Home Amakuru y'ibanze INYIGISHO : KUKI IMANA YAKORESHEJE INUMA NK’ IKIMENYETSO CY’ UMWUKA – WERA?

INYIGISHO : KUKI IMANA YAKORESHEJE INUMA NK’ IKIMENYETSO CY’ UMWUKA – WERA?

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Inuma ntigira indurwe muriyo: Ibi bisobanuye ko umwuka –Wera ataba mu mutima utababarira.

Inuma igira icyerekezo kimwe n’ intumbero imwe: Ibi ibihurijeho na mwuka Wera kuko nawe intego ye ni ukuzamura Imana  na Kristo , nawe ahora ashaka kutuzamura ngo tugere ku rwego rwo kumenya Imana neza , n’ ibyo idushakaho. Ajya aduhitiramo  ibyo tugomba gukora  mu buzima.

Inuma Iriyubaha  : N’ umwuka – Wera ariyubaha .

Icyitonderwa: Inuma ikunda ahantu  hatuje  , utayirukanye  ntihava  , ntijya yongera  gushaka iyo yapfakaye , umwuka – wera  yinjira muri wowe  akomanze , niwumva ijwi ryanjye ntiwinangire umutima .

IMVURA YARAGUYE  KU GIHE CYA NOA:

Ibi bisobanuye ko mu mitima  yacu  hakurira imbaraga  zidahuje  intego , ibi bidusaba uruhare  rwacu  rwo kumeranya na mwuka – wera  kuko ntiyagukoreramo utabishaka.

INUMA NI NZIZA ZIGIRA ISUKU : Umwuka –wera  ntabwo aba ahantu haba umwanda.

Icyitonderwa: Nkuko  byatwaye  igihe kirere  kugirango  amazi akame  ni nako  tugenda  twezwa  buhoro buhoro .

Ese ikiyoni  gisobanura iki?  Gishushanya agakiza  utangiriraho  ariko utarezwa  , ikiyoni  kigereranywa n’umuntu waje mw’ itorero ariko atagambiriye guhinduka cyangwa gutandukana n’ ibyaha.

Amavuta : Yakobo niwe wabanje gukoresha amavuta mw’ isezerano rya kera , igihe yari ageze I BETHEL , ariko no mw’ isezerano rishya  , afitanye isano n’ umwuka wera . Asigwa abantu b’ Imana kugirango basohoze inshingano bahawe .( KUVA30: 23-31) ,Iyo tuyasiga abantu bakira kubaho kwa Mwuka Wera kuri bo.

Nyuma y’ igikorwa cyo gusiga amavuta hari imbaraga ziba ziyaherekeje ( Yakobo 5: 14), Afasha mu kubohora  abantu mu bubata bwa satani no mu migozi ye, amavuta si mabi ahubwo uburyo tuyakoreshamo nibwo bubi  kubera imyumvire mibi dufite kuriyo.

Umuriro: ( Abaheburayo 12: 29 ,  Matayo 3: 11, Ibyakowze 2: 3)

Uyu  muriro ushobora kuba mu mubiri bisanzwe , ushobora kandi no kuza mu buryo bw’ umwuka – wera , ikindi kandi umwuka – wera atuzanira umuriro wo gusohoza umuhamagaro w’Imana .

Umuyaga : ( Ibyakozwe 2: 2 , Ezekiel 37: 9-10 )

Umwuka Wera ahumekera ku buzima bwacu , maze akazana umuyaga  w’ ubuzima bw’ Imana  ku buzima bwacu.  Ibi bituma duhabwa izindi mbaraga ku buzima bwacu  zidushoboza  kongera  gukomeza  igihe twiyumvamo intege nkeya.

Amazi (Yohana 7:38-39 , Yesaya 55: 1)

Urugero : Umusamariya na yesu , iyo ufite yesu wumza utuje ukwumva uruhutse icyaka cy, ibindi bintu byose, niyo udafite byose wumva utuje ufite ihumure . Ibi bidufasha  kutagwa mu maboko y’ umwanzi ,hari igihe mu buzima bwacu twumvz dufute inyota nyinshi tudafite kuyiyobora.

Urumuri – Umucyo 2 Abakorinto 4: 6 , Kuva 26:25 , Matayo 6: 22-23)

Mw’ ihema rya Mose habagamo igitereko cy’ amatabaza arindwi  iki gitereko baragisukuraga  hanyuma bakagishyiramo amavuta maze bigatanga urumuri .Umwuka Wera atanga umucyo mu muntu  agahishura ibihishwe  akakumurikira aho ukandagira niyo mpamvu twitwa abana b’ Imana.

 

You may also like

Leave a Comment