Home Urukundo Inkuru y’urukundo igice cya 4: Amayobera(soma birambuye)

Inkuru y’urukundo igice cya 4: Amayobera(soma birambuye)

by Uwera Ritha Shonah
0 comment

Hari ibintu ushobora kunyuramo ukumva bikugoye nkiby’uyu mukobwa Brenda ariko mureke dukomeze n’igice cya 4. Icya gatatu twasize Brenda aribwo yaratashye agahurira na se ku muryango. Mureke turebe uko byaje kumugendekera.

Brenda yatinye kugeza imyenda yarafite I wabo kuko bayibonye cyaba ari ikibazo gikomeye, yibajijeje uko yabigenza biramuyobera. Mugihe akiri kwibaza ibyo abona papa we amuhagaze imbere,umutima utangira gutera cyane.  Papa we yagiraga amahane cyane kuburyo atashatse ko Brenda agira icyo yisobantura. Brenda yagerageje gusaba imbabazi ngo yisobanure ariko papa we ntakintu yashakaga kumva.

“Umva rero Brenda , umenye ko nubwo unyita so njye ntari so. Sinzi aho uribwomonganire ariko njye na nyoko twamaze gufata umanzuro ko utazongera kuba muri iy’inzu. Ese ko mbona urize ntarakubwira ibikugomba ra?”. Brenda byaramurenze atangira kwibuka ukuntu uwo yitaga se yamufata nabi ariko koko amenye ukuri kwabyose. Brenda yarakase asubira inyuma atazi ntaho agana kuko yari amasaha ya nijoro. Mama we nawe aho ari munzu niyarazi ibyarimo bibera hanze.

Yagiye kubona abona  umugabo we arinjiye niko kumubaza ati:” Ese kwishuri ry’umukobwa wanjye bakubwiye iki?”. Umugabo we kuko yaraziko umugore we agira ikibazo cyo kurwara umutima niko kumubeshya ati:” Mama Bre ntugire ikibazo cy’umukobwa wawe kuko mamagaye ku ishuri ryabo bambwira bagiye murugendo shuri ruzamara ibyumweru2, ahubwo sinibaza impamvu atatubwiye”. “ Nanjye sinibaza impamvu atatubiye, ubundi umukobwa wanjye ntacyo yajya amisha,ibintu byose yaratubwira.” “Erga ibyo ntubitindeho birashoboka ko ibyo bintu bisaba n’udufaraga ariko akanga kubitubwira muburyo bwo kwanga kuturushya”. Bamaze guganira bararyama.

Bukeye bwaho baratwereka Brenda yicaye ahantu kukabaraza hafi y’umuryango birasa nkaho yaharaye. Hosohotse umukobwa nuko amwicara iruhande. “ Brenda wikomeza kwiheba, ahubwo nijoro waje mbona ufite amarira menshi ntanga kukubaza icyo wabaye . Ngaho ihangane umbwire”. Brenda yamubwiye byose nta kintu amuhishe. “ Yve, nuko byangendekeye”. Yvette yari inshuti ya Brenda baniganaga muri kaminuza. “yoo! Niyo mpamvu umaze iminsi utiga. Erega ntamubyeyi wakirukana umwana yibyariye, dore ko ntan’ikosa rihambaye wari wakoze, cyangwa wabona nuriya atari Mama wawe kuko iyo azakubawe ntiyari kwemera ko ugenda mw’ijoro”.

“ nanjye byaneye urujijo ariko nta mpamvu yo kwiheba mfite kuko Imana niyo izi ibyanjye”. “ ahubwo Bre ibyo tubireke vayo unkwe icyayi maze ujye mukazi dore niko navuga ko usigare, kwiga nubigireho ikibazo ndaza kubwira mwarimu ko warwaye.” Brenda yararangije aritegura yari yambaye neza cyane kuburyo yageze mu kazi abandi bakozi batangira kwibaza niba ari boss mushya uje bakaba batarabimenya. Brian yagiye kubona abona Brenda yinjiye amwenyuramo doreko na Brenda yari yamenye kubigenera.

Brian yahise ahamagaza Abakozi bose kugirango abamenyeshe undi mukozi mugenzi wabo. Nibyatinze inama yaratangiye nuko Brenda ahabwa umwanya wo kwivuga yibwira abari aho mu mamambo make cyane kandi neza, ntiyakundaga kuvuga byinshi. Inama ntiyamaze umwanya munini,buri wese yahise ajya mu kazi ke agomba gukora.

Baratwereka I wabo wa Brenda , Keza ari kubaza mama we aho mukururu we yaba ari.Mama we yamusubije ibyo yabwiwe ariko Keza  ntiyabyemeye neza kuko yarabizi ko mukuru we yabaye aretse ishuri gusa ntiyari bubibwire nyina kuko Brenda yari yara mubujije.

Yves ya mpanga ya Brian iri muri Canada irigupanga kuza ,yahise ahamagara umuvandimwe we Brian. Brian nawe aho ari yabonye Yves amuhamagaye. “Hallo! Muvandimwe Bria bimeze bite, ndakeka ari amahora ariko?”. “Kabisa ndaho ndakomeye, wowe se Canada muratusha iki? Gusa giri vuba uze”. “Mbwira niba ufite marriage mitenza rero, wenda wabona ari surprise da”. “ ubunabonye umwari ubaruta bose, yitwa Brenda ariko natinye kugira icyo mubwira kuko…”. Atararangiza kuvuga Brenda yahise aza ati:” Boss………..”.

Loading…

Ntuzacikwe Amayobera igice cya5

 

 

You may also like

Leave a Comment