Home Amakuru y'ibanze Intsinzi y’Amavubi, ikimenyetso cy’ugukomera kw’Imana mu banyarwanda.

Intsinzi y’Amavubi, ikimenyetso cy’ugukomera kw’Imana mu banyarwanda.

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Umunyarwanda yaragize ati” Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda”. Benshi bajyaga bibaza impamvu y’iyi mvugo, abandi babona habaye amakuba bakibaza impamvu iyo mana idataha mu Rwanda, cyangwa se bati” umenya Imana itagitaha mu Rwanda, isigahe yigumira mu mahanga.”

Mu gihe Abapfumu biyambaza imana zabo, ngo zikabereka ibigiye kuba ndetse rimwe na rimwe bikaba koko, hari abandi baba bafashe iry’iburyo, abandi bapfukamye biyambaza Imana cyangwa se Rurema, Rubasha, Gitare, n’andi mazina menshi abanyarwanda bakunze kujya bita Imana.

Uyu munyarwanda wahimbye iyi mvugo y’uko Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda, umuntu yayisanisha n’intsinzi benshi mu banyarwanda bari biteze iturutse ku ikipe yabo Amavubi. Bamwe bati” ntimwigore kuko si ubwambere yaba igiye yambaye neza igatahira umwambaro gusa, bandi bati” ubukoko mutegereje intsinzi?” Ariko ya Mana yirirwa ahandi igataha i Rwanda, hari abahise bavuga ko ishobora kuba yari yarajyanye n’amavubi muri Cameroun, gusa bagatekereza ko yagiyeyo k’umunsi wanyuma.

Nyuma y’uko ikipe y’igihugu Amavubi ikinnye n’ikipe yo muri Togo, ndetse ikitwara neza, igatuma benshi mu banyarwanda barara bicaye, ababyeyi, abana, urubyiruko, ikipe ya togo igatsinda igitego cya mbere, bamwe bagatangira kwiheba, umupfumu Salongo nawe ati”Abazimu banjye banyeretse ko nta ntsinzi ihari, Rutangarwamaboko nawe ati twiyambaze abakurambere n’abazimu b’i Rwanda, mu kanya nk’ako guhumbya igitego cy’amavubi kiba kirinjiye.

Ababyeyi bati” mufate iry’iburyo mukomeze kandi musenge musabe Imana ko idatanga Amavubi, ariko koko byarangiye itsinze ibitego 3 kuri 2 bya Togo, ibyo benshi bahise bagereranya na ya mvugo y’umunyarwanda, ndetse abandi babibonamo gukomera kw’Imana isumba byose, kuko usibye abasore ba mashami Vincent bapfukamye bagashima Imana ndetse abantu bose bakabibona, Abanyarwanda benshi bahise bapfukama bazamura icyubahiro cy’Imana yo ishobora byose, abiyambazaga imandwa n’abazimu babona ko Imana ari imwe rukumbi.

Ikipe y’igihugu yatsinze kandi mu gihe hari abavugaga ko igitego cyose yatsinda kiraba ari cyo cyambere kuva mu mwaka wa 2019, abandi nabo bakavuga ko nacyo itakibona, ariko koko nk’uko ununyarwanda yabiririmbye, ngo ntakibasha kurogoya imigambi y’Imana”, undi nawe amwunganira avuga ko inzira z’Imana ari igihumbi, kandi ko ibidashobokera abana b’abantu imbere y’Imana bishoboka.

Tubibutse ko kuva iyi CHAN yatangira, mu mikino yose u Rwanda rwakinnye, iyabanje yagiye inganya, naho umukino wa nyuma ari nawo wari uhanzwe ijisho n’abatari bake haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, irawutsinda ndetse imaze kuwutsinda ishima Imana yabashoboje kuko kubwabo batari kwishoboza, bityo biba aka yamvugo yo muri bibiliya aho Yezu/Yesu agize ati” aho babiri cyangwa batatu bateraniye banyambaza mba ndi kumwe nabo”, kandi biba aka babaririmbyi bagize bati” yadukoreye ibitangaza k’umugaragaro izuba riva, ibi byose kandi bituma uyu mukino uba ikimenyetso cy’ugukomera kw’Imana mu banyarwanda.

 

You may also like

Leave a Comment