Home Urukundo Inkuru y’urukundo igice cya 6: Amayobera(soma birambuye)

Inkuru y’urukundo igice cya 6: Amayobera(soma birambuye)

by Uwera Ritha Shonah
0 comment

Mu gice cya gatanu twasize hari umugambi Keria afite kuri Brenda ariko ibyo yarimo avuga byose kuri Brenda musaza we Brian yari arimo kumwumva. Dukomeze n’igice cya6 ariko iyi nkuru nawe ikomeze kugira icyo uyigiramo.

“Brenda ndabona utayifashe ariko ibyo nshaka kugusaba nutabinkorera ninjye nawe“. Ibyo byose Keria yari arimo ibyivugisha ariko ntiyari aziko Brian ari hafi aho amwumva. Brian byamuteye amakenga maze yigira imbere aho mushiki we yari ari.

“Keri ushobora kumbwira impamvu ukomeje kugenda kuri Brenda? Niba uri no gukeka ko dukundana kugira ngo umumbuze kubera Kaliza uri kwishuka cyane.Ntago ushinzwe kunyinjirira mu buzima kandi nihagira ikiba kuri Brenda ntago turi bubyumve kimwe”.

Brian akimara kuvuga ibyo yahise yigendera muri gahunda ze. Keria yasigaye ababaye kubw’umugambi we upfuye, yahise afata telephone maze ahamagara abo yari kohereza kwa Brenda. “Hallo, ndagirango ikiraka nari nabahaye mukireke ngiye gupanga ubundi buryo byagenda, ntimugire ikibazo cy’amafranga yanyu ndaje nyohereze”.

Isimbi umukobwa wari ucumbikiye Brenda yari umukobwa urangwa no kwinywera inzoga, ntakintu yitagaho umwanya yabonaga yajyaga mu bagabo,nta kazi yagiraga yaratunzwe n’akazi k’uburaya. Brenda nubwo yari aziranye na Isimbi ntabintu byinshi bibi yari amuziho kereka kunywa inzoga.

Isimbi yakomeje aganira n’inshuti ze ari nako banywa inzoga. Umugabo umwe mubari aho yasabye Isimbi ko yamushakira akana gakeye bakaba bari kumwe. Isimbi yahise amuseka cyane “hhhhhh…,none se urashaka kumbwira ko wabuze umwana ukeye n’amafranga ufite?Erega icyambere ni cash kandi uri nazo,rero sinibaza ukuntu wabuze abana bacyeye hano i wacu urabizi njye sinagusondeka,wowe zana amafranga ”.

Barakomeje baraganira ariko hagati aho Keria na Kaliza bari muri ako kabari Isimbi ari kunyweramo. “umva Kali uriya mukobwa namaze kumenya ko ariwe ubana na Brenda rero urumva ko tugomba kumwiyegereza, ikindi kandi nzi ukuntu Brenda yari abanye n’iwabo”. “uhm! Nonese Keri ntago Brenda aba i wabo? Nonese wamenye ute amakuru ye yose?”.

“Keri kuyamenya ntago byangoye kuko icyambere ni cash, maze kumeya ko Brian asa n’uwamukunze nashatse uko namenya aho atuye ngeze i wabo nsanga n’abantu batishoboye naje no kumenya ko n’umugabo babana atari se nshaka uko mwiyegereza nkajya muha amafranga namwigizeho umukobwa mwiza, nkajya mbeshyera Brenda amwirukana i wabo”.

“None se Keri na nyina yagize uruhare mukumwirukana?”. “Oya mama we aziko Brenda ari mu rugendoshuri, ahuwo ndi gushaka ukuntu mama we yamukuraho amaboko”. “Ubwose uzabigenza ute?”. “Utwo ni utuntu tworoshye nashaka ukuntu muhimbira,dore ko nuwo yitaga se turi kubyumva kimwe”.  “Ahaaa, Keri ndumva undenzeho, sawa reka dutahe ubwo ni ugushaka uko tubona Isimbi rero akadufasha”.

Haciyeho undi munsi Brian na Brenda bari mukazi. Mu byukuri Brian yakundaga Brenda cyane ariko kuko yumvishe Keria atamufiye umugambi mwiza yabaye aretse kugira icyo amubwira kubw’urukundo amakunda kugirango atazamushyira mu bibazo.

Brenda yahise aza abona ko rwose Brian atari hafi aho,yamuhamagaye incuro zigera muri eshatu atamwikiriza, kuya kane nibwo Brian yamwumvise, nuko ashidukira hejuru. “Boss umeze neza?”. Brian umusubiza n’isoni nyinshi ati:” Yego ntakibazo keretse ko nabyutse ngifite stress z’akazi k’ejo”.

“Boss birumvikana uba ukeneye kuruhuka, ariko ndumva nakubwira ikinzanye maze ngakomeza akazi”. “Ntakibazo mbwira”. “Ndagirango nkusabe uruhushya rw’ejo kuko ndumva ntazaboneka ku kazi”. “Brenda urabiziko uba ukenewe cyane hano, gusa ntago nakwima uruhushya rw’umunsi umwe gusa ariko uzagerageze umunsi umwe ntuzavemo ibiri”. “Yego murakoze”.

Brenda yagiraga ikinyabupfura cyane, nta mukozi waho atubahaga ninayo mpamvu bamukundaga cyane. Brenda yarasohotse ataragera ku muryango Kaliza aba arinjiye, yinjiye avuga ngo Cheri, yabivuze cyane kugirango Brenda abyumve ariko ntiyabyitaho arakomeza arisohokera habe no gusuhuzanya.

Brian nawe yahise ahaguruka Kaliza agirango Brian agiye kumuhobera Brian ahita amusunika amwigiza hirya, maze ajya mukabati abikamo impapuro z’akazi afata izo yarakeneye maze arasohoka ntakintu amuvugishije.Kaliza byaramubabaje cyane maze…………….

Loading….

Ntuzacikwe Amayobera igice cya7

 

 

 

You may also like

Leave a Comment