Home Urukundo Inkuru ya Carine: Urukundo ntirugurwa amafranga Episode 5

Inkuru ya Carine: Urukundo ntirugurwa amafranga Episode 5

by Uwera Ritha Shonah

Muraho neza, ngarutse ngira ngo mbakomereze inkuru yanjye nkuko nabibasezeranije. Muri episode 4 twagarukiye aho narindi kuvagana na Bruce n’uko mama akaza asanga ndi kuvugana nawe.

Bruce yambwiye ko yarankumbuye, maze ahita ambaza niba nanjye nari mukumbuye. Ngiye kumusubiza natunguwe no kubona mama ampagaze iruhande, mpita ngira ubwoba nkupa telephone.

Gusa byabaye ibyubusa kuko ibyo yambwiraga byose mama yari yamaze kubyumva. Bruce yahise yongera arampamagara nuko mama ahita anyaka telephone aramwitaba.

Niko kumubaza ati” Niko musore ubwo siwowe Bruce sha? Waba uri we cyangwa utari we ndagira ngo nkubwire kandi unyumve neza niba uri mui za nkundo zanyu n’umukobwa wanjye, ndakumenyesha ko afite fiancé kandi bari kwitegura ubukwe. Ntabwo nshaka abantu baza kumuvangira. Kuva aho mumenyaniye ntakitwumvira nk’ababyeyi, rero ndagusabye ngo niba ukunda Carine mwibagirwe. Nzaramuka menye ko mwongeye kuvugana ubwo ikizakurikiraho uzakibona.”

Bruce yahise akupa ,mama amaze kumubwira atyo numvise ngize umujinya ndababara cyane ariko ntacyo nari gukora kuko ntabwo nari burwanye mama. Ntiyigeze ansubiza telephone yanjye yambwiye ko ntari buyirarane maze arayifata arayijyana.

Nararyamye biranga nkomeza gutekereza Bruce mbabazwa n’amagambo mama yamubwiye, nasinziriye bwenda gucya. Bwarakeye maze nditunganya kugira ngo njye ku ishuri nkora ibyo nkora ndabirangiza njya kwaka mama telephone ngo njye ku ishuri arayinyima.

Nanze kwirirwa mwinginga mfata isakoshi yanjye mpita ngenda. Nageze ku ishuri mwarimu akajya yigisha meze nk’udahari kuko nabaga ndi gutekereza ibyabaye kuri Bruce. Mwarimu yakomeje yigisha agera aho abona ko njye ntakurikiye ibyo arimo yigisha, yarandetse ntiyagira icyo ambaza arabanza arigisha ararangiza maze asohotse ansaba ko musanga mu biro.

Yambajije impamvu abona ibibazo byandenze, najye sinagize icyo mukinga narabimubwiye byose kuko n’ubusanzwe yari umwarimu nakundaga kuba nagisha inama. Yari umu mama ufite abana batanu, yari akuzemo gato. Yari umubyeyi nafatiragaho urugero, iyo nahuraga n’ikintu kingoye niwe nabibwiraga.

Maze kumubwira ibyo byose byambayeho yahise avuga ati”Carine, reka nkubwire, sinjyiye kukubwira ngo utangire wubahuke ababyeyi bawe. Ariko nawe uri mukuru, singombwa ko ababyeyi bawe bagushyingira umuntu udakunda. Byibuze se ngo mvuge ngo bagushyingiye umusore muzima ra. Alain nta mwarimu utazi ko ari umunywi w’itabi n’inzoga, ntabwo namukwifuriza nubwo se ari umukire cyane kuko wowe uri umukobwa buri undi mukobwa yafatiraho urugero.

Bisa naho I wanyu batazi agaciro k’urukundo rwanyarwo ahubwo bishakira amafranga. Carine ndagira ngo nkubwire ko urukundo rutagurwa amafranga, ntakintu nakimwe gishobora kuba cyarugura. Ntuzishimire gukunda umukire aruko umukurikiyeho amafranga kandi nta rukundo umufitiye. Ndabizi I wanyu ntacyo mubuze cyatuma uyifuza cyane, ayo ninayo mahirwe ufite. Kandi nuwo Bruce uzashishoze nawe atazaba azanwe n’amafranga kandi ntarukundo agufitiye.

Ntabwo muciriye urubanza wabona nawe agukunda koko, ariko uzabanze ube maso. I wanyu bareke igihe kizagera babone ko bari mu makosa.” Mwarimu yamaze kumbwira ayo magambo nongera gutekereza bwa kabiri. Nara musezeye mpita nsohoka mubiro bye njyahanze ahantu hiherereye nkomeza gutekereza ku magambo ambwiye.

Hashize akanya nagiye kubona mbona Alain aje aho nari nicaye. Akinsatira mpita mwumvaho umwuka w’itabi. Nanze guhita mpaguruka ngo muhunge, ndamureka aza yicara hafi yanjye. Yatangiye kumbwira amagambo menshi y’urukundo ankunda, atangira kumbwira uburyo njye nawe nitumara gukora ubukwe tuzajya kuba Dubai kuko se ahafite amazu ndetse hariyo nuruganda rukora imodoka abereye umuyobozi.

Gusa ibyo byose njye sinabikozwaga, mubyukuri Alain yari mwiza pe afite n’amafranga, ariko ntiyari mwiza ngo andutire Bruce. Yakomeje kumbwira ibyo ambwira nanjye ubwo mfata ijambo ndamusubiza nti” Umva nkubwire Alain, ndabizi buri joro uba uri kumwe n’abakobwa benshi kandi beza kundusha mutubyiniro hirya iyo, ariko sinzi impamvu wumvako arinjye wahitamo ngo nkubere umufasha. Njye ndagira ngo nkubwire ko ntagukunda kandi ubyumve neza.”

Byasaganaho amagambo nabwiraga Alain yacaga mu gutwi kumwe agatungukira mukundi kuko nabonaga atabyitayeho. Yari afite icyizere ko byanze bikunze nzemera nkabana nawe kuko iwacu bamuhaga ibyizere bitabaho. Nabonye atari kuva ku izima ndamusezera ndataha, ansaba ko yantahana mubwira ko mfite izindi gahunda ntatashye.

Natambukaga bigurunege ndimo gutekereza Bruce gusa. Naratashye mama ansubiza telephone yanjye, Bruce ntiyari yongeye guhamagara. Ngeragegeza guhamagara ya nimero yampamagaje yanga gucamo.

Hashize icyumweru ntamakuru ya Bruce ndamenya ntangira kwiheba ndaceceka nkumva ntamuntu nshaka kuvugisha. Hashize ibyumweru bibiri noneho mera nkumurwayi neza neza numva ubuzima bwo kubaho ntabona Bruce ntabubasha.

I wacu baje gushaka amakuru ya Bruce maze baramumenya, papa atangira kumushyiraho iterabwoba ngo natajya kure yanjye ntazabona amahoro. I wacu bagerageje guha Bruce ninshutize icyo bifuza kugirango bajye kure yanjye, Bruce nawe kuko yankundaga arabyanga ariko kubera ubuzima bari babayemo inshuti ze ziramwinginga ngo yemere babahe amafranga ngo andeke.

Bruce yarabatsembeye ababwira ko bitashoboka, mubyukuri na Bruce yarankundaga cyane, navugako ashobora kuba yarankundaga kurusha uko njye namukundaga. Kuko papa yagerageje kujya yohereza abasore bandi ngo bajyende bamukubite paka afashe amafranga ariko akabyanga.

Papa yabonye byanze yihererana za nshuti za Bruce azibwira ko azabaha miliyoni10 ngo bice Bruce. Ariko banga kubumva kuko Bruce yari inshuti yabo magara.

Ntibigeze babihisha Bruce baragiye barabimubwira. Mubyukuri izi nshuti ntamuntu utazifuza mubuzima. Bruce yahise abajyira inama yuko bagomba kwemera gufata ayo mafranga bakabeshya ko bazamwica maze bamara kuyahabwa bagatoroka byaba ngombwa bakazanjyana kuko mubyukuri Bruce yari yaraje kumenya ko nanjye namukunze ariko I wacu bakaba bashaka kunshyingira umusore ntigeze nkunda.

Babikoze uko babivuganye barajyenda babeshya papa, papa yarabanje abaha miriyoni5 ngo nibamara kumwica bazagaruka abahe izindi. Baragiye binyuza hirya bikoza hino bagaruka bamubeshya ko bamurangije bamwereka ibimenyetso bitaribyo. Papa abaha miliyoni zindi 5 nindi miliyoni1 yishimwe ngo akazi bagakoze neza.

Baragiye babwira Bruce ko gahunda zose zaciye mo maze batangira gupanga ukuntu bazaza bakanjyana. Icyo gihe ntibyari byoroshye kuko papa yari yarashatse abarinzi bagomba kujya bandinda aho ngiye hose.

Bruce ibyo ntibyijyeze bimukanga cyangwa ngo bimuce intege we na bagenzi be kuko………………………….

Loading…

ni ahejo muri Episode 6 mbakomereza uko byaje kugenda.

Gusa niba wumva iyi nkuru ari nziza kora Share nizindi nshuti zawe zibashe kuyibona

Murakoze!

 

You may also like

Leave a Comment