Home Amakuru y'ibanze Katy Perry yatsindiye uburenganzira bw’igihangano binyuze mu nkiko n’umuhanzi w’umuraperi w’indirimbo zihimbaza Imana

Katy Perry yatsindiye uburenganzira bw’igihangano binyuze mu nkiko n’umuhanzi w’umuraperi w’indirimbo zihimbaza Imana

by MUNYENDAMUTSA Seth
0 comment

Umuhanzi Katy Perry yatsindiye uburenganzira ku by’umutungo w’ubwenge mu kirego cyarimo umuhanzi w’umuraperi.

Umuperi Marcus Gray uzwi ku izina Flame yareze Kerry ko yiyitiriye igihangano cye ikirego yagitanze mu mwaka wa 2013.

Iyo ndirimbo yitwa” Dark horse” avuga ko iyo ndirimbo ifite injyana isa neza nkiy’indirimbo ye yitwa “Joyful noise” yafatanyijemo na Lecreae bityo akaba yarabikoze nta burenganzira yamuhaye.

Gray n’ikipe ye bavuga ko batigeze babona uburenganzira buvuye kwa Plaintiffs bwo gukoresha indirimbo ye joyful noise mu gufata amajwi, kuyisohora no kuyicuruza cyangwa mu kuyikoresha mu bitaramo.

Plaintiffs avuga ko nta burenganzira yatanze bwo gukoresha iyo ndirimbo mu bitaramo cyangwa uburenganzira bwo gukoresha iyo ndirimbo joyful noise.

Mu kwezi kwa Nyakanga Perry yatangaje ko atigeze yumva na rimwe iyo ndirimbo ya Gray ariko abanyamategeko ba Perry bavuga ko Gray yagerageje gufata bimwe mu bigize indirimbo ya Perry kuko inyuguti zigize iyo ndirimbo ziboneka murizo ndirimbo zombi.

Umutangabuhamya wabonetse mu rukiko ni umuhanga mu muziki’’musicologist” Todd decker ntiyabyemeye ariko yakomeje avuga ko izo ndirimbo ebyiri hari ibintu 6 zihuriyeho harimo “amajwi, uburyo icurangitse, uburyo iririmbitsemo, n’injyana  na melody.

Christian today.com yatangaje ko  Gray yasabaga Perry na bagenzi be bamufasha mugukora umuziki we kwishyura asaga 2,800,000 z’amadolari z’indishyi.

Muri rusange Perry yari kwishyura 500,000 by’amadolari, Rapper Juicy J, wagaragaye muri uwo muzingo ndetse,nutunganya umuziki Max Martin na we yategetswe kwishyura izo ndishyi.

Umucamanza Christiana Snyder yisubiyeho ku mwanzuro yari yafatiye Katy Perry akomeza avuga ko umwanzuro yatanze atari yawusuzumye neza ariko ngo injyana ya Dark horse nta mwihariko wayo ifite cyangwa uburyo ikozwemo.

You may also like

Leave a Comment