Isezerano Gospel
  • Ahabanza
  • Inyigisho
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Isesengura
  • Abahanzi
    • Amateka
  • Indirimbo
    • Amajwi
    • Amashusho
    • Lyrics
  • Abo turi bo
  • Twandikire

Isezerano Gospel

  • Ahabanza
  • Inyigisho
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Isesengura
  • Abahanzi
    • Amateka
  • Indirimbo
    • Amajwi
    • Amashusho
    • Lyrics
  • Abo turi bo
  • Twandikire
Amateka

Iterambere ry’Isi yose ryatangiriye mu Karere k’uburasirazuba bwo hagati

by KATABARWA Gilbert May 13, 2020May 13, 2020
written by KATABARWA Gilbert May 13, 2020May 13, 2020
Iterambere ry’Isi yose ryatangiriye mu Karere k’uburasirazuba bwo hagati
Yasuwe: 603

Akarere k’uburasirazuba bwo hagati, kagizwe n’ibihugu 16 akaba ari naho iterambere ry’Isi ryatangiriye.

Hari ibihugu byegereye uruzi rwa Mediterane (Proche Orient) aribyo Turukiya, Siriya, Libani, Israeli, Misiri. Hakaba ibihugu byenda kumera nk’ibirwa aribyo Arabiya sawudite, Emirat Arab Unis, Qatar, Oman, Yemen.

Aka karere k’uburasirazuba bwo hagati kagizwe nanone n’ibihugu byo mu kigobe cya Perse aribyo Koweti, Irak, Iran, Yorodaniya. Hari nanone ibihugu by’ibirwa birimo Chipure, Bahreine.

Ibi bihugu byose bikaba bituwe n’abaturage basaga miliyoni 350, muri rusange babyita ibihugu by’abarabu. Bikaba byiganjemo idini ya Islamu.

Ibyo bihugu bikungahaye cyane kuri Peteroli, ikaba ariyo ibihesha ingufu nyishi bifite ku Isi muri iki gihe.

Hirya yabyo hari ibindi bihugu bisangiye ingendo nabyo aribyo Afganistan, Pakstan, Kirgizistan na Ozoubekistan. Ndetse rimwe na rimwe hari n’ubwo n’ibihugu byo mu Majyaruguru y’Africa bibarwa mu burasirazuba bwo hagati.

Aka karere kazwi cyane mu mateka y’Isi, kuko ariho iterambere ry’Isi yose ryatangiriye, ubu hashize imyaka irenga 5000.

Dore bimwe mu bintu byibukwa muri aka karere k’uburasirazuba bwo hagati.

Abami b’ibihangange bo mu bihe bya kera, hamwe n’ingabo zabo, muri abo bami harimo nka Farao Tutmes, Farao Neko, Nebukadinezar, Tigrath Pileser, Salomo, Dawidi, Darius, Kuro, Alexandre le Grand, n’abandi benshi bazwi muri ako Karere.

Aka karere kazwiho kuba isibaniro ry’imirwano itari imwe yagiye ishyamiranya Abami bakomeye bo mu burasirazuba bwo hagati kuva kera.

Ikindi nuko ingobyi yatuwemo n’abantu ba mbere ku Isi, yari muri ako karere. Nanone umunara muremure wa mbere wabaye ku Isi wari wubatse muri ako karere.

Ahantu hatagatifu ku bakristo no ku basilamu haboneka muri ako karere. Icyiyongeyeho nuko amadini 2 akomeye ku Isi (Islamu, Ubukristo) yavukiye muri ako karere.

Bibiliya na korowani ibitabo bisomwa n’abantu benshi ku Isi, byandikiwe muri ako karere. Amategeko akomeye Isi igenderaho yaba ayanditswe na Mose, yaba ayakozwe na Hammurabi yose akomoka muri ako karere.

Umwami Yesu wavutse mu buryo budasanzwe, agapfa, akazuka nyuma y’iminsi itatu gusa, agahindura amateka y’Isi nawe yavukiye muri ako karere.

 

0 comment
0
FacebookTwitterWhatsapp
KATABARWA Gilbert

previous post
Ni ijambo rito ariko inkomoko yaryo ibitse byinshi mu mateka, ijambo “OK”
next post
Zaza :Menya neza amateka ya Padili Gafuku na Musenyeri Aloys Bigirumwami

You may also like

Menya byinshi ku itsinda ryamamaye cyane rya Groupe...

February 28, 2019

Uko Umuhanzi ASA abona iterambere ry’umuziki wa Gospel...

December 2, 2018

Menya inkomoko y’ijambo ‘HE’ risigaye rikoreshwa cyane n’...

May 28, 2019

Byinshi utaruzi kuri Bosco Nshuti ubabazwa no kugirana...

December 2, 2018

Yerusalem:Umwihariko w’ ikidendezi cy’i Silowamu ku bakiristo(sobama birambuye)

June 24, 2019

Menya neza ibintu 8 utari uzi ku bantu...

May 26, 2020

Menya neza uko byari byifashe hagati ya Israel...

May 8, 2020

Edeni:Sobanukirwa neza aho ingobyi ya Eden ivugwa muri...

January 16, 2019

I Masaka : Ikirere cyafungutse kubera Mwuka Wera...

December 16, 2019

Kwizihiza umunsi mukuru wa noheli byakuweho muri Iraq

December 22, 2019

Leave a Comment Cancel Reply

Save my name, email, and website in this browser for the next time I comment.

Dukurikire

Isezerano.com

Kwamamaza

Inkuru Zakunzwe

  • Sri Lanka :Nk’intumwa za Kristo umwami w’amahoro twamaganye ihohoterwa rikorerwa Abakiristo cyangwa Abayisilamu -Umuryango w’ivugabutumwa ku isi(AEB)

  • NGOMA : Umubyeyi urara mu nzu idakinze mu gihe cy’amezi 11, aratakambira a karere kumufasha kurenganurwa agahabwa impoza marira nyuma y’uko ibidamu biri mu murima wa Kiliziya Gatulika bimwiciye umwana

  • Uko mbibona:Gusenga ntacyo byaba bimariye umuntu ,mu gihe asengana ubuhemu(Soma birambuye)

  • Aho  Umwuka wera ageze  amateka arahinduka,nawe yaguhindurira amateka(soma birambuye)

  • Kigali : Itangazo ryo gusaba guhinduza amazina

Dukurikire

Facebook Twitter Instagram Youtube

Kuri Twitter

Follow @isezeranogospel

Inkuru Ziheruka

  • Nyuma yo gukunda indirimbo “Nzakugezayo” n’Amagambo ayigize, biyemeje kiyisubiramo.

    January 14, 2021
  • Ubwiyongere bwa 60% mubakristo bishwe kwisi yose mu 2020: Raporo ya Open the Doors

    January 14, 2021
  • Kigali : Itangazo ryo gusaba guhinduza amazina

    January 14, 2021
  • UBUZIMA: Ese wari uziko kubura Vitamin B1, bitera ibibazo bikomeye mu mubiri wawe?

    January 14, 2021

Ahandi Washakira

  • Amakuru y'ibanze
  • Amateka
  • Ibitaramo
  • Ibiterane
  • Indirimbo
  • Inyigisho
  • Isesengura
  • Kuramya
  • Kwamamaza
  • Mu Mahanga
  • Mu Rwanda
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Ubuzima bw'Abahanzi
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • Video
  • Videos

Kwamamaza

Facebook Twitter Instagram Youtube

Inkuru Zakunzwe

  • 1

    Sri Lanka :Nk’intumwa za Kristo umwami w’amahoro twamaganye ihohoterwa rikorerwa Abakiristo cyangwa Abayisilamu -Umuryango w’ivugabutumwa ku isi(AEB)

    May 15, 2019
  • 2

    NGOMA : Umubyeyi urara mu nzu idakinze mu gihe cy’amezi 11, aratakambira a karere kumufasha kurenganurwa agahabwa impoza marira nyuma y’uko ibidamu biri mu murima wa Kiliziya Gatulika bimwiciye umwana

    February 21, 2020

Izindi Nkuru Wasoma

  • Nyuma yo gukunda indirimbo “Nzakugezayo” n’Amagambo ayigize, biyemeje kiyisubiramo.

    January 14, 2021
  • Ubwiyongere bwa 60% mubakristo bishwe kwisi yose mu 2020: Raporo ya Open the Doors

    January 14, 2021
  • Facebook
  • Twitter
  • Instagram
  • Youtube

@2018 Isezerano G Company Ltd. - www.isezerano.com. All Right Reserved.


Back To Top