Umuhanzi Jado Sinza wamenyekanye mu indirimbo nka: Nabaho, ndategereje, Goliigota n’izindi nyinshi, yateguye igitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere y’amashusho, ikaba ije ari iya kabairi y’amajwi, mu gitaramo azabanamo n’abaririmbyi batandukanye nka True Promises, James & Daniella, New Melody hamwe na Pappy Claver ku cyumweru tariki ya 24/11/2019 kikazabera muri Dove Hotel Gisozi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru Jado Sinza yatangaje ko mu gitaramo kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi bibiri(2000frw) n’ibihumbi bitanu (5000frw). Yakomeje yemeza ko amafranga azava muri album zizagurwa kimwe cya kabiri cy’amafranga azavamo azayafashisha abana batiushoboye.
Mu gihe azaba aririmba ko nabo bazafatanya , kuko hari indirimbo bafitanye nabo, akaba asaba abantu ko bazaza ku mushyigikira kuko ni byagaciro cyane.
Jado Sinza yaherukaga gushyira ahagaragara album ye ya mbere yise NABAHO yamuritse ku itariki ya 5 Ugushyingo 2017 muri Dove Hotel, mu gitaramo kitabiriwe n’imbaga y’abantu aho kwinjira muri iki gitaramo iki gihe byari Ubuntu.
Jado Sinza ubusanzwe uretse kuba umuhanzi ku giti cye, ni umuririmbyi wo muri korali New Melody na Siloam Adepr Kumukenke.
Jado Sinza muri iki cyumweru yashyize ahagaragara indirimbo yise ‘’NI UWITEKA RYOSE’’ izaba iri kuri iyi alubumu y’amashusho agiye kumurika, wayisanga kuri youtube.