Home Amakuru y'ibanze Ishuri riduha ubumenyi ariko ijambo ry’Imana riduha ubwenge – Apotre Alex Bubanje.

Ishuri riduha ubumenyi ariko ijambo ry’Imana riduha ubwenge – Apotre Alex Bubanje.

by Nelson Mucyo
0 comment

Apotre  Alex Bubanje n’umwe  mu Banyarwanda ba mbere  batangiye kuvuga ubutumwa bwiza I Burayi, kuko amazeyo imyaka isaga 30 aba I Burayi . Uyu munsi I Burayi  hari amatorero menshi cyane y’Abanyarwanda Ndetse akaba ari  mu bantu batangiye ivugabutumwa mu matorero y’abakongomani uyu munsi bakaba bafite amatorero arenze 190  mu gihugu cy’Ububiligi.

Mu nyigisho yigishije ku cyumweru  taliki 12 Kanama 2019 muri Eglise Apostilique pour le Reveil au Rwanda , yagarutse cyane ku muryango dore ko iryo torero riri mu kwezi k’umuryango. Nk’ikinyamakuru isezerano.com twifuje kubagezaho inyigisho yigishije.

Apotre Alex yagize ati:”uyu munsi wa none imiryango iri gutakaza indangagaciro za gikristo, abana bacu bakunze kuba bibereye kuri murandasi (internet).

Abantu ntago bakivugana bahugiye kuri telephone zabo, uyu munsi wa none biteye impungenge ugasanga mu miryango abantu ntibakivugana ngo baganire ahubwo bahugiye kuri telephone zabo ndetse ntabwo bagira umwanya wo gusenga.

Nagiriwe Ubuntu bwo gutembera, abanyamerika barakora cyane kurusha muri Europe iyo umugore yinjiye, umugabo nawe aba asohotse kuko akazi ka kabiri kaba kaje. Muri Europe baracyafite indangagaciro z’umuryango kuko muri Europe iyo ukoze ku cyumweru baguhemba inshuro ebyiri, iyo umuntu atangiye gukora hejuru ya saa18:00 bamwishyura inshuro ebyiri.

Kuberako bashatse abantu bakora kandi hagasigara na bita kumiryango yabo, ariko naje gutangara nsanze mu Rwanda birukanka rwose.

Nibyiza cyane pe ariko ndagirango mbabwire ikintu kimwe hariho ibintu bimwe na bimwe bigira igiciro, ibyo bintu iyo ubitakaje ntabwo wongera kubibona. Ikintu cya mbere ni uburere, uburere ni ikintu cyiza cyane.

Ndagira ngo nkubwire ngo ishuri riduha ubumenyi ariko ijambo ry’Imana riduha ubwenge. Itorero ni inzu y’Imana, itorero ni umuryango w’Imana.

Apotre Alex yakomeje agaragaza ibintu byingenzi biranga itorero. Yavuze ko Itorero rifite imiryango ikomeye riba ari  itorero rifite imbere hazaza heza . yavuze ko  yagiye yitegereza areba uburyo ki imiryango yagiye isenyuka, abakristo benshi baratandukanye. Mu gihe cya kera iyo wumvaga gutandukana kwabashakanye wabonaga ari ikintu kidasa neza ari ikintu cyo kugaya ariko uyu munsi wa none byamaze kuba nkibisanzwe.

Iyo gutandukana kwaje, ni ingaruka z’ikintu kiba cyaratangiye kuva cyera, ikintu cya mbere kizana gutandukana kwabashakanye n’uko akenshi usanga bashize Imana kuruhande bagatangira gushyiraho inzira zabo.

Ese muziko iyo Imana ibuze ahantu yahoze, umwanzi ahita afata icyo cyicaro, Satani arinjira agatangira agatera abana agatangira kwinjira mubashakanye, hagatangira kuvuka induru no kutumvikana hagati yabo.

Ariko itorero rifite imiryango ikomeye ihagaze neza, ubwo buzima butangirira muri za famiye zabo, iyo tuje mu itorero ntago tuba tuje gushaka impano ahubwo tuzizana mu itorero.

Buri wese akazana kimwe , rero twabiteranyiriza hamwe bikaba itorero, ndagirango mbabwire ikintu kimwe, banza wite kumuryango wawe wo mu rugo maze urebe ukuntu uzaba umugisha mu itorero ryawe, ukuntu uzaba umugisha ku gihugu cyawe ndetse n’isi yose uzayibera umugisha.

Pasiteri Alex yakomeje avuga ku umuryango  mugari w’Imana Ibakozwe n’intumwa 2:42 Abakristo bahoraga bashishikariye ibyo intumwa zigishaga, bagasangira ibyabo, no kumanyagura imitsima, no gusenga…

Kandi iminsi yose bakomezaga kujya mu rusengero n’umutima uhuye. N iwabo bakamanyagura umutsima, bakarya bishimye bafite imitima itishishanya.

Mubyukuri n’uku itorero ryakabaye rikora abakristo bakwiye gushyira umutima hamwe bagasangira byose.

Abantu ba kera bari abakristo bukuri kuko wasanganga kwitwa umurokore bigoye, akenshi barabafungaga, ubungubu mu itorero kwitwa umukristo ni ikintu cyoroshye kandi n’imiryango irafunguye.

Abakristo bataribo n’abandi batari abakristo bose bajya mu rusengero, abarozi, abakora ibya maji , iyo mbaga yose ijya mu itorero kuko urugi ruba rukinguye ku bantu bose kandi Yesu Kristo yaje gukiza abantu.Uyu munsi wanone amatorero yacu yuzuyemo abantu bingeri zose.

Umunsi umwe umuntu yaravuze ngo nashakishije itorero mu isi sinigeze ndibonamo ariko nashakishije isi nyibona mu itorero. Harageze ko tubwira isi ngo sohoka Kristo yinjire.

Ese muzi uburyo twasohora isi mu itorero, ni ukugenda nkuko Kristo yagendaga, tugatekereza nkuko yatekerezaga.

Ese watekereza gute nkuko yatekerezaga, ni ukumva inyigisho z’ijambo ry Imana ndetse tukazishyira mu bikorwa, tugashyira ijambo ry’Imana mu bikorwa. Muri bibiliya haranditse ngo ni muguma mu ijamo ryanjye kandi n’ijambo ryanjye rikaguma muri mwe muzera imbuto nyinshi kandi isi izabimenya neza ko muri intumwa zanjye.

Itorero rya mbere bari abantu baguma mu nzu y’Imana, ariko uyu munsi wansi wanone ushaka abakristo bari munzu y Imana ukababura, kucyumweru itorero riruzura ariko hagati mu cyumweru ugasanga inzu y Imana irarangaye.

Abantu bose bafite ibyo bahugiyeho bashakisha amafranga. Hano mu Rwanda biteye ubwoba abantu barimo kwirukanka kuburyo ushaka ninshuti ntuyibone barimo bashaka ubuzima.

Mubyukuri ibi byose twiruka inyuma bidahesheje Imana icyubahiro bizasigara hano mu isi. Ese wigegeze ubona umuntu bahambana ikarine ye ya banki, n’umucuranzi ukomeye Michel Jackson ntago yajyanye n’ubutunzi bwe. Waje ku isi wa mbaye ubusa kandi uzayisubiramo wa mbaye ubusa. Buri wese azaherekezwa n’imirimo yakoze.

Uzashake ahantu bavuga ngo baragurisha kubaka neza, baragurisha ubwenge. Itorero rya mbere bagendanaga n’Imana bakabana nayo ntaburyarya ari abakristo bukuri. Kuko iyo wakurikiraga Kristo wabaga wemeye ko bashobora ku kwica.

Umunsi umwe hari igihe habayeho gutotezwa gukomeye, noneho amatorero menshi cyane barayafunga. Abantu bagasenga batavuga kuko iyo bavugaga barabicaga. Umukristo agafata ijambo akaryiga akarifata mu mutwe kugirango nibaterana ujyende urizi mu mutwe ahari akadomo akagashiraho ,ahari akitso akagashyiraho.

Kuburyo ari buhe abantu ijambo nkuko yarisomye icyo gihe abatari abakristo babivuyemo, abakristo bonyine nibo basigayemo kuberako iyo babafatanaga BIbiliya cyabaga ari ikibazo gikomeye. Ariko abakristo babaga basigaye barumvikanaga kubera guhuza imitima yabo bagahuzwa n’ukuri.

Imana irashaka itorero ry’ukuri , Itorero rya mbere barakundanaga bagahura bahuje umutima ni inama bakiga ijambo. Iyo abantu bahuje umutima n’inama maze bagahuzwa na Kristo bakubaka umubiri wa Kristo, Imana irabasanga. Abakristo bukuri bakundana urukundo rutarimo uburyarya . Ikintu kiranga umukristo w’ukuri ni ukugira urukundo, ahari urukundo hari ubumwe ahantu hari urukundo hari ubugwaneza.

You may also like

Leave a Comment