Home Urukundo Inkuru ya Carine: Urukundo ntirugurwa amafranga Final Episode

Inkuru ya Carine: Urukundo ntirugurwa amafranga Final Episode

by Uwera Ritha Shonah
0 comment

Muraho neza, ngarutse ngira ngo mbahe igice cya nyuma cy’inkuru yanjye nkuko nabibasezeranije.

Muri episode5 twasize aho Bruce na bagenzi be bari bafashe gahunda ko bazaza kuntwara kuko Bruce yari yaramaze kumenya ko i wacu bagiye kunshyingira umuntu ntakunda.

Papa yari yarashatse abarinzi bagomba kundinda kuko yari afite amakenga yuko nzagenda nkabacika kandi imyiteguro y’ubukwe bwanjye na Alain yari yaratangiye. Papa Alain yari yarasezeranije papa ko bagomba gukwa miliyoni 30 kandi agahabwa n’imodoka kubwo gushimisha umuhungu we Alain dore ko ari nawe wenyine yarafite.

Papa yarasanzwe agira imodoka ariko kubera gukunda amafranga yakoze igishoboka cyose kugira ngo abone ibyo bamusezeranije.

Ibyo kuba baranshakiye abarinzi, ntibyigeze bitera Bruce ubwoba ngo bimuce intege n’abagenzi be, kuko yari yizeye ko azakoresha ya mafranga papa yahaye inshuti ze ngo zimwice maze bakanshikisha.

Bruce kuko atashakaga kwigaragaza yaragiye apanga n’incuti ze uburyo bazangeraho. Kubw’amahirwe muri abo barinzi umwe muri bo yaraziranye n’incuti za Bruce.

Byahise biba ibyoroshye kuba bagera no ku bandi babiri bari basigaye. Abo barinzi papa yari yarabahaye miliyoni1 n’igice, buri wese agenda afata ibihumbi 500, gusa abasezeranya ko ubukwe niburangira azabaha indi miliyoni 1 nigice.

Umwe muri abo barinzi yakundaga kuvugana na zancuti za Bruce, zimusaba ko yagenda akabaza bagenzi be niba bakemera guhabwa miliyoni 5 bakabafasha kunshikisha.

Ntiyigeze atinda kugeza ayo makuru kuri bagenzi be, ntakubaza byinshi bahise babyemera kuko bari babonye amafranga menshi kurusha ayo bari guhabwa.

Bruce yumvise ayo makuru ko babyemeye ibyishimo biramutaha. Bari basigaranye miliyoni6, baragenda bashaka ahantu bakodesha inzu isobantutse. Bashyiramo ibikoresho by’ingenzi, bajya kwigurira imyenda n’inkweto barambara baracya mbega bimwe byubu bita kwikoraho.

Habura iminsi itatu ngo ubukwe bwanjye na Alain bube, Alain yari yasohokanye ni nshuti ze mu kabari barimo bishimira ko umunsi w’ubukwe urihafi kugera. baranyweye kugeza ubwo bose batangiye gusinda ari nako amasaha yicumaga.

Mu gihe barimo bataha Alain niwe warutwaye imodoka arikumwe nizo nshuti ze eshatu. Bagendaga bumva indirimbo basakuza cyane baseka.

Imodoka yabo yagenderaga ku muvuduko ukabije, dore ko ntabyo bari bitayeho. Imbere yabo haturutse indi modoka iza neza isatira iyo bari barimo, Alain yagerageje gukata imodoka maze ihita yibarangura.

Abantu baraho barimo bareba ibyiyo mpanuka harimo Bruce na bagenzi be, Bruce nubwo yumvaga ngo ngiye gushyingiranwa n’umuhungu ntakunda ntiyarazi uwo muhungu uwariwe. Rero yabonye abari aho mu modoka ntiyamenya ko harimo Alain.

Bruce yakomeje yita kuri Alain kuko ariwe wari wakomeretse bikomeye ari nako avirirana cyane, bidatinze imodoka yimbagukiragutabara yahise ihasesekara. Maze babajyana ku kigonderabuzima, nubwo Bruce atari abazi ariko yiyemeje kubaherekeza kuko yabonaga bari bonyine.

Mukugera kwa muganga basanze Alain ariwe ufite ikibazo gikomeye cyane ndetse anakeneye umuntu wamuha amaraso. Babajije Bruce icyo bapfana ababwira ko ntacyo aruko yaje amuherekeje gusa.

Abaganga bamubwiye ko Alain akeneye umuntu umuha amaraso byihutirwa, banamubaza niba bishoboka ko yayamuha. Bruce yabasubije ko ikingenzi ari ubuzima bibaye ari ibishoboka ntacyamubuza kuyamuha.

Bamukoreye ibizami byose bikenewe, atanga n’imyirondoro ye. Kubw’amahirwe basanze Alain na Bruce bahuje amaraso.

Hagati aho papa wa Alain yahamagaye telephone y’umuhungu we yitabwa na Bruce, Bruce yahise amubwira ko Alain yakoze impanuka ndetse ari no kwamuganga. Arahamurangira ahita ahabasanga.

Mukuhagera papa Alain yasanze Bruce ari iruhande rwa Alain na ya maraso bamaze kuyamuha. Aramukanya na Bruce, amusaba kumwibwira naho yaba aziranye n’umuhungu we.

Bruce yamubwiye ko ntaho aziranye na Alain ahubwo ko impanuka yabaye areba bikaba ngombwa ko atabara. Nyuma yaho papa Alain yahise ajya kubonana na muganga.

Muganga amwereka imiti igomba kugurwa kuko ivuriro ntayo ryari rifite, anamuha imyirondoro yuwatanze amaraso. Papa wa Alain akimara kureba iyo myirondoro ya Bruce yahise ahinduka ku isura, amera nk’udasobanukiwe neza gusa ariyumanganya ashimira muganga amubwira ko agiye gushaka iyo miti.

Papa Alain yahise ajya kureba Bruce aho ari kumwe na Alain. Nuko abwira Bruce ngo naze bavugane gato, Alain yarakiri muri koma ntiyarazi ibiri kujya mbere.

Bruce yasohotse ajya kumva icyo papa wa Alain amushakira, nuko papa Alain amujyana hanze ahantu hihereye atangira kumubaza ibibazo byinshi ati “Niko musore, iyi myirondoro yose ni iyawe” Bruce ati “Yego, kuberiki ubimbajije?”

Bruce akimara kumubaza atyo papa Alain yahise yihutira kumusaba imbabazi ati “Muhungu wanjye nkusabye imbabazi, ndahamya nashidikanya ko uri umuhungu wanjye. Impamvu ntabishidikanya ho nuko amazina ya mama wawe ahuye neza na y’umugore wanjye wa mbere, ikindi kandi nijye wabwiye mama wawe ngo akwite Manzi Bruce.”

Bruce yahise agwa mu kantu ati “Ntibishoboka, wowe uri papa, naho uriya nitaga uwo nafashije gusa akaba umuvandimwe wanjye?” “Yego, uriya yitwa Alain ni umuvandimwe wawe, nagusize ukiri umwana muto cyane kuko mama wawe yaje kugucikana aragenda.

Umuryango w’iwacu ntiwakundaga mama wawe kubera ikibazo cy’amateka y’ubwoko yabaye mu gihugu, mama wawe rero yaje kumenya ko bamwanga arabimpisha cyane ko ukobwije nuko bukeye umuryango wanjye wamukoreraga ubugome bwinshi.

Mama wawe yatangiye kugenda ahinduka nkajya mbona atishshimye, namubaza akambwira ko ntakibazo afite. Ndibuka ijoro rimwe nari natinze kuva mu kazi nashye nsanga inzu irera ntaninyoni itamba murugo, gusa ibikoresho byose byo munzu byari birimo ariko ibintu bye byose bidahari.

Mugihe nyibyibazaho nibwo nasanze urwandiko kuburiri ambwira ko kunkunda yankunze kandi akinkunda, ariko atagishoboye kwihanganira ubugome umuryango wanjye wamukoreraga akomeza ambwira byinshi byanunguye ntarinziko byabaye. Ni muri ubwo buryo natangiye kubashakisha ariko birangira ntababonye.”

Bruce akimara kumva ayo magambo yagize agahinda,kubera igihe kinini yaramaze ashinja papa we kuba yarabataye. Nuko Bruce ahita abwira se ati “Mu byukuri nta mpamvu yo kunsaba imbabazi ahubwo ninjye wakabaye nzigusaba mu mwanya wa mama kandi nkaba naragutekereje ho nabi.”

Bakomeje baganira Bruce abwira se iby’urupfu rwa nyina, papa wa Alain arababara cyane gusa nta kintu yari kubihinduraho. Bakiri aho njye n’umuryango wanjye twahise tuza kureba Alain dusanga Bruce arikumwe na se wa Alain, papa wanjye amubonye aratungurwa kuko yaraziko Bruce yapfuye.

Papa yariyumanganyije yihagararaho, gusa na Bruce ikitubona yahise atungurwa yibaza impamvu tuje hariya, nibwo yahise akeka ko byanze bikunze Alain ariwe bari bagiye kunshyingira.Twararamukanyije, ngeze kuri Bruce ntangira kurira papa Alain yibaza ikibaye. Gusa i wacu ntibyigeze bibatangaza kuko bari bazi Bruce uwo ari we.

Bruce yansabye ko ndekera kurira, murako kanya telephone ya Bruce ihita isona arebye asanga niza nshuti ze zimuhampagaye. Yahise asohoka ajya kwitabira hanze “Allo Bruce, nonese gahunda zimeze gute? Mu gihe ukiri aho ntago wareka tukajya gucikisha Carine hakiri kare?”

Bruce kuko yabonaga imipango yarangiye niko kubasubiza ati “Ibyo mube mubindekeye ndaza kubabwira uko byagenze.” Yahise abakupa aza aho twari turi asanga papa Alain amaze kudusobanurira ko Bruce ari umwana we, anatubwira ibyimpanuka ya Alain.

Papa akimara kumva ko Bruce ari umwana wa bamwana we, atangira kugira ubwoba kuko yari yaragerageje kumwicisha, papa yahise asohoka kuva ubwo ntiyagaruka.

Ntitwigeze tubitindaho, twakomeje tuganira papa Alain ari kumbaza uko ndi kwiyumva kuko ubukwe bugiye guhagarara. Nanjye sinazuyaje nareruye mubwiza ukuri ko ntigeze nkunda Alain ko twari tugiye gukora ubukwe kubw’ababyeyi banjye.

Papa Alain yaguye mu kantu kuko ibyo byose ntabyo yarazi, niko kumbaza ati “ibyari byo byose wanze Alain kuko warufite uwo wishimira.” Namusubije yego ikindi kandi mu bwira ko Alain atagiraga imyitwarire myiza. Nahise nerura mubwira ko uwo yasanze ari umwana we, ariwe umutima wanjye washimiye. Mama na mukuru wanjye bari bacecetse kuko ntacyo bari kuvuga.

Papa Alain yahise abaza Bruce niba aribyo koko, Bruce nawe ati “papa nibyo Carine niwe byose byanjye.” Bruce yatangiye kumubwira uko twaje guhura, anamubwira ko yarafite umugambi wo kuntorokesha, gusa aba imfura ntiya tamaza papa ngo avuge ko yashatse kumwicisha.

Papa Alain yarabyumvise yumva biramutangaje cyane, ari nako byamushimishije cyane. Maze adusaba ko bibaye bitagoye umunsi w’ubukwe wagumaho maze njye na Bruce bakadushyingira. Mama na mukuru wanjye Aline barabyemeye, Bruce nawe arabyemera nanjye ntago nari kubyanga murabyumva.

Papa Alain yavuze ko Alain nava muri koma bazamusobanurira byose. Twaratashye Bruce atahana amakuru mashya, aragenda abibwira inshuti ze zirabyishimira cyane.

Bukeye bwaho Bruce yatunguwe no kubona papa we amuhaye inzu n’imodoka. Gusa nubwo atarazi kuyitwara bamushakiye umushoferi uzajya amutwara.

Kuri uwo munsi Bruce yaje i wacu asaneza cyane, yambaye neza, urukweto rurabagirana sinakubwira. Asanga papa mu rugo, maze papa aca bugufi asaba imbabazi. Bruce nawe ntiyazuyaje kumubabarira.

Nuko papa ahita avuga ati “Mubyukuri menye neza ko urukundo rutagurwa amafranga.”

Ntibyatinze umunsi w’ubukwe waje kugera. Ndabibatuye twagize ubukwe bwiza cyane. Gusa twese twibazaga uko Alain azabyakira nava muri koma.

Umunsi w’ubukwe wagenze neza. Hashize icyumweru Alain yaje kuva muri koma baramusezerera, papa we amusobanurira byose uko byagenze. Alain ntibyamubabaje cyane ahubwo yishimiye ko yabonye undi muvandimwe we akaba arinawe wamuhaye amaraso. Rero ntibyamugoye kumva ko ari we ugiye gushakana nuwo yakunze.

Uyu ni wo musozo w’inkuru yanjye, nagerageje kuyihutisha kugira ngo itazabarambira. Kandi mwarakoze cyane mwese, mbasaba gukomeza gukora share no ku bandi.

Murakoze!!

 

 

 

You may also like

Leave a Comment