Home Urukundo Inkuru y’urukundo: Umugisha Episode1(soma birambuye)

Inkuru y’urukundo: Umugisha Episode1(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti

Dutangiye inkuru yitwa Umugisha, ni inkuru muzumvamo ibintu byinshi bigiye bitandukanye ariko ndagusaba ngo wowe uzayikurikirana uzagire icyo uyigiramo cyangwa uyikuramo.

Dutangiriye mu rugo rurimo abana babiri b’abakobwa barimo bakina umukino wo kwihisha, bari kwiruka mu mbuga hafi y’iwabo. Barakomeje barakina hashize umwanya bumva imodoka ivugije ihoni maze bose birukira mu nzu.

Umwana umwe yitwa Ange afite imyaka12, umukurikiye ari we Gaella afite imyaka9, n’abana beza cyane kandi bazi ubwenge, mu buzima bakuranyemo bari babanye neza cyane bameze nk’impanga ntago bapfaga gutandukana keretse iyo babaga bagiye mu ishuri ariko iyo basohokaga mu ishuri Ange yahitaga ajya kureba Gaella.

Bamaze kumva ko imodoka y’iwabo ije bahise bajya mu bwogero baragenda barakaraba, iyo modoka yari ijemo mama wabo. Mama wabo yaje ahamagara Gaella, ajyiye kubona abona bari gukaraba maze abasanga aho bari bari kwogera afata Ange ariwe mukuru amukurura amatama bitewe nuko atarimo yoza murumuna we Gaella kandi yarabimutegetse.

“Umva Ange ikindi gihe ninsanga Gaella arimo kwiyoza nzagukubita, urumva?”. “Yego mama ntago nzongera gutuma Gaella yikarabya”. Mama wabo yakundanga kubwira nabi Ange,ntago yamufataga nk’umwana we kuko Ange yari azi gukora imirimo yose nubwo babaga bafite umukozi. Bamaze gukaraba Mama wabo yahamagaye Gaella amuha ibintu yamuguriye, mu byukuri Gaella yafatwaga neza cyane kurusha uko bafataga Ange.

Iyo Ange yabonaga Gaella bamuguriye imyenda n’inkweto byaramubabazaga cyane kuko we nta kintu Mama we yamuzaniraga.Gaella yaje mu cyumba aje kwereka mukuru we ibyo bamuguriye yasanze Ange ari kurira, mu byukuri nubwo Ange yarushaga Gaella imyaka itatu wabonaga bari mu kigero kimwe. Gaella yaraje yicara iruhande rwa Ange maze afata mu myenda bari bamuzaniye akuramo ikanzu imwe ayiha Ange. Ange yanze kuyifata kuko yari abizi neza ko nayifata mama we ari bumukubite. Gaella yaramaze igihe abona Ange nta kintu bamugurira maze ahitamo kumubeshya ko ikanzu ariwe bayiguriye.

Ange yarishimye yumvishe ari we bayiguriye maze Gaella yishimira kubona mukuru we yishimye. Ange yasohotse mu cyumba yishimye agiye gushimira mama we maze aje agiye kumuhobera mama we aba amusunikiye hirya maze Ange yikubita ku ntebe, mama we yahise aza amwambura ya kanzu nta no gutekereza  ko umwana ashobora gukomereka.

“Umva Ange bibe ubwa mbere n’ubwa nyuma ukora ku myenda ya Gaella, uzabwire so nagaruka akugurire iyawe”. Mu byukuri ntiwamenya impamvu mama wabo yakundaga umwana umwe gusa kandi bose ari abe.

Mama we yahise ajya mu cyumba cya Gaella “Umva nawe Gaella niba ibyo mba nakuguriye utabishaka ujye umbwira mbireke, urumva?”. Gaella byaramubabaje cyane maze ahita bwira nyina ati “Mama na Ange ujye umugurira kuko nawe nta myenda myiza afite kandi nawe ni umwana wawe, sibyo mama?”

Gaella yabivuze arimo kurira ariko mama we yigira nkaho atumvise ibyo umwana we amubwiye “, Gaella mwana wanjye iyo umubyeyi afite abana babiri cyangwa abana barenze babiri, umwana muto niwe bagurira utuntu twose kuko ni we mwana nyine, rero nawe uracyari muto kurusha Ange, sibyo Gaella wanjye?”. “Yego mama ariko basi ntukajye ukubita ange kuko iyo umukubise nanjye mba numva mbabaye cyane.”

Igihe Ange bamusunikaga akagwa yabuze uko yihagurutsa bitewe nuko yari yavunitse, umukozi yaje muri salon asanga Ange arimo arira maze aramuhagurutsa abona yakomeretse ukuboka yavunitse n’ukuguru aragenda amushyiraho umuti aranamukanda. Mu byukuri uwo mukozi yabonaga ukuntu Ange bamufata nabi bikamubabaza, niwe muntu witaga kuri Ange iyo papa we yabaga adahari.

Nubundi uwo mukozi ntiyahembagwa neza uko bikwiye yafashe umwanzuro wo kwiba umwana wa nyirabuja. Bwarakeye umukozi yari yaraye yazinze ibintu bye n’imyenda ya Ange.

Kubera ko mama wabo yari yagiye mu kazi, umukozi yohereje Gaella ku ishuri maze abwira Ange ko Atari bujye kwiga. “ none se kuki njye ntari bujye ku ishuri?”.

“ Ange wowe turajyana ujye kwibanira nanjye mama wawe yakumaye, urumva ataribyo byiza se? dore ntago uzongera no gukubitwa”. Ange yarishimye kuko n’ubundi bamufataga nabi “ nukuri nanjye ndabikunze, ariko se kuki mama atabimbwiye? Maze nzamukumbura,papa se nava muri America nzamubona?”. “wowe ntugire ikibazo papa wawe naza muzongera muhure kandi humura ntago uzakumbura mama wawe cyane”.

Ange baramujyanye maze umukozi asiga yanditse urupapuro arusiga ku meza. Mama we yakundaga kujya kubatora ku ishuri asanga uwo munsi Ange atize, maze atashye ageze mu rugo asanga Ange n’umukozi ntabahari maze arebye kumeza ahabona urupapuro rwanditseho amagambo maze agira ubwoba bitewe nibyo yarasomye, ahita yihutira mu cyumba cye arebye ibintu byose asanga nta nakimwe wa mukozi yatwaye. Ariko wabonaga ko agize ubwoba amaze gusoma rwa rupapuro.

Loading……..

Ese n’ibiki byari byanditse kuri urwo rupapuro?

Ntimuzacikwe episode ikurikira

You may also like

16 comments

oprol evorter June 15, 2019 - 3:50 am

Hmm it looks like your website ate my first comment (it was extremely long) so I guess I’ll just sum it up what I wrote and say, I’m thoroughly enjoying your blog. I as well am an aspiring blog writer but I’m still new to everything. Do you have any suggestions for novice blog writers? I’d definitely appreciate it.

Reply
look at here now August 15, 2019 - 4:47 am

I just want to mention I am very new to blogging and site-building and honestly loved this web page. Most likely I’m want to bookmark your site . You really come with good posts. Kudos for sharing your web site.

Reply
John Deere Repair Manuals August 20, 2019 - 8:23 pm

Great web site. Plenty of useful information here. I am sending it to several buddies ans also sharing in delicious. And naturally, thanks for your sweat!

Reply
past life regration August 23, 2019 - 7:27 am

This page reminds me of the other info I saw

Reply
skylinetix August 27, 2019 - 12:50 am

Way cool! Some extremely valid points! I appreciate you writing this write-up plus the rest of the website is very good.

Reply
wricefinancial August 29, 2019 - 4:42 am

This page really has all the information I wanted about this subject and didn’t know who to ask.

Reply
Tractor Workshop Manuals August 30, 2019 - 7:45 am

You produced some decent points there. I looked online for your issue and located most people is going together with with your website.

Reply
oflewskii August 31, 2019 - 5:43 pm

Howdy! I simply want to offer you a big thumbs up for your excellent information you have right here on this post. I’ll be returning to your website for more soon.

Reply
John Deere Diagnostic and Test Manuals September 26, 2019 - 6:20 am

An intriguing discussion will probably be worth comment. I think that you can write more on this topic, it might not certainly be a taboo subject but generally persons are there are not enough to communicate in on such topics. To another location. Cheers

Reply
AnnaDoult October 8, 2019 - 7:13 am

[url=https://arimidex24.com/]arimidex[/url] [url=https://viagra101.com/]otc viagra[/url]

Reply
Tractor Workshop Manuals October 15, 2019 - 7:01 am

I believe that may be a fascinating element, it made me assume a bit. Thanks for sparking my considering cap. Sometimes I get such a lot in a rut that I just feel like a record.

Reply
WimDoult October 24, 2019 - 2:17 am

[url=http://levitra3.com/]levitra generic[/url]

Reply
buying drugs from canada December 14, 2019 - 5:08 am

Hello, sometimes non-standard due to you as a service to honesty a possessions install and nice blog.

Reply
바카라사이트 October 19, 2020 - 4:03 pm

Hi there, this weekend is fastidious for me, as this
point in time i am reading this wonderful educational paragraph here at
my house.

Reply
taylor395.batamekute.com November 28, 2020 - 10:50 pm

I visit each day a few blogs and websites to read content, but this weblog gives feature based articles.

Reply
JemesBaw February 11, 2021 - 1:41 pm

Kudos! I appreciate this.

Reply

Leave a Comment