Home Mu Mahanga Itorero rya Episcopale ryakurikiranye iburanisha kuri Musenyeri wanze ko abahuje ibitsina basezerana muri diyosezi ye

Itorero rya Episcopale ryakurikiranye iburanisha kuri Musenyeri wanze ko abahuje ibitsina basezerana muri diyosezi ye

by KATABARWA Gilbert
0 comment

Itorero ry’Abepiskopi ryakoze iburanisha mu rubanza rwa musenyeri wanze kwemerera umugisha w’abashakanye bahuje ibitsina muri diyosezi ye.

Musenyeri William Love wa Diyosezi ya Episcopale ya Albany yahanwe umwaka ushize, abuzwa imirimo yari ashinzwe nyuma yo kwanga gushyingira abahuje ibitsina muri diyosezi ye.

Urubanza rwe rwashyikirijwe akanama gashinzwe kumva umutwe wa IV, wibanda ku bibazo bya discipline (imyitwarire) ya kiliziya igihe cyose umuyobozi w’idini aregwa imyitwarire mibi.

Ubusanzwe byari biteganijwe ku ya 21 Mata, mbere yo guhagarika ibibazo bya coronavirus, iburanisha ryakozwe ku itariki 12 Kamena, binyuze ku ikoranabuhanga ryitwa “Zoom teleconference” maze rishyirwa ku mbuga nkoranyambaga.

Iburanisha ryabaye biciye kuri teleconference ntiryakemuye ishingiro rya tewolojiya y’ibitekerezo bya William, ahubwo ryibanze ku kumenya niba ibikorwa bya musenyeri binyuranyije n’amategeko y’itorero rya Episcopale.

Paul Cooney wari uhagarariye Itorero rya Episcopale, yabwiye inteko y’iburanisha ko William yari ategetswe gukurikiza icyemezo gishya cyategekaga diyosezi zose guha umugisha ubukwe bw’abahuje ibitsina.

Cooney yabisobanuye agira ati: “Canon ya 118 (itegeko ry’insengero rya 118) riteganya ko ahantu hose byemewe n’amategeko ya diyosezi z’Itorero rya Episcopale, abadahuje ibitsina ndetse n’abashakanye bahuje ibitsina bombi bashobora guhabwa umugisha wo gushingirwa bawuhawe n’abepiskopi.”

Rev Chip Strickland, uhagarariye William, yavuze ko Itorero rya Episcopale rifite umutwaro wo gutanga ibimenyetso, kandi yemera ko bananiwe kwerekana ikosa Musenyeri William yakoze.

Strickland yavuze ko umwanzuro William yafashe wakurikije inyigisho z’iryo dini, zirimo Igitabo cy’amasengesho rusange, aho gushyingirwa bisobanurwa ko ari hagati y’umugabo umwe n’umugore umwe.

Strickland yagize ati: “Inyigisho za Kiliziya nk’uko ziboneka mu mihango yo gushyingirwa, ibyingenzi mu mihango yo gushyingirwa, ndetse na gatigisimu, bisobanura ko gushyingirwa ari hagati y’umugabo n’umugore.”

Stickland ati: “Biratangaje kubona Musenyeri William aburanishwa ashinjwa kunanirwa kubahiriza amategeko y’urusengero, mu gihe mu byukuri amategeko azerekana ko yabyubahirije mu buryo bwuzuye.”

Bishobora gufata ibyumweru kugirango umutwe wa IV ugere ku cyemezo. Biramutse bigaragaye ko William ari mu makosa, ashobora guhagarikwa cyangwa kuvanwa ku mwanya we wo kuba umwepiskopi, kandi kujurira birashoboka ku mpande zombi.

Muri Nyakanga 2018, Amasezerano rusange y’Itorero rya Episcopale yemeje Icyemezo B012, cyemerera abashakanye bahuje ibitsina gushyingirwa muri diyosezi zose, ndetse n’aho abasenyeri babyanze.

B012 yemereye abapadiri kwanga kuyobora ubukwe bw’abahuje ibitsina, ariko abasenyeri batavuga rumwe nabo bagombaga guhabwa umwanya wo gushyingira abo bantu bahuje ibitsina.

Iyi nkuru dukesha “Christian Post” ivuga ko izindi diyosezi zagize ingaruka zirimo Dallas; Dakota y’amajyaruguru; Springfield, Illinois; Tennessee; ibirwa bya Virgin muri U.S; Diyosezi ya Floride; na Diyosezi yo muri Floride yo hagati.

Mu gusubiza, Musenyeri William yohereje ibaruwa mu Gushyingo 2018 ivuga ko ubukwe bw’abahuje ibitsina butazabera muri diyosezi ye, nubwo amasezerano rusange yabyemeje.

William yaranditse ati: “Yesu yahamagariye Itorero gukurikiza urugero rwe. Arahamagarira Itorero kugira ubutwari bwo kuvuga Ukuri kwe mu rukundo ku myitwarire y’abaryamana bahuje ibitsina, nubwo muri politiki atari ko babifata.”

William akomeza agira ati: “Imibonano mpuzabitsina hagati y’abagabo babiri cyangwa abagore babiri ntabwo yigeze iba muri gahunda y’Imana kandi ni ukugoreka igishushanyo cyayo mu byaremwe kandi bityo tugomba kubyirinda.”

Muri Mutarama umwaka ushize wa 2019, Itorero rya Episcopale riyobowe na Musenyeri Michael Curry ryabujije ku mugaragaro William, kurwanya itegeko rya B012.

Icyo gihe William yabujijwe guhana abayobozi b’insengero ziri muri Diyoseze ye kuko bashyingiye abahuje ibitsina.

 

You may also like

Leave a Comment