Home Urukundo Inkuru y’urukundo igice cya 7: Amayobera(soma birambuye)

Inkuru y’urukundo igice cya 7: Amayobera(soma birambuye)

by Uwera Ritha Shonah
0 comment

Mu gice cya gatandatu twasize Kaliza ari mu biro bya Brian gusa Brian yahise asohoka kuko yarabonye  Kaliza yinjiye. Dukomeze n’igice cya7

Brian nawe yahise ahaguruka Kaliza agirango Brian agiye kumuhobera Brian ahita amusunika amwigiza hirya maze ajya mu kabati abikamo impapuro z’akazi afata izo yarakeneye maze arasohoka nta kintu amuvugishije.Kaliza byaramubabaje cyane maze afata isakoshi aramukurikira. Gusa yasanze Brian amaze kurenga.

Kaliza yahise ataha ababaye cyane nuko ageze i wabo asanga yo mama we yicaye muri salon, araza amwicara imbere n’amarira menshi. “mwana wa bigenze gute ko uje urira?”. “Umva mama njye nubwo nkunda Brian ariko ndambiwe guhora mwiruka inyuma”. “Umva mwana wa urabizi umugambi munini dufite ni uwo gutwara iriya company rero niwita ku rukundo cyane bizatuma ucika intege, wowe iby’urukundo bivemo”.

“Mama  ibyo umbwiye ni ukuri ahubwo ndaje mbishyiremo imbaraga nyinshi dore ko na Keria yiyemeje gukomeza kumfasha ikindi kandi ntago azi umugambi wacu”. “Najye nibyo nshaka, ujye utekereza kure mwana wa”. “Mama ibyo ntubigireho ikibazo mu minsi mike urabona igisubizo kizima,ahubwo reka mpite njya kwa Keria”.

Nubwo Keria yarimo arwanira ishyaka Kaliza ntiyarazi umugambi mubi bari gupanga. Keria yakomeje kubafasha azi ko ari umuryango mwiza ari gukorera,byageze naho ateranya Brenda kuri nyina. Umunsi Brenda asaba uruhushya yaragiye kujya i wabo basi amenye neza niba uriya ari nyina, kandi koko yari we kereka uwu yitaga se. Gusa Keria yaje kumenya ko ari bujyeyo ashaka uburyo bwose amutangayo.

Keria yageze i wabo wa Brenda asangayo mama Brenda nuko aza yigize umwana mwiza cyane. Yarakomanze baramukingurira nuko barasuhuzanya maze arabibwira. “ Nitwa Keria, nkaba ndumwe mu banyeshuri bigana na Brenda, birashoboka ko utanzi ariko papa Brenda ndumva twarigeze kuvuganaho”. “Ni amahoro se? umukobwa wanjye se amaze ate? Urugendo shuri se rwararangiye?”.

Keria yakomeje kwigira umwana mwiza nuko asubiza mama Brenda agahinda kenshi ati: “Najye niyo mpamvu nje ngo nkusobanurire iby’umukobwa wawe, Brenda yakomeje kugaragaza imyitwarire itari myiza ku ishuri nuko aho kugirango atahe ajya kwibera indaya yo kumuhanda ubu ntaho agira abarizwa kuko yirirwa mu bagabo”. “Ntibishoboka,umukobwa wanjye arananiye koko”.

Akimara kuvuga gutyo kubera no kugira ikibazo cy’umutima ahita yikubita hasi. Keria yahise agira ubwoba muri ako kanya umugabo we aba araje maze Keria amusobanurira uko bigenze nuko babonye atari kuzanzamuka bihutira kumujyana kwa muganga.

Bamugeje kwa muganga bababwira ko umutima ukiri gutera ariko gukanguka biri bufate igihe. Keria icyari kimuzanye n’ugutanga amakuru apfuye kuri Brenda kandi yari amaze kubigeraho, yahise asigira amafranga papa Brenda, gusa twe turabizi ntago ari se. “Mukomeze kwihangana ariko njye ndagiye nzaza nza kureba uko ameze”. “Ni ukuri urakoze, numbonera Brenda umubwire atazatinyuka kugeza ibirenge bye hano”.

Umugambi Keria yari afite yarawukomeje, yashakaga ko Brenda abanza akabura kirengera bityo akagera aho amwirukanisha mu kazi kugirango atazajyira aho ahurira na Brian musaza wa Keria.

Brenda kuko yarimo apanga kujya i wabo kuri uwo munsi yagezeyo ahasanga amakuru atari meza, abaturanyi b’iwabo bamubwiye ko nyina ari muri koma biramurenga aricara ararira, mu gihe akiri mu mbuga y’iwabo,murumuna we Keza yaraje amusobanurira uko mama we ameze amubwira ko atagishaka no kumubona mu maso. Uko bakomeza kumubwira ibyo byose yaraturikaga akarira.

Brenda yageze aho yumvaga yanze ubuzima, yaratashye abitekerereza Isimbi. “Bre ihangane mu buzima bibaho, ntago ubuzima bwawe burangiriye aha.uze kuza nkwereke aho tujyana wenda na stress zagabanyuka”. “aho nihe turibujyane Isi? Ubwo ntago ushaka kunjyana mukabari”. “wowe tuza, sinkubwiye ngo uze kunywa inzoga ndagirango irungu ritaza kukwica”.

Nyamara mwibuke ko Isimbi ashaka ko yajya ajyana na Brenda, dore ko hari n’umugabo wamutumye umwana ukeye. Brenda yemeye kujyana na Isimbi gusa ntiyarazi umugambi we.

Kurundi ruhande  Yves ya mpanga ya Brian yagarutse. Ese Brenda azakomeza kuba mu buzima butagira inshuti nzima?. Ese Brian azageraho yemere gukundana na Kaliza cyangwa azabwira Brenda ikimuri k’umutima?

Ntimuzacikwe igice cya8

 

 

 

You may also like

Leave a Comment