Home Mu Mahanga Itorero rigomba kuba umuyoboro mu kurwanya ivanguramoko mu Bwongereza-Pastor Agu Irukwu

Itorero rigomba kuba umuyoboro mu kurwanya ivanguramoko mu Bwongereza-Pastor Agu Irukwu

by KATABARWA Gilbert
0 comment

Umuyobozi wa pentekote Pastor Agu Irukwu yavuze akababaro n’uburakari yatewe n’urupfu rwa George Floyd muri Amerika.

Urupfu rw’umwirabura wishwe n’abapolisi b’abazungu muri Minneapolis rwateje imyigaragambyo ikabije muri Amerika ndetse no mu Bwongereza.

Pastor Irukwu uyobora Itorero rya Gikristo rya Redeemed Christian Church of God mu Bwongereza, yavuze ko yarebye ibintu byabereye muri Amerika “n’umutima uremereye cyane”.

Ubwo yavugaga mu butumwa bwa video bwashyizwe kuri YouTube, yavuze ko yatangajwe no kubona umupolisi apfukamye ku ijosi rya Floyd, yongeraho ko gutaka kwe ngo “sinshobora guhumeka” byamuteye ubwoba.

Pastor Irukwu yagize ati: “Mu marangamutima numvise harimo uburakari bwinshi, nibaza ibintu nk’ibi niba hari ahantu biba ku Isi, noneho muri Amerika, nk’igihugu kirimo kwishira no kwizana.”

Yavuze ko urupfu rwa Floyd “rwashyize ahagaragara amakosa akomeye cyane aboneka muri sosiyete y’Abanyamerika ku kibazo cy’amoko”, kandi ko ashobora kumva impamvu Abanyamerika b’abirabura bumva bafite umujinya mwinshi.

Ati: “Niba njye, umwirabura wa Nigeriya uba i Londres mu bwongereza, numvise umujinya n’agahinda kenshi, ndumva neza ukuntu umusore cyangwa umukobwa utuye mu mujyi wa Amerika ashobora kurakara”.

Pastor Agu Irukwu akomeza agira ati: birakabije cyane bitewe n’impfu nyinshi zahitanye Abanyamerika b’Abanyafurika mu buryo nkubu.

Pastor yavuze ko mu gihe abakristo bari gusengera abavandimwe na bashiki babo b’Abanyamerika, bagomba no kuvuga ubutumwa bw’urukundo n’imbabazi, kandi bakarwanya akarengane kabone nubwo byatwara amafaranga menshi.

Yasabye kandi Itorero kuticecekera imbere y’ivanguramoko.

Aho agira ati: “Guceceka kw’Itorero mu Budage mu gihe cya jenoside yakorewe Abayahudi, gucecekesha ibice by’Itorero muri Afurika y’Epfo mu myaka mibi ya Apartheid ni ingero zerekana uburyo ikibi n’akarengane bitera imbere mu gihe abantu beza batavuze.”

Iyi nkuru dukesha “Christian today” ikomeza ivuga ko Pastor yavuze muri aya magambo ati: Ndi Umukristo, ngomba kuvuga. Ni ikibazo cyanjye; ni ikibazo cyacu.

Yashimye Archbishop wa Canterbury, Justin Welby, kuba yarasabye imbabazi mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2020 kubera ivanguramoko mu Itorero ry’Ubwongereza, cyane cyane ku gisekuru cya Windrush.

Pastor Irukwu yavuze ko gusaba imbabazi kwa Archbishop byabaye icyitegererezo cyo gutangira gukemura iki kibazo gikomeye kandi biba n’intambwe ikomeye yo gusuka amavuta ku bikomere bihari”.

Pastor Irukwu akomeza agira ati: dufite inshingano yo kureba ibibera muri Amerika nk’indorerwamo yashyizwe imbere yacu. Tugomba kwibaza tuti: ni iki kigaragara muri iyo ndorerwamo? Turabona iki?

Ntidukwiye kwibeshya ko tudafite ibibazo byacu bwite hano, birahari. Ubusumbane busanzwe buri muri gahunda zacu z’ubuzima, ivanguramoko rishingiye ku nzego riri mu bigo byacu byinshi rigomba kwitwa amazina kandi rigakemurwa. Ndatekereza ko itorero rikwiye kuba umuyobora wo gukemura iki kibazo.

You may also like

Leave a Comment