Home Uburezi Inyigisho za Bibiliya zisigiye impinduka abanyeshuri bari mu kiruhuko

Inyigisho za Bibiliya zisigiye impinduka abanyeshuri bari mu kiruhuko

by Jean Claude Habinshuti
1 comment

Abana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye basengera muri ADEPR,Paruwase ya Nyarugunga,umudugudu wa Rwimbogo  kuri iki cyumweru basoje inyigisho zabo ku ijambo ry’Imana hifashishijwe bibiliya.

Izi nyigisho zatangagwa mu gihe abanyeshuri bari mu kiruhuko,zikaba zinashojwe kandi ari no mu gihe cyo gusoza umwaka wa 2018,aho bigiyemo inyigisho zibafasha kumenya neza ijambo ryImana.

Mu kiganiro ikinyamakuru cy’Isezerano.com cyagiranye n’umunyeshuri uhagarariye abandi muri izo nyigisho yavuze ko izi nyigisho hari icyo zibasigiye kandi  ku buryo bugaragara.

Yagize ati:”izi nyigisho zaradufashije cyane ku buryo buri mwana witabiriye ano mahugurwa agiye afite imirongo yo muri bibiliya yagiye afata,kandi hari n’izindi nyigisho abarimu bacu bagiye baduha ,zirebana nuko urubyiruko rwa gikirisito dukwiye kwifata bihesheje Imana icyubahiro”.

Nyuma yo kuganira n’uyu mwana uhagarariye abandi twegereye umwe mu barimu babo Rugamba George atubwira ko intego y’izi nyigisho ari ugufasha abanyeshuri bari mu biruhuko mu rwego rwo kugirango bamenye ijambo ry’Imana.

Ati:”Izi nyigisho zari zifite intego yo gufasha abana bari mu kiruhuko kumenya ijambo ry’Imana ,bakamenya no gusenga kugirango barusheho  gutegura neza no gutekereza  bityo imbere yabo hakazaba heza”.

Uyu mwarimu akaba n’umuyobozi wari ushinzwe kino kikorwa yakomeje avuga kucyo izi nyigisho zaba zisigiye aba banyeshuri bari mu kiruhuko.

Ati:”izi nyigisho zibafashije kuba nabo bagira iyerekwa ry’icyo bazaba mu gihe kiri imbere ,kuko bize uburyo bakwiye kwitwara mu buzima busanzwe bwa buri munsi no gusenga ,twizeye rero ko bizagira umusaruro mwiza”.

Buri gihe mu mpera z’umwaka haba hari ibiruhuko by’abanyeshuri,aho bamwe bavuga ko baba bahugiye kureba za filime ,abandi bakazerera bishobora kuba byaba intandaro yo kwiga ingeso zitari nziza.Umudugudu wa Rwimbogo wo wiyemeje ko iki gikorwa kizajya gikorwa buri mwaka mu kiruhuko.

 

 

 

 

You may also like

1 comment

Alice March 8, 2019 - 12:23 pm

Hi there! Such a great post, thank you!

Reply

Leave a Comment