Home Urukundo Inkuru y’urukundo: Igikomere cy’umuryango wanjye Episode4(soma birambuye)

Inkuru y’urukundo: Igikomere cy’umuryango wanjye Episode4(soma birambuye)

by Uwera Ritha Shonah
0 comment

Ndi Alicia ugarutse ngo mbakomereze inkuru y’ubuzima bwanjye butari bunyoroheye. Muri episode iheruka nibwo nababwiraga uburyo naje kubana na Mukadata bingoye bityo nkaza guhitamo kuva mu rugo mbitewe nuko nabonaga nta cyizere cyuko Papa azaza vuba kandi n’amahoro nari mfite. Nibwo naje kujya ku mugore wari inshuti na Mama maze umugabo we akamfata ku ngufu maze nkirukanwa nitwa indaya. Mureke mbakomereze uko byaje kungendekera nyuma yuko kwirukanwa.

Icyo gihe banyirukanye mu ijoro, mu byukuri naho kujya nari mfite, inda nari ntwite yari ifite amezi abiri. Iryo joro ryose naraye mu nzira bukeye nsanga abantu banzengurutse banshungereye, numvise nishwe n’ikimwaro mbura icyo nakora maze haza umugabo wari mu modoka araza arambwira ngo njye mu modoka. Uwo mwanya ntago nazuyaje ninjiye muri iyo modoka maze ageze imbere gato arambwira ngo nsohoke yashakaga kunkiza imbaga y’abantu  yari inzengurutse.

Naramutakambiye mubwira ko ntaho kujya mfite, ambwira ko nta mwanya afite agiye mu kazi cyakoze yamaye amafranga 5000 maze ampa numero ya telephone ye ngo nshake uko nza kumuvugisha duhure muganirire ibyanjye. Mubyukuri byari iby’agaciro kuba nabona uwo nabwira ibyari bingoye. Amasaha yakomeje  kwicuma isaaha yabwiye ngomba kumuhamagariraho iragera ndamuhamagara maze ambwira aho duhurira ntega moto ndamusanga.

Namuganirije ibyanjye byose mbona agahinda karamutashye, gusa mubyo namubwiye byose namuhishe ko ntwite. Amaze kumva ibyanjye byose yambwiye ko azanjyana I wabo nkajya kubayo. Uwo mugabo yari afite umugore n’abana babiri. Umukuru yari umuhungu mukuru wiga kaminuza, umuto yari umukobwa akiga mu mashuri abanza.  Yangejeje i wabo abwira umugore we n’umuhungu we ibyanjye barabyakiriye kuko bagiraga n’umutima mwiza bakunda gusenga.

Narahabaye ntangira kuhakora nk’umukozi gusa ntacyo byari bintwaye. Hashije ukwezi nkihaba ubwo inda yarimaze kugira amezi atatu ariko nta muntu wari wakabimenya. Byageze aho bambwira ko bagiye gushaka umukozi uzajya akora ibyo nakoraga maze njye nkasubira mu ishuri. Nibazaga ukuntu nzajya kwigana inda nari ntwite nkumva ari ibintu bitazanshobokera. Sinigeze ngira igitekerezo cyo kuba nayikuramo kuko ni ikosa rikomeye nari kuba nkoze nanze kuzicuza kubwo kwica umwana nari ntwite ahubwo negereye Imana cyane nyisaba ko yancira inzira.

Inda imaze kugira amezi ane yatangiye kugaragara ariko ngerageza kuyihisha, abana b’uwo mugabo bamfataga nk’umuvandimwe wabo. Umunsi umwe ababyeyi bagiye mu kazi nasigaranye n’umuhungu wabo yitwaga Chris twakundaga gukina basketball kuko yarayikundaga cyane maze dutangira gukina ntangira kunanirwa cyane maze isereri iramfata nikubita hasi.

Ubwoba bwaramwishe maze aranterura anjyana mu cyumba,uwo munsi niwe wa mbere wamenye ko ntwite. Hashize umwanya ndongera nsa nukangutse nsanga anyicaye iruhande. Yahise ambwira uko byangendeye.

Uwo munsi yampishe ko yamenye ko nwite, bukeye bwaho nibwo yampamagaye twicara ku irembo hanze maze atangira kumbaza ibibazo byinshi, arambwira ngo ngomba kumubwira byose nacyo muhishe kuko ngo haricyo yamaze kumenya. Nahise menya ko yamaze kumenya ko nwite maze ndabimubwira byose uko byagenze mubwira n’impamvu nabihishe. Yumvishe angiriye impuhwe ambwirako ababyeyi be babimenye banyirukana.

Chris maze kubimubwira yagize agahinda kenshi, gusa hagati yibyo yari yarankunze ariko ntabizi numvaga amfata nka mushiki we. Yareruye ambwira ko yankunze kandi murugo banyirukanye bitamworohera kubyakira. Namubajije icyo twakora ambwira ko icyo gukora gihari nubwo bitoroshye. Naketse ko agiye kumbwira ngo nkuremo inda nyamara siko byari bimeze.

Yambwiye ko ankunda cyane kandi ntawundi mukobwa azashaka utari njye, ambwira ko yari kuntegereza mpaka ndangije kwiga akabona kubimbwira ariko kuko yari amaze kumenya ko ntwite yahisemo kubimbwira. Yahise ambwira ngo mwemerere inda nari ntwite nyimushyireho.

Narabyanze kuko numvaga ari ikosa rikomeye cyane, mubwira ko nibanyirukana nzabyakira ariko ntamushyizeho inda nari ntwite. Yakomeje kuntakambira ambwira ko i wabo nibaza aribuze kubibabwira byanze bikunze n’ubundi ngo ni umuhungu wabo bamukorere icyo bashatse. Mu byukuri ibyo byose yaragiye kubikora ku bw’urukundo yankundaga…..

 

Mureke nzabakomereze uko byaje kugenda muri episode ikurikira. Gusa wibuke ukore share n’inshuti yawe nayo ikomeze yumve iyi nkuru.

Reke nzagaruke mbakomereza muri episode5 uko byaje kungendekera njye na chris

You may also like

Leave a Comment