Isezerano Gospel
  • Ahabanza
  • Inyigisho
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Isesengura
  • Abahanzi
    • Amateka
  • Indirimbo
    • Amajwi
    • Amashusho
    • Lyrics
  • Abo turi bo
  • Twandikire

Isezerano Gospel

  • Ahabanza
  • Inyigisho
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Isesengura
  • Abahanzi
    • Amateka
  • Indirimbo
    • Amajwi
    • Amashusho
    • Lyrics
  • Abo turi bo
  • Twandikire
Urukundo

Inkuru y’urukundo: Igikomere cy’umuryango wanjye Episode2(soma birambuye)

by Uwera Ritha Shonah April 26, 2019
written by Uwera Ritha Shonah April 26, 2019
Inkuru y’urukundo: Igikomere cy’umuryango wanjye Episode2(soma birambuye)
Yasuwe: 1,801

Ndi Alicia ugarutse ngo nkomeze mbabwire inkuru y’ubuzima bwanjye. Ejo nasize ndi kubabwira iby’urupfu rwa Mama. Reka mbakomereze kugirango ntakomeza kubatera amatsiko.

Mama yakomeje kurwara akajya aruka amaraso , Papa ntiyigeze amenya ko Mama yarozwe na nyogokuru dore ko nanjye ntabyo narinzi. Nyogokuru yabaye uwambere witaga kuri Mama amuryarya, uko yajyaga guha Mama icyo kurya cyangwa icyo kunywa yongeragamo ibituma arushaho kuremba.

Papa yaravuje indwara iranga, ntavuriro batagezemo. Hashize amezi abiri Mama akirwaye, kubera no kutarya yari yaramaze kuba nk’igiti yarananutse ni ukuri yari ateye agahinda. Icyo gihe twari mu gihembwe cya nyuma ngo dukore ikizamini rusange ku rwego rw’igihugu ariko kubera iyo mihangayiko nari natangiye kujya mba uwanyuma kandi narabaga uwambere.

Icyaje kumbabaza icyo gihe ni uko na Papa navugaga ko nsigaranye nawe nari ngiye kumubura. Ubwo Nyogokuru yari agiye guha Mama uburozi bwa nyuma, yafashe ikirahure cy’amazi ashyiramo ibintu byanyuma byari gutuma mama ahita apfa, nuko icyo kirahure agisiga aho kirimo bwa burozi ajya hanze gato bidatinze Papa nawe aba aje gusukira Mama amazi asanga yayandi aho.

Ndibuka neza ko yambajije nyirayo mubwira ko ari Nyogokuru uyasutse ngo ayashyire Mama. Nyamara nta numwe wari uzi ikiri muri ayo mazi kereka nyiri gushyiramo ubwo burozi. Papa yarayafashe ahita ayanywa maze asuka andi ngo ayashyire Mama nuko mbona yikubise hasi maze mvuza induru mpamagara Nyogokuru ngo aze arebe ibibaye.

Nyogokuru yaje yiruka nuko arasakuza ati “niyiciye umuhungu wee” nibwo naje kumenya ko afite aho ahuriye n’urupfu rwa Mama. Yicaye hasi aguma acigatiye Papa nanjye ubwo njya kureba Mama nsanga byarangiye,kari agahinda gakomeye kuko nibazaga igitumye Papa na Mama bagendera rimwe.

Nabonye ko Nyogokuru akomeje acigatiye Papa nanjye nsohoka njya gutabaza abaturanyi. Abantu baje ari benshi nuko umugabo w’incuti ya Papa ansaba infunguzo z’imodoka ya Papa maze babashiramo bihutira kubajyana kwa muganga.

Mubyukuri Mama we yari yamaze gupfa cyakoze Papa basanze ubuzima butarajya habi cyane gusa yamaze ibyumweru 2 muri koma. Mbere yuko bakora iperereza kucyateye urupfu rwa Mama ndetse no kugirango Papa amere kuriya Nyogokuru yabanje kumpamagara kuko yari abizi ko namaze kumuvumbura maze antera ubwoba ko nimbivuga nanjye ari bunyice.

Abakora igenzura baje kumbaza icyo mbiziho mvuga ko ntabizi. Bageze kuri Nyogokuru ababwira ko Papa yashatse kwiyahura kubwa Mama. Mubyukuri njye narinzi ukuri ariko ntacyo nari kuvuga kuko numvaga nimbivuga Nyogokuru azanyica. Abigenzura babifashe uko Nyogokuru yabibabwiye nuko baragenda.

Mama yamaze ibyumweru 2 muri moruge yashyinguwe ari uko Papa avuye muri koma. Papa yabeshywe uko byamugendeye nuko nawe abifata uko gusa ninjye waruzi ukuri kose.

Dore nguko uko naje kwiga umwaka umwe mo ibiri. Nyuma y’urupfu rwa mama nagize ihungabana kwiga bikajya bingora nuko nkoze ikizamini nza mu kiciro cyanyuma kandi narabaga uwa mbere. Papa yaje kunsaba ko ngomba gusibira kugirango mbashe kuzamuka neza ,nanjye sinamugoye narabyemeye.

Umwaka wa gatandatu  nawize Papa atarashaka undi mugore niga neza noneho mba uwambere mu kigo. Papa yaje kunsabira ikigo cyiza cyane njyayo ntangira kwiga umwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.

Umunsi umwe Papa yaje kumbwira ko agiye gushaka undi mugore akajya anyitaho. Ntago nabihakanye kuko nari maze kurambirwa kuba njyenyine. Umugore Papa yashatse yamurangiwe na Nyogokuru , ni ukuri ntiyari umuntu muzima kuko yambereye amagorwa.

Yaje ubona afite umutima mwiza pe, yari afite umwana umwe w’umuhungu namurushaga umwaka umwe. Uwo mukadata yarafite nyina ,nyina akaba ariwe wari umujyanama we ariko ntago mwakumva ukuntu mukadata yaje kuba umugome ruharwa kugeza n’ubwo Nyogokuru yabonye umurenzeho ku bugome yagiraga kandi ariwe wamwizaniye.

Mureke nzabakomereze undi munsi mbabwire uko mukadata yambereye igigeragezo. Gusa niba iyi nkuru hari aho iri kugukora wibuke ukore Share kunshuti zawe.

Murakoze ni ahubutaha mbakomereza muri Episode3 ibyajye na mukadata

0 comment
4
FacebookTwitterWhatsapp
Uwera Ritha Shonah

previous post
Inkuru y’urukundo: Igikomere cy’umuryango wanjye Episode1(soma birambuye)
next post
Ubufaransa:Itegeko ritandukanya amadini na Leta rigomba gukurikizwa-Emmanuel Macron(soma birambuye)

You may also like

 Final:Inkuru y’urukundo “Amayobera”(soma birambuye)

April 5, 2019

Menya zimwe mu mpamvu abageni bambara amakanzu y’imyeru,...

October 7, 2019

Inkuru y’urukundo igice cya 4: Amayobera(soma birambuye)

March 29, 2019

Impeta yawe irihe ?

May 16, 2019

IGICE CYA 3: Duherukana Manzi ahamagara Bella maze...

February 1, 2019

Impamvu 4 zatumye Yohana yitwa “umwigishwa Yesu yakundaga”(soma...

April 5, 2019

Urukundo rwa Manzi na Bella (Igice cya mbere)

January 29, 2019

IGICE CYA 6 : Manzi na Bella; duherukana...

February 13, 2019

Inkuru ya Carine: Urukundo ntirugurwa amafranga Episode 5

October 21, 2019

IGICE CYA 5: Urukundo rwa Manzi na bella;...

February 12, 2019

Leave a Comment Cancel Reply

Save my name, email, and website in this browser for the next time I comment.

Dukurikire

Isezerano.com

Kwamamaza

Inkuru Zakunzwe

  • Sri Lanka :Nk’intumwa za Kristo umwami w’amahoro twamaganye ihohoterwa rikorerwa Abakiristo cyangwa Abayisilamu -Umuryango w’ivugabutumwa ku isi(AEB)

  • NGOMA : Umubyeyi urara mu nzu idakinze mu gihe cy’amezi 11, aratakambira a karere kumufasha kurenganurwa agahabwa impoza marira nyuma y’uko ibidamu biri mu murima wa Kiliziya Gatulika bimwiciye umwana

  • Uko mbibona:Gusenga ntacyo byaba bimariye umuntu ,mu gihe asengana ubuhemu(Soma birambuye)

  • Aho  Umwuka wera ageze  amateka arahinduka,nawe yaguhindurira amateka(soma birambuye)

  • Kigali : Itangazo ryo gusaba guhinduza amazina

Dukurikire

Facebook Twitter Instagram Youtube

Kuri Twitter

Follow @isezeranogospel

Inkuru Ziheruka

  • Nyuma yo gukunda indirimbo “Nzakugezayo” n’Amagambo ayigize, biyemeje kiyisubiramo.

    January 14, 2021
  • Ubwiyongere bwa 60% mubakristo bishwe kwisi yose mu 2020: Raporo ya Open the Doors

    January 14, 2021
  • Kigali : Itangazo ryo gusaba guhinduza amazina

    January 14, 2021
  • UBUZIMA: Ese wari uziko kubura Vitamin B1, bitera ibibazo bikomeye mu mubiri wawe?

    January 14, 2021

Ahandi Washakira

  • Amakuru y'ibanze
  • Amateka
  • Ibitaramo
  • Ibiterane
  • Indirimbo
  • Inyigisho
  • Isesengura
  • Kuramya
  • Kwamamaza
  • Mu Mahanga
  • Mu Rwanda
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Ubuzima bw'Abahanzi
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • Video
  • Videos

Kwamamaza

Facebook Twitter Instagram Youtube

Inkuru Zakunzwe

  • 1

    Sri Lanka :Nk’intumwa za Kristo umwami w’amahoro twamaganye ihohoterwa rikorerwa Abakiristo cyangwa Abayisilamu -Umuryango w’ivugabutumwa ku isi(AEB)

    May 15, 2019
  • 2

    NGOMA : Umubyeyi urara mu nzu idakinze mu gihe cy’amezi 11, aratakambira a karere kumufasha kurenganurwa agahabwa impoza marira nyuma y’uko ibidamu biri mu murima wa Kiliziya Gatulika bimwiciye umwana

    February 21, 2020

Izindi Nkuru Wasoma

  • Nyuma yo gukunda indirimbo “Nzakugezayo” n’Amagambo ayigize, biyemeje kiyisubiramo.

    January 14, 2021
  • Ubwiyongere bwa 60% mubakristo bishwe kwisi yose mu 2020: Raporo ya Open the Doors

    January 14, 2021
  • Facebook
  • Twitter
  • Instagram
  • Youtube

@2018 Isezerano G Company Ltd. - www.isezerano.com. All Right Reserved.


Back To Top