Home Urukundo Inkuru y’urukundo:Nzagupfira episode 1(soma birambuye)

Inkuru y’urukundo:Nzagupfira episode 1(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
4 comments

Iyi nkuru y’Urukundo tugiye gutangira ndifuza ko wazagira icyo uyungukiramo kandi kikaba cyiza!  Ibibi uzabyigireho gukora ibyiza! Amarira uzayabyaze ibyishimo! Nzashimishwa no kubona umbwira ko inkuru yakuryoheye! Nanjye nisanze ntyo.Ngukunda ntakuzi ibyo bimpatira kugerageza ibyiyumviro byawe, nshobora kukubabaza ariko mba Ngamije Kugushimisha!

Niba Unkundiye reka dutangireee!!!!!

Dutangiriye mu murima, umukobwa ari kumwe n’Umubyeyi uyingayinga mu myaka 65 y’Amavuko! Uwo mukobwa ari gutera Intabire, kandi ari kubikorana ubwitonzi, ari nako avangamo uturirimbo dutandukanye! Wa mubyeyi yakebutse inyuma ye abona wa mukobwa arashishikaye cyane! Ibyo byamuteye kuzenga amarira mu maso!

Wa mukobwa yunamutse abona uwo mubyeyi ari kwihanagura amarira, uwo mukobwa yahise atungurwa, niko gushyira hasi imigozi (y’ibijumba) yari afite maze asanga uwo mubyeyi, amubazanya ubwitonzi agira ati “Mawe, ubaye iki gitumye ushavura ko ntabyo nkuzi ho?”

Wa mubyeyi niko kumubwira ati “mwana wanjye, nanjye simbizi nahereye kare numva uturirimbo wari uri kuririmba bintera kunezerwa, sinzi ukuntu nibutse ko uyu munsi ari wo wanyuma nkubonye uririmba bintera intimba! ” Umukobwa ati “ariko se Mama , ibyo nibyo bigutera ishavu boshye ko ngiye ubutazagaruka?

Humura nzajya ntaha mu kiruhuko! Byari kumbera byiza iyo ngumana nawe, ariko kuko nsabwa kwiga kugira ngo nzagusindagize igihe uzaba umaze kugwa agacuho, ngomba kwirengagiza udukuru wajyaga umbwira , imigani wanciraga iyo nabaga ngiye kuryama ndetse n’utundi tuntu twiza wankoreraga, maze nkerekeza aho ntigeze nkandagira n’umunsi n’umwe”.

Wa mubyeyi ati “mwana wanjye, uragiye, ariko uzihangane uzirinde kururu kururu n’udusore twiyo mu mijyi, njya numva ngo ni uducakura tutazaguciraho imigani, ngo twakuboneye ibanga ry’urukundo, iryo ni iryawe n’uwo muzashakana! Mwana wanjye uramenye ntuzatume niyahura kuko sinakwihanganira kubaho igihe cyose nzabona unteye intimba kandi ari wowe mfite.

Nyoko yakunsigiye ufite umunsi umwe, none ubu ugize Imyaka 18, Mwana wanjye nkuzi bihagije, uramenye ntuzige imico y’ahandi! Uzahore uri Nyirasoni ntuzazishire, uzahore uri Mutembanshyushyu ntuzabe Musinzikazi! Mwana wanjye uzahore uri inyuma m u gukora ibibi, maze ube Nyambere muguhesha ishema urwakubyaye!…”Ibyo byose yabivugaga uwo mukobwa yicaye iruhande rwe, umukobwa nawe ati “Mama wandeze gitore, untoza ubunyangamugayo, undinda Ishavu n’igisa nkaryo, wampaye uburere nari nkeneye bwose!

Mawe ntacyo nakuburanye ugifite! nubwo kuba iyo mu mujyi bigoye, ariko Humura! Nzahora ndi Muhorakeye nkuko warinyise, Ngaho reka nsoze iriya ntabire nze dutahe njye gucana nshyushye Imboga dusamure!” Undi nawe  ati “reka nze ngufashe tunaganire kuko ngiye kwicwa n’irungu!…”

Ku munsi wakurikiye uwo, Muhorakeye yabyutse kare, aritegura! Ubundi yinjira mu cyumba cy’umubyeyi we aramubwira ati “Mama, reka njye kwongera ubumenyi, minuze kahave! Reka njye kuzana ishema kuko wantoje kuba Nyirishema! Mubyeyi reka nterure amagambo ya Nyuma maze ngusezere! Urabeho mubyeyi wanjye, Nzagukumbura cyane!” wa mubyeyi nawe yamusubije agira ati “akira ibarwa yawe!” Yahise amwongorera ati “uzarinde ubusugi bwawe, ni iyo mpamba nakugeneye!”

Umukobwa yasohotse mu cyumba cy’Uwo mubyeyi yarize byacitse! Maze yerekeza gutega imodoka yagombaga kumugeza i Kigali,  Aho yari agiye gukomereza amashuri ye muri Kaminuza. Nyuma y’amasaha arenga abiri yari ageze i Kigali!Gusa yajyaga kwambuka umuhanda akabona imodoka iturutse imbere ye agahita akata.

Ku rundi ruhande mu nzu nziza cyane ikikijwe n’Igipangu cy’amatafari ahiye, mu rugo rusa neza rwose  kubera indabo z’ubwoko bwose kandi nziza! Hari umuryango wicaye ku meza!  Harimo umusore uri mu kigero cy’imyaka 21, ariko bigaragara ko yakuze neza rwose! Nuko uwo musore ati “Papa ko utaza se ngo ungezeyo? Ubu ntege moto koko?”

Uwo mugabo yita Se, aramubwira ati “Umva rero Kevin nkubwire! Imodoka iri hariya, genda witware niba bikunaniye ugende n’amaguru.Ubundi ko Nyoko ahari wamubwiye akagutwara?” Umubyeyi wicaye aho nawe ati “Ariko ye, arabura kuntwara ngo ni njye umutwara? Niba ntaramutwaye narasibye! Nagende yitware, kuko mbona na mushiki we yitwara! Ahubwo haguruka ugende!”

Umusore abonye bamushwishwurije, ahitamo kwatsa Imodoka aragenda!…

Tugarutse aho wa mukobwa ari, na n’ubu aracyari muri bya bindi, bamwe batangiye gukeka ko arwaye mu mutwe, yahise ashinyiriza aterura igikapu, ubundi ajya kwambuka, ateye intambwe nk’ebyiri abona imodoka ije yarara! ahita asubira inyuma, ya modoka imucaho, ubundi agiye kwambuka yongera gutinya.

Ya modoka yageze imbere, irakata maze isubira inyuma. Igeze ha handi wa mukobwa ari, uwari utwaye imodoka avuza Ihoni! Umukobwa ahita yikanga! Uwari muri ya modoka, yahise amanura ibirahuri byayo, maze apepera ya nkumi. Ariko umukobwa yasaga n’uwataye umutwe, wa musore yahise ava muri ya modoka, maze agenda asatira Muhorakeye!

Iherezo rya Episode 1

Ntimuzacikwe n’igice kizakurikiraho!!!!

Umwanditsi:Dushimimana Samuel

 

You may also like

4 comments

Byukusenge March 27, 2019 - 2:54 pm

Komeza ninziza

Reply
Vedaste March 27, 2019 - 9:38 pm

Ndaje ngukurikire aho ujya hose

Reply
Hakzimana Jeanne March 28, 2019 - 5:09 am

Wooow !!! next

Reply
Uwiringiyimana angel July 18, 2019 - 3:43 pm

Part nayibona gute c?

Reply

Leave a Comment