Home Inyigisho Isiraheli: Sobanukirwa Kadeshi y’ibaroneya ivugwa muri Bibiliya

Isiraheli: Sobanukirwa Kadeshi y’ibaroneya ivugwa muri Bibiliya

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Hari abavuga ko Kadeshi ya Baroneya iherereye mu majyepfo y’ubutaka bwa Isiraheri.Aha akaba ari ahantu hafite amateka mu gitabo cyera cya Bibiliya,kuko ariho Mose yaba yaratumiye abagabo 12 b’abisiraheli gutata igihu cya Kanani, nuko benshi muri bo bakazana inkuru y’incamugongo.

Ariko bamwe mu bahanga bavuga ko haba hariho Kedeshi imwe cyangwa ebyiri.Uwitwa Rashi n’undi witwa Ramban bavuga ko hariho kadeshi ebyiri,imwe ikaba yari iri ku butaka bwa Isiraheli,indi ikaba ibarizwa hanze ya Isiraheri mu butayu.

Uwitwa Rav Avraham na Seforno bo bavuga ko Kadeshi ya Baroneya yari iherereye  ahantu hamwe,hagati y’ubutayu bwa Zini n’ubutayu bwa Parani(Kubara 13:1-20)

Nubwo hari abavuga batyo icyo tuzi cyo ni uko Kadeshi ya Baroneya  havugwa muri Bibiliya ariho Mose yatumiye abatasi kujya gutata igihugu cya Kanani.Hagatumwa abagabo 12 nuko icumi bakaza bavuga inkuru zitera ubwoba abisiraheli naho babiri muri bo, aribo Yosuwa na Kalebu bakazana inkuru nziza ikomeza abisiraheri.

Iyi Kadeshi ya Baroneya ni naho Uwiteka yagize icyo avuga kuri Kalebu na Yosuwa kuko bomatanye n’Uwiteka bakamuhamiriza ibyo babonye n’umutima utabeshya.Mose nawe akabwira Kalebu ati “Ni ukuri igihugu wakandagiyemo kizaba gakondo yawe n’iy’abana bawe iteka ryose,kuko womatanye n’uwiteka Imana yawe”(Joshua 14:6-9).

Mu gihe Kalebu na Yosuwa  batumwaga gutata igihugu bari munsi y’imyaka 20,abatasi 10 bajyanye nawe bararimbuka kubera guhamya ibinyoma bigamije guca abandi intege no kurwanya ubushake bw’Imana.

 

 

You may also like

Leave a Comment