Home Ubuzima Itabi, intwaro ikomeye yangiza ubuzima bwa muntu

Itabi, intwaro ikomeye yangiza ubuzima bwa muntu

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Usanga cyane cyane urubyiruko,abakuze ndetse na bamwe mu bana banywa itabi.Ni mugihe urinyweye rimugiraho ingaruka mbi ku buzima ,aho rikomeje kuza imbere mu kwica abantu ku isi.

Muri Canada itabi ryica abantu bagera kuri 37000 buri mwaka,bakaba bakubye inshuro enye abicwa n’impanuka zo mu muhanda ,ubusinzi,n’abapfa biyahuye.

Muri raporo y’umuryango w’abibumbye wita ku buzima (OMS) yo mu 2010 yavuze ko ukunywa itabi bifite ingaruka mbi,ariko cyane cyane ku bana.Mu bihugu bifite ubukene ntibigire n’amazi yo kunnywa uyu muryango wasanze ariho itabi ari icyorezo gikomeye ku buzima.

Umuryango w’abibumbye ukomeza uvuga ko itabi ari ikibazo cy’isi yose,  aho hejuru ya miliyari y’abanywi b’itabi ari abagabo naho miliyoni 250 akaba ari abakobwa.”Tunabona  n’urubyiruko rukiri ruto runywa itabi ruri hagati  82000 na 99000 harimo n’abana bari munsi y’imyaka 10″.

Mu isi yose itabi ni ikibazo kuko ibirigize bitera Kanseri,rikaba impamvu ikomeye y’indwara n’urupfu.Iyo umuryango wafashwe n’indwara zikomoka ku itabi ntuba ugishoboye gukora maze ubukene bukawadukira.

Itabi rishobora gutuma uruhu rwawe rusaza rutarageza igihe,rikaba ryagabanya ikizere cy’ubuzima bwawe,kubura ibitotsi no gukora ikintu bikugoye kubera nta mbaraga.

 

You may also like

Leave a Comment