Home Urukundo Inkuru y’urukundo: Igikomere cy’umuryango wanjye Episode5(soma birambuye)

Inkuru y’urukundo: Igikomere cy’umuryango wanjye Episode5(soma birambuye)

by Uwera Ritha Shonah
0 comment

Ndi Alicia ngarutse kubakomereza inkuru y’ubuzima nanyuzemo bingoye cyane. Ejo nasize ndi kubabwira ko Chris yari yafashe umwanzuro wo kuvuga ko inda ntwite ari iye. Ntabatindiye mureke mbakomereze uko byaje kugenda.

Ubwo hari ku wa gatandatu mu masaha ya mu gitondo nibwo Chris yari yafashe umwanzuro wo kubibwira ababyeyi be. Nanjye naracecetse mbyereka Imana kuko niyo icira umuntu inzira kandi nibyo tubona ko bidashoboka nk’abana b’abantu kuri yo birashoboka.

Ubwo ababyeyi bari muri salon nibwo Chris yagiye nawe yicarayo ubwo nanjye aho nari ndi hanze agatima karateraga. Babonye Chris asa naho hari icyo yashakaga kubabwira niko kumubaza maze Chris arerura ababwira iby’inda ntwite gusa papa we ntiyigeze atungurwa kuko yasaga nkaho yari abizi.

Mama we byaramucanze yumva biramurenze abura icyo yabwira Chris, ariko mu byukuri papa we yari afite amakuru ahagije kuri njye n’inda ntwite,kuko yamenye ko ntwite inda ifite amezi atatu, yabwiye Chris ko inda ntwite atari iye.

Ako kanya bahise bampamagara ngo nze ntange ibisobanturo kandi ntagize icyo nyura ku ruhande. Chris akajya ambwira mu marenga ngo mvuge ko ari iye, mu byukuri nabonye bidakwiye mvugisha ukuri mbabwira n’impamvu nabibahishe ko ari uko nari mfite impungenge ko bashobora kunyirukana.

Babajije Chris impamvu yababeshye ababwiza ukuri ko ankunda kandi yumvaga nta yandi mahitamo yari afite. Mama we yashyize mu gaciro nk’umubyeyi yumva ko abana bashobora gukosa ariko atari ngombwa kubatererana.

Papa Chris nawe yafashe umwanzuro wo gukurikirana wa mugabo wari wamfashe ku ngufu agatuma mpura n’icyo kibazo cyo gutwita nkiri muto. Abagenzacyaha baje kubikurikirana neza nuko bamuca amafranga baranamukatira kuko ibyo yari yakoze bitari bikwiye.

Nemerewe gukomeza kuba aho gusa igihe bari mu iperereza ku mibereho yanjye ,nabahishe i wacu kuko numvaga ntagomba gushyira mukadata mu byago. Nakomeje kuba aho, igihe inda imaze kugira amezi arindwi naje kugira ikibazo cyo kuribwa cyane nuko banjyana kwa muganga. Umuganga yavuze ko umwana nakomeza kuguma munda ari buze gupfa niko gufata umwanzuro wo kumbaga, ariko naje kubabazwa cyane nuko umwana nari ntwite ataje kuba muzima kuko yari yanavukiye amezi atuzuye byari bigoye cyane ko yabona ubuzima.

Baranyihanganishije nanjye ngera aho ndiyakira. Namaze ukwezi n’igice nkiri mu bitaro narananutse cyane bishoboka pe, aho nari nabazwe hatinze gukira. Naje kuva kwa muganga mu mezi abiri nari maze kugarura akabiri meze neza nkuko nahoze mbere. Gusa mu gihe cyose nabaye aho sinigeze menya amakuru ya Papa, nabaye ndetse ibyo kumutekerezaho cyane.

Chris twakomeje kubana nk’ibisanzwe nirengangiza iby’urukundo yankundaga dukomeza kubana nk’abavandimwe, ariko nawe ntacyo byari bimutwaye. Byabaye ngombwa ko Chris ajya gukomereza amashuri ye hanze nanjye nkomeza kwiga. Bamfataga nk’umukobwa wabo, urukundo rwose  rwa kibyeyi nararubonaga. Narize nkajya nsinda neza nk’ibisanzwe kugeza ndangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.

Iyo myaka yose ntago nigeze menya amakuru ya papa kuko sinigeze mbifatira umwanya kuko icyo narebagaho yari amasomo gusa ibindi bikaza nyuma. Chris yazaga rimwe mu mwaka bakongera agasubirayo ariko twari twaragiranye isezerano ko ariwe tuzashakana n’ababyeyi be babizi. Yaje kurangiza amasomo ye abona akazi keza nibwo yafashe umwanzura wo kujya yibana ariko akajya aza kudusura.

Nageze aho nanjye ntangira kumukunda cyane urukundo rwacu rurakomera ababyeyi be bakanezezwa n’ukuntu njye nawe dukundana bambwira ko ngomba kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza mbana na Chris ariko sinazuyaje kuba nabyemera.

Naje gupanga gusura Chris aho yabaga, nawe yari yapanze ko ari buze kunyerekana mu nshuti ze n’abo bakorana bose. Uwo munsi wabaye amateka kuri njye kuko nawugiriyemo ibyishimo byinshi birimo n’amarira. Wambereye umunsi ntakekaga kuko naje kubonamo ikintu gitangaje bityo ntagira no kurira abari aho bibaza icyo mbaye, ariko nubwo narize yari amarira y’ibyishimo ubwo nari mbonye uwari umubyeyi wange uwo munsi…………..

 

Mureke nzagaruke mbabwira uko naje guhura na papa muri Episode ikurikira ishobora no kuba ariyo yanyuma gusa wibuke ukore share n’inshuti yawe ibashe kubona iyi nkuru

 

 

You may also like

Leave a Comment