvaga ibyo ntacyo bimbwiye. Ahubwo nashakaga uburyo ntaha kare kugira ngo atambona kuko iyo natahaga ntinze yarantegerezaga. Uwo munsi natashye kare kugirango ataza kumbona.

Naratashye ngiye kubona mbona mpamagawe na nimero ntazi, numva ni ijwi ry’umusore ntazi. Maze aranyibwira “Ndabizi ntago wamenye, nitwa Bruce nkaba ndi umwe muri ba bahungu bigeze kugutwara isakoshi. Ndi umwe waguturutse inyuma rero bagenzi banjye nibo bampaye numero zawe.”

Numvise ngize amatsiko yo kukubona maze……….

Loading…

ni ahejo muri Episode 3 mbakomereza uko byaje kugenda.

Gusa niba wumva iyi nkuru ari nziza kora Share n’izindi nshuti zawe zibashe kuyibona

Murakoze!

 

 

You may also like

Leave a Comment