Home Inyigisho Inkuru y’urukundo:Inzira z’Imana zirenga igihumbi

Inkuru y’urukundo:Inzira z’Imana zirenga igihumbi

by Jean Claude Habinshuti
1 comment

Umusore yateye umukobwa inda nuko i wabo w’umukobwa babategeka gushyingiranwa gusa uwo musore ntago yakundaga uwo mukobwa, gusa umukobwa akaba yarakundaga gusenga cyane.

Nuko  bagera aho barashingiranwa,  bamarana umwaka murugo hari intonganya ntamahoro aharangwa. Umunsi umwe umugabo apanga kujya hanze kumpamvu z’akazi yumva aruhutse kuko yari agiye kuba kure y’umugore we, ariko nyamara ntacyo umugore yari atwaye kuko yari uw’imico myiza kandi akubaha Imana n’umugabo we cyane.

Mbere yuko umugabo agenda yabanje kwiyumvira atekereza ikintu yakora kugingo nagaruka atazahasanga umugore we. Maze afata amafaranga  ibihumbi 500 arayamubitsa amubwirako azayamubaza agurutse. Umugabo yari bumareyo ukwezi. Maze acunga aho umugore we ayabitse aragenda ayakurayo maze afata urugendo aragenda.

Umugore we ntiyigeze amenya ko amafaranga yajyanwe. Umugabo ageze mu ndege ati”umugore wanjye ntakazi agira aya mafaranga ninyamubaza ntazabona aho  ayakura bityo rero nzamwirukana”. Maze umugabo ari hejuru mu ndege afata ya mafaranga ayanaga muruzi rwari hasi amirwa n’ifi!!!!

Maze igihe cyo gutaha kigeze, umugore atangira kumwitegura ariko yaraziko yamafaranga akibitse. Kuko umugabo we yakundaga kurya amafi, umugore ajya mu isoko ngo amushakire amafi yo kurya. Ageze ahambere asanga yahashize, ajya ahakabiri asanga naho nuko, ajya ahagatatu asanga hasigaye ifi imwe! Maze umucuruzi aramubwira ati” iyi fi ntago nayiguha kuko nayisigarije abana banjye, rero urumva ko ntago nayiguha pe urihangana’’ Umugore aratakamba ati’’ nukuri mbabarira uyime ndaguha amafaranga yose wifuza’’.

Nuko kubw’amahirwe umucuruzi arayimuha.Mugihe ari kuyitunganya abona munda y’ifi harimo amvelope irimo amafaranga abona imeze nkiyo yabitse. Agiye kureba ya mafaranga arayabura yibaza uko byagenze biramuyobera ntiyabitindaho arongera arayabika. Umugabo we ahageze ntiyigeze asuhuza ahubwo yahise abwira umugore we ati:” Zana ya mafaranga ndayakeneye”. Umugore aramubwira ati ’’ ntubanje ngo unasuhuze abo usanze ariko ngo urashaka amafaranga! Ahaaa reke nyazane da!”

Umugabo aho yicaye mumutima ati” kanze ndebe uko ahobagira’’. Nuko agiye kubona abona umugore koko arayazanye ati” Ntibishoboka, ayo mafaranga ko nayajugunye uyakuyehe?” Umugore abyumvise arumirwa! Mubyukuri ryari ishimwe rikomeye . Nuko umugabo asaba imbabazi yemera guhinduka.Maze umugore nawe ajya mu rusengero ashima IMANA.

Ese wizerako inzira IMANA yakemuriramo ibibazo byawe ari nyinshi?

Niba ubyizera vuga uti” Amen”.

 

You may also like

1 comment

Brodie March 8, 2019 - 12:10 pm

I found your website from Google as well as I have to say it was a
great discover. Thanks!

Reply

Leave a Comment