Home Amakuru y'ibanze Isengesho rifite akamaro gakomeye mu mikino ya NBA – Jeremy Lin ukinira ikipe ya Toronto Raptors

Isengesho rifite akamaro gakomeye mu mikino ya NBA – Jeremy Lin ukinira ikipe ya Toronto Raptors

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Lin Jeremy wa Toronto Raptors yagize icyo avuga ku mbaraga z’isengesho, aho agira ati: “ isengesho ritwereka ko byose ari ku bw’Imana atari ku bwacu.

Kandi isengesho rituma dushikirana n’Imana kurushaho. Mu butumwa bugufi bwo kuri internet yoherereje umugabo w’imyaka 30 ukora amarushanwa yo kwiruka (athlete) yaravuze ngo arashaka kubasangiza ikintu kiri mu mutima we.

Ati kimwe cyo nibuka nuko isengesho ritureba kurusha uko Imana yarikenera.

Imana rero ifite ubushobozi bwose ntikeneye amasengesho ahubwo ikunda iyo ibona turi gusenga.

Lin yemeza ko iyo amaze gusenga aba yumva buri kimwe cyose Imana yakimukorera. Mu by’ukuri isengesho rigira icyo rihindura ku muntu kurusha ku Mana.

Yemeza ko ibyo akora atari ku bwacu ari ku bw’Imana bikaba bituma twicisha bugufi kandi bikatwongerera icyizere cyacu imbere y’Imana.

Lin akomeza agira ati “mu by’ukuri nimba mu bitekerezaho dushobora kuvugana n’umuremyi w’isanzure igihe tubishatse cyose.”

Kandi yakomeje gusangiza abamukurikiye ati “ku musozo w’umunsi, Imana yifuza kugirana nanjye urukundo no kuzamura isengesho, bikanyibutsa yuko iyo nsenga riba ari iryanjye ritaba ari iry’Imana yampaye kugaragara bitandukanye.

Ahahise muri Brooklyn Net umuntu utazwi amazina yavuze ati “ntago mfite igisubizo kigaragara cy’amasengesho yanjye, gusa nabonye Imana insubiza mu buryo bwinshi butandukanye, numvise ari gutuma nkomeza guhinduka muri njye kandi ryari ishimwe rivuye mu gusenga.

Imana ntago ihindura ibiduhangayikishije gusa ahubwo natwe iraduhindura kandi nuko kugaragara ikabihindura, ndetse n’imitima yacu ikayihindura. Umusitari wo muri NBA yavuze neza ati “icyizere gituma dukomeza kwizerera mu masengesho njyewe na we”

Mbere yaho, Lin akaba yarabwiye abakiristu bamukurikiranaga ko ahora asenga buri munsi kugeza amarushanwa ya NBA arangiye.

Lin yemeje ko abantu batekereza ko ashaka ko bose basenga kugira ngo ikipe ya Raptors izatsinde irushanwa. Yasubije ati “yego kandi oya”, “yavuze yego kubera ko nanjye kubwanjye ndabyifuza gusa nanone oya kubera ko ndimo kwiga gushyira ubwami bw’ Imana hejuru y’ ubwanjye. Mubyumvikana, nakabaye nshyigikiye kubaka ubwami bw’ Imana kurusha ibindi.”

Yakomeje agira ati “mu byukuri sinzi nimba nzanakina cyangwa ibyo nzakina bingana, imikino tuzatsinda cyangwa kure tuzagera. Gusa nzakomeza kwizera kubw’ impamvu Imana impa ubu nonaha, kugira ngo umutima wanjye ukine kandi kubwo imikino 11,191 nzakomeza kwishyiramo akanyabugabo nsenga.

Mu mwaka wa 2014, Lin yashyize isengesho rye mu itsinda ry’ abafana be akoresheje email (imbugankoranyambaga) bamukurikiranaga. Muri interview mu kinyamakuru cyitwa Los Angeles times, Lin yavuze ati “ubuzima bwe bunini mu mikino ye, yize kwegurira buri kintu ku Mana kugira ngo abone amahoro.”

Yemeje ko “ubwo yatangiraga yagize ihungabana” maze yibwira ko atazongera gukora ibyo, “gusa ubu yemeza ko amaze gukura mu buryo bw’ umwuka kandi yize no guharira ibintu byose Imana kuko bimuha amahoro nk’ umugabo.

You may also like

Leave a Comment