Home Amakuru y'ibanze Kanombe: Abayoboke b’idini ya Islam baratabaza ubuyobozi bwabo

Kanombe: Abayoboke b’idini ya Islam baratabaza ubuyobozi bwabo

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Abayisilamu bo mu Kagali ka Rubirizi, umurenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro, baratabaza Ubuyobozi bw’abayisilamu babusaba ko bwabubakira umusigiti mushya kuko uahri ushaje , kuko badafite aho basengera .

Bamwe mu baganiriye na Isezerano.com bavuze ko babangamiwe cyane kuko badafite aho basengera ikindi kandi kibabaje ni ukubona umusigiti wabyaye indi Misigiti myinshi yo muri Kicukiro  ariwo usigaye ushaje kandi utajyanye n’icyerecyezo. Bavuga kandi ko usibye kuba ushaje, ubu abana babo batabona aho kwigira, kuko undi ubegereye uri i Giporoso  mu karere ka Kicukiro .

Ayinkamiye Djamila yagize ati” Uyu musigiti urashaje, nukuri turasaba ubuyobozi bwacu bwa Islam kudufasha tukabona aho dusengera heza. Ubu abana bacu ntabwo babona aho kwigira, ubu koko wafata umwana muto cyane ukamubwira uti jya i Remera niho uri bwigire? N’umuntu mukuru kugerayo ntibiba byoroshye, ikindi kandi inaha hatuye abayisilamu benshi cyane, gusa ubushobozi bwo kwiyubakira umusigiti ni ikibazo.”

Niyonkuru Ramazani  nawe yagize ati” ubu Abana bacu barababaje kuko ntibabona aho kwigira, sibo bonyine kuko natwe tutabona aho gusengera. Burya iyo usengeye ahantu heza kandi hameze neza, wumva usenze koko, ariko se urareba uyu musigiti ushaje gutya kandi ari nawo wabyaye imyinshi yo mu mujyi wa Kigali wadufasha gusenga neza koko? Ubuyobozi nibudufashe.”

Nadia Uwambaje ( twahaye izina ) ati” urereba ukuntu aha hantu hubatse, uyu musigiti niyo nyubako ishaje iri muri aka gace. Niba aha hasigaye hagereranywa na Nyarutarama kubera imyubakire, ugasanga uyu musigiti ukorotirijwe imiyenzi urumva koko bidateye isoni? Ubuyobozi bwacu bwa leta bwo buratwumva cyane ndetse bwifuza ko twakubaka undi mushyashya, gusa twe nta bushobozi dufite bwo kuwubaka, cyereka tubonye abaterankunga badufasha.”

Umusigiti umaze hafi imyaka 40.

Bavuga ko kugeza ubu batazi impamvu ntacyo ubu buyobozi bubikoraho kandi icyo kibazo bagerageje kukigeza kure. Nadia ati” kugeza ubu ntabwo tuzi ikibazo aho kiri kuko twakoze ibishoboka ngo tugaragaze ko dukeneye umusigiti mushya. Ikindi kandi uyu musigiti ushaje ufite ibibanza binini ntibabura aho kubaka mu gihe byaba bikunze ko batwubakira.”

Aba bayoboke b’idini ya Islam kandi bakomeza basaba ubuyobozi bwa Islam mu Rwanda(RMC) kubafasha kubona undi musigiti, kuko ngo nubwo ubu abantu batemerewe guhura ari benshi kubera icyorezo cya Corona Virus, ariko mu gihe byemewe bifuza gusengera ahantu heza kandi batekanye. Bavuga ko byabanezeza kubona nabo babonye umusigiti wubatse neza, kuko kugeza ubu badashobora kujya gusenga cyereka uwasengeye mu rugo, kandi ko mu gihe habonetse undi musigiti Abana babo nabo bazabasha kujya biga neza.

Nubwo aba bayoboke bavuga ko batazi niba ubuyobozi bwa Islam hari icyo buteganya kubafasha, ubu buyobozi bwo buvuga ko kugeza ubu hamaze kuboneka uburyo bwo kububakira umusigiti kuburyo bazajya basengera ahantu heza, nkuko Sheikh Gatete Mousa yabitangaje.

Yagize ati” iki kibazo cy’uyu musigiti turakizi kandi turi kugikoraho. Kugeza ubu ibyangombwa bitwemerera kubaka byamaze kuboneka, igisigaye ni ugushyira mu bikorwa uwo mushinga. Icyo mbasaba ni ukwihangana kuko mu gihe kitarambiranye bazabona aho gusengera, kandi n’Abana babo babone aho kwigira.”

Uyu musigiti uherereye mu murenge wa Kanombe wubatswe mu mwaka wa 1980 ukaba umaze imyaka irenga 40 ukoreshwa n’abawuturiye ariko kuri ubu ukaba ushaje kuburyo batakibasha kuwusengeramo. Umaze kubyara imisigiti itandukanye yiganjemo iyo mu mujyi wa Kigali i Remera Giporoso, Mulindi na Busanza n’ahandi hatandukanye.

You may also like

Leave a Comment