Isezerano Gospel
  • Ahabanza
  • Inyigisho
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Isesengura
  • Abahanzi
    • Amateka
  • Indirimbo
    • Amajwi
    • Amashusho
    • Lyrics
  • Abo turi bo
  • Twandikire

Isezerano Gospel

  • Ahabanza
  • Inyigisho
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Isesengura
  • Abahanzi
    • Amateka
  • Indirimbo
    • Amajwi
    • Amashusho
    • Lyrics
  • Abo turi bo
  • Twandikire
Urukundo

Inkuru ya Carine: Urukundo ntirugurwa amafranga Episode1

by Uwera Ritha Shonah October 14, 2019October 14, 2019
written by Uwera Ritha Shonah October 14, 2019October 14, 2019
Inkuru ya Carine: Urukundo ntirugurwa amafranga Episode1
Yasuwe: 1,953

Tugiye gutangira inkuru yacu, ntabwo ari ndende cyane ariko harimo byinshi kandi byiza, muzagenda murushaho kubyumva uko muzagenda muyisoma. Ntibizabe ibyo gusoma gusa ahubwo niwumvamo icyiza kirimo kizakubere isomo. Mureke dutangire inkuru yacu…..

Nitwa Carine ndi umukobwa w’imyaka 21, narangije amashuri yisumbuye ubu ndi mu mwaka wa kabiri wa kaminuza. Mvuka mu muryango ukize cyane kandi mugari, papa na mama baracyariho. I wacu turi abana b’abakobwa batatu, njye nkaba ndi umwana wa kabiri.

Mukuru wanjye yitwa Aline afite imyaka 24, we yarangije kaminuza ubu afite akazi keza. Umuto muri twe yitwa Lyvine afite imyaka17 akaba akiri mu mashuri yisumbuye.

Umunsi umwe ubwo navaga  ku ishuri ari mu masaha ya ni mugoroba, ngeze muri karitsiye z’iwacu nibwo naje kwibwa isakoshi n’abasore babiri kuko wabonaga bandusha imbaraga, nagerageje gusakuza nuko inyuma yanjye mbona haturutse undi musore wa gatatu arabirukankana n’ubwo wabonaga bageze kure.

Mu isakoshi yanjye hari harimo amafaranga ibihumbi 200 na telephone yanjye, gusa icyari cyimbabaje cyane yari telephone yanjye. Nategereje igihe kingana n’isaha nziko wa muhungu wundi wanturutse inyuma agiye kubamfatira, gusa nawe ntiyaje kugaruka.

Narihanganye ndataha ngeze mu rugo mbatekerereza uko byagendekeye, ntibyigeze bibatera ikibazo cyane kuko njye naje ndi muzima. Bukeye bwaho papa yahise ansinyira sheke y’ibihumbi 500 ngo njye gushaka indi telephone, ndagenda ngura telephone imeze nkimwe nari mfite gusa nari nkibabajwe na ya yindi yibwe kuko nabikagamo ibintu byinshi.

Nahise niyemeza kutazongera guca muri ya nzira ntangira guca mu yindi. Icyo ntari nzi ni uko umunsi wakurikiye uwo banyibiyeho, wa muhungu wa gatatu wirutse kuri bamwe babiri yari yaje kuntegereza ngo ansubize isakoshi yanjye n’ibintu byose byari birimo.

Hashize  nk’icyumweru uwo muhungu aza kuntegereza atambona, gusa umunsi banyibiyeho sibwo bwa mbere we yarambonye ahubwo n’indi minsi yajyaga ambona ariko atazi aho ntuye. Kuntegereza byaramurambiye nuko afata ya sakoshi ntakintu na kimwe avanyemo aragenda iyihisha aho yabaga kuko yumvaga ko isaha ni saha azambona akayinsubiza.

Hashize ibyumweru bibiri ndi muri bisi, naje kumva abantu bavuga ku by’umukobwa wibwe isakoshi irimo amafaranga na telephone numva ni njye ariko ntibari banzi. Nakomeje kubumva, numva umwe muri bo aravuze ati” uziko abasore bibye urya mukobwa, bari batatu ariko umwe muri bo yaje kwitandukanya nabo ababwira ko bagomba gusubiza uwo mukobwa isakoshi ye.”

Maze kumva uwo muntu avuze atyo nahise nijijisha nanjye mpita mubaza nti” Ese bambe uwo mukobwa yaje kubona isakoshi ye?” wa wundi nawe ahita ansubiza ati” Yego, kubera ko abo basore baje kumva ibyo mugenzi wabo ababwira nuko isakoshi bayiha uwazanye icyo gitekerezo maze ayishyira uwo mukobwa dore ko ngo uwo umuhungu yari yarabengutse uwo mukobwa.”

Maze kumva iby’uwo muntu nahise njya mu rujijo nibaza ukuntu byaba byaragenze biranyobera. Nahise ngira amatsiko yo kumenya uwo musore dore ko ngo yari yaranankunze.

Icyumweru cya gatatu cyaje kugera nuko ndi mu nzira ntaha naje guhura na ba basore babiri ariko njye sinari nabamenye, kuko banyatse isakoshi biruka kandi bwari bwije. Barampagaritse bambwira ko bankeneye, nanjye ngira ngo wenda  bankeneyeho ubufasha tujya kuri resitora yari hafi aho. Ndabanza mbaza buri umwe icyo ari bunywe n’uko ndabagurira nanjye mfata ka fanta.

Ako kanya nahise mbona agahinda mu maso yabo nuko mbasaba ko bambwira icyo banshakira dore ko nari ntaramenya abo ari bo.

Umwe muri bo yahise………………………………………………..

Loading…

ni ahejo muri Episode2 mbakomereza uko byaje kugenda.

Gusa niba iyi nkuru wumva izakubera nziza kora Share nizindi nshuti zawe ibagereho.

Murakoze!

0 comment
11
FacebookTwitterWhatsapp
Uwera Ritha Shonah

previous post
Inama zitandukanye zagufasha kwireherezaho umukobwa akagukunda cyane
next post
Amateka y’umupasiteri Solly Mahlangu wamamaye cyane kubera indirimbo ye Wa Hamba nathi yakoze

You may also like

Inkuru ya Carine: Urukundo ntirugurwa amafranga Episode 2

October 15, 2019

Menya zimwe mu mpamvu abageni bambara amakanzu y’imyeru,...

October 7, 2019

Inkuru y’urukundo igice cya 6: Amayobera(soma birambuye)

April 2, 2019

IGICE CYA 6 : Manzi na Bella; duherukana...

February 13, 2019

Dore amoko 5 y’inkundo usanga mu basore n’inkumi...

June 25, 2019

Inkuru y’urukundo igice cya 3: Amayobera (soma birambuye)

March 25, 2019

Inkuru y’urukundo: Igikomere cy’umuryango wanjye Episode1(soma birambuye)

April 25, 2019

IGICE CYA 5: Urukundo rwa Manzi na bella;...

February 12, 2019

Inkuru y’urukundo igice cya 4: Amayobera(soma birambuye)

March 29, 2019

IGICE CYA 2: Duherukana umwalikazi Bella asezeranya Manzi...

January 30, 2019

Leave a Comment Cancel Reply

Save my name, email, and website in this browser for the next time I comment.

Dukurikire

Isezerano.com

Kwamamaza

Inkuru Zakunzwe

  • Uko mbibona:Gusenga ntacyo byaba bimariye umuntu ,mu gihe asengana ubuhemu(Soma birambuye)

  • Sri Lanka :Nk’intumwa za Kristo umwami w’amahoro twamaganye ihohoterwa rikorerwa Abakiristo cyangwa Abayisilamu -Umuryango w’ivugabutumwa ku isi(AEB)

  • NGOMA : Umubyeyi urara mu nzu idakinze mu gihe cy’amezi 11, aratakambira a karere kumufasha kurenganurwa agahabwa impoza marira nyuma y’uko ibidamu biri mu murima wa Kiliziya Gatulika bimwiciye umwana

  • Aho  Umwuka wera ageze  amateka arahinduka,nawe yaguhindurira amateka(soma birambuye)

  • I GICUMBI : Umukecuru Mukashyaka arasaba ko yahabwa ubutabera , kuko ubuyobozi bwakingiye ikibaba umugabo wasambanyije umwana we

Dukurikire

Facebook Twitter Instagram Youtube

Kuri Twitter

Follow @isezeranogospel

Inkuru Ziheruka

  • Ngoma: Abantu 16 bafashwe basengera mu rugo rw’umuturage mu buryo butemewe.

    January 24, 2021
  • Abakirisitu Gaturika bazajya bakurikira Igitambo cya Misa kuri radiyo na televiziyo y’U Rwanda.

    January 24, 2021
  • Indirimbo: Korali Elayono ikorera ubutumwa i Remera yasohoye indirimbo nshya.

    January 23, 2021
  • Papa Francis arasaba Biden ‘kubahiriza uburenganzira, icyubahiro cya buri muntu’

    January 22, 2021

Ahandi Washakira

  • Amakuru y'ibanze
  • Amateka
  • Ibitaramo
  • Ibiterane
  • Indirimbo
  • Inyigisho
  • Isesengura
  • Kuramya
  • Kwamamaza
  • Mu Mahanga
  • Mu Rwanda
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Ubuzima bw'Abahanzi
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • Video
  • Videos

Kwamamaza

Facebook Twitter Instagram Youtube

Inkuru Zakunzwe

  • 1

    Sri Lanka :Nk’intumwa za Kristo umwami w’amahoro twamaganye ihohoterwa rikorerwa Abakiristo cyangwa Abayisilamu -Umuryango w’ivugabutumwa ku isi(AEB)

    May 15, 2019
  • 2

    Uko mbibona:Gusenga ntacyo byaba bimariye umuntu ,mu gihe asengana ubuhemu(Soma birambuye)

    March 1, 2019

Izindi Nkuru Wasoma

  • Ngoma: Abantu 16 bafashwe basengera mu rugo rw’umuturage mu buryo butemewe.

    January 24, 2021
  • Abakirisitu Gaturika bazajya bakurikira Igitambo cya Misa kuri radiyo na televiziyo y’U Rwanda.

    January 24, 2021
  • Facebook
  • Twitter
  • Instagram
  • Youtube

@2018 Isezerano G Company Ltd. - www.isezerano.com. All Right Reserved.


Back To Top