Home Amakuru y'ibanze KENYA : Abaturage barinubira Abanyapolitike barwaniye muri Kiliziya .

KENYA : Abaturage barinubira Abanyapolitike barwaniye muri Kiliziya .

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

ku cyumweru umudepite wo ku ruhande rwa visi Perezida William Ruto n’abayobozi mu ishyaka rya Jubilee rya Perezida Uhuru Kenyatta bateye rwaserera mu rusengero, ibi byatumye abanyakenya biha imbuga nkoranyambaga bamagana ibibi bibera mu madini.

Ubu sanzwe mu nsengero zo muri Kenya iyo amasengesho arangiye ahenshi baha umwanya abanyapolitiki bakavuga gahunda zabo za politiki.

BBC dukesha iyi nkuru  yavuze ko “umudepite w’ahitwa Kiharu ejo ku cyumweru yinjiye muri kiliziya gatolika yo mu gace ahagarariye maze ababwira ko abo bantu bo muri Jubilee badakwiye kuba bavugira mu gace ke atabizi.

Habaye ubushyamirane mu kiliziya hagati y’abashyigikiye Jubilee n’abo ku ruhande rwa William Ruto bibumbiye mu kitwaTangatanga, kugeza polisi ije guhosha.

Kubera ibi, ubu Abanyakenya ku mbuga nkoranyambaga baranenga cyane amabi abera mu madini mu nkubiri bise #ShameOnTheChurches.

You may also like

Leave a Comment