Home Mu Mahanga Israël:Perezida w’Amerika Donald Trump,umwamikazi Esiteri muri iki gihe(soma birambuye)

Israël:Perezida w’Amerika Donald Trump,umwamikazi Esiteri muri iki gihe(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
1 comment

Mu matora azaba mu kwezi kwa Mata ministiri w’intebe wa Isiraheli Benjamini Netanyahu uhanganye ubu no gushijwa ruswa ashobora gushingira ku bufasha bwa  Perezida w’ Amerika  Donald Trump.

Mu rugendo yagiriye  muri maison blanche kuri uyu wa 25 Werurwe ,Benjamini Netanyahu agomba  kubona uburenganzira akuye kuri Donald Trump bwemeza ubusugire bwa Isiraheri ku gitwa cy’abasiriya cya Golani cyafashwe  na Israheli mu mwaka wa 1967 kikomekwa kuri iki gihugu cy’Abaheburayo.

Nkuko ikinyamakuru The Guardian kibitaza,umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Mike Pompeo unasengera mu idini ry’abaporoso (Protestant évangeliques) ashimangira ko ibikorwa na Netanyahou bimeze nka nyiramubande y’iyimukamisiri ryo muri bibiliya.

Abajijwe n’ikinyamakuru cya Evangelique niba Donald Trump yarabaye nk’umwamikazi Esiteri wo muri iki gihe(umwamikazi uvugwa muri bibiliya wamenyekanye nk’umukiza w’abayuda) Mike Pompeo yarasubije ati: “nk’umukiristo ,nkeka ko bishoboka cyane”.

“Imvugo y’iyobokamana izwi na benshi, yagize uruhare rukomeye  mu gutuma habaho  ubufatanye n’ababwirizabutumwa b’Abanyamerika,ibi akaba ari ingenzi mu kuba Benjamini yafatisha Abanyamerika”.

Mike Pompeo  yashimangiye ibi igihe yasuraga urukuta rw’amaganya i Yerusalemu ari kumwe na Benjamini Netanyahu,akaba yaranabaye umunyamerika ukomeye wa mbere wasuye umujyi ushaje ari kumwe na mugenzi we wa Isiraheri.

Mbere y’ amatora azaba mu kwezi kwa kane ,mu mu ruzinduko Netanyahu yagiriye  I Washington rushobora kuba insinzi ya politike.Minisitiri w’intebe wa Roumaniya Viorika Dancila ku cyumweru yasezeranije ko agiye gukura ambassade ye i Tel-Aviv akayijyana i Yerusalemu.

 

 

You may also like

1 comment

great site August 18, 2019 - 8:08 am

I simply want to tell you that I’m beginner to weblog and actually enjoyed your website. Probably I’m going to bookmark your site . You absolutely have incredible well written articles. Appreciate it for sharing with us your web site.

Reply

Leave a Comment