Home Mu Mahanga Ituritswa ry’ibisasu ku rusengero riheruka muri Philippines risa n’iryongeye guhagurutsa iterabwoba muri iki gihugu

Ituritswa ry’ibisasu ku rusengero riheruka muri Philippines risa n’iryongeye guhagurutsa iterabwoba muri iki gihugu

by Divine Mbabazi
0 comment

Abakristo bo mu majyepfo ya Philippines bari biringiye ko bagiye kubona mahoro nyuma y’uko aka gace kemerewe kwigenga ku wa 25 Mutarama 2019, ariko ibisasu biherutse guterwa n’ibyihebe byo mu idini ya Islam ku rusengero rwo muri aka gace byatumye benshi bashidikanya ku mahoro bari biringiye.

Abagize umutwe w’intagondwa z’abisilamu zigometse ku butegetsi witwa Abu Sayyaf bashyigikiye iri terwa ry’ibisasu bishyikirije inzego z’ubuyobozi, bituma benshi banemeza ko bwari uburyo bwo gushimangira ubutumwa ibi byihebe  byatanze buvuga ngo Ntihazigera haba amahoro.

Umunyamabanga Eduardo Año aherutse gutangaza ko ibyihebe byifatanije n’umutwe w’iterabwoba w’abisilamu wiyise Islamic State(IS) ,ari byo byaturikije ibisasu bibiri byahitanye abantu 22 ndetse bigasiga abarenga 100 ari inkomere kuri Kiliziya yo muri Philippines.

Abahagarariye Islamic State (IS) bigambye ibi bisasu byombi ku mbuga nkoranyambaga nyuma gato yo kubituritsa. Ano yavuze ko abiyahuzi babiri bo muri Indoneziya, Abu Hud n’umugore we bahawe amabwiriza yo kwiturikirizaho ibi bisasu n’umutwe Abu Sayyaf.

Año kandi yavuze ko mu byihebe byagize uruhare muri iki gitero harimo uwitwa Kamah Pae, umwe mu banyamuryango b’umutwe wa Abu Sayyaf, unavugwaho ko yasimbuye umukuru w’uyu mutwe w’iterabwoba wishwe arashwe mu mwaka wa 2017.

Ejo hashize (4 Gashyantare), inzego z’umutekano muri Philippines zatangaje ko Kammah Pae n’ibindi byihebe bigize Abu Sayyaf bishyikirije inzego z’ubuyobozi.

Oscar Albayalde ukuriye Polisi muri Philippines yavuze ko Kammah Pae yagambanye n’umugabo hamwe n’umugore we b’abanya Indonesia bakitutikirizaho ibi bisasu. Inzego z’umutekano ziracyashakisha abandi bantu 14 bakekwaho kugira uruhare mu ituritswa ry’ibi bisasu.

 

You may also like

Leave a Comment