Home Ubuhamya Kenya-Ubuhamya: Yaryamanaga n’inzoka, ndetse n’ijoro yaryama akisanga mu irimbi no mu mva

Kenya-Ubuhamya: Yaryamanaga n’inzoka, ndetse n’ijoro yaryama akisanga mu irimbi no mu mva

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Mu gihugu cya Kenya, Umugore wo mu mujyi wa Nairobi yateye abantu kumirwa bikomeye ndetse n’agahinda, nyuma y’ikiganiro yagiranye n’imwe muri radio zo muri iki gihugu, aho yavuze ko yaryamanaga n’inzoka ndetse akenshi ko yaryamaga akisanga mu irimbi yicaye mu mva z’abantu.

Nkuko yabitangaje kuri radiyo Maisha mukiganiro cya mugitondo cyitwa morning Show, yavuze ko yatangiye ibikorwa by’umwijima ubwo yari afite imyaka 17 y’amavuko nyuma yo kuvukira mu muryango ukennye cyane kugeza agize imyaka 25 y’amavuko.

Mu kiganiro na Emmanuel Mwashumbe na Shuga Boy, Cecilia Wambui yavuze ko ubukene bwamuteye kujya ajya gushaka abagabo bafite imitungo kuko ngo yabashaga kubareshya byoroheje.

Yagize ati:” nari imfite imyaka 17 ubwo nahuraga n’umushoferi twamenyanye tugatangira gukundana. Nk’umuntu uturuka mumuryango ukennye cyane, natangazwaga no kubona afite tereviziyo, ateka kuri gas ndetse afite na radiyo. Twakundanye amezi 3 gusa turatandukana. Nari ntwite inda ye ariko nyikuramo”. Nyuma yo gukuramo iyo nda kuri we byabaye nk’utuntu dusanzwe kuko nawe ubwe ntiyibuka neza umubare w’inda yakuyemo.

Akomeza avuga ko yashakanye n’abagabo batandukanye inshuro eshanu(5) ndetse aryamana n’abagabo barenga ijana. Yagize ati:” abagabo bose twakundanaga babaga bifite kandi bose bari abaterankunga banjye. Nakuyemo inda nyinshi nanjye sinzibuka zose”.

Nkuko yabivuze, uyu mugore kuri ubu ufite imyaka 26 ngo ibintu byahindutse bibi cyane muri 2019 nyuma yo kujyanwa muri gereza agafungwa amezi ane.

Igihe yari muri gereza, yashakaga guhindura ubuzima bwe. Ati: “Nashakaga gukizwa maze njyanwa mu itorero ry’ikinyoma aho naryamaga mfite imyuka mibi. Nashoboraga kwicara nkisanga mu mva cyangwa mu irimbi.

Ninjiye muri urwo rusengero muri Gashyantare 2019. nyuma ntabwo numvaga nkikeneye kuryamana nabagabo kuko imyuka yari isigaye inkorera ibyo nkeneye. Byageze aho nabaswe cyane kuburyo numvaga nshaka kubona amashusho mabi nk’ imirambo barimo koza muri morgue ”.

Yongeyeho ati:” bari baranyogeje mu bwonko; pasiteri yari yarambwiye kumuha ibikoresho byanjye byose byo murugo kandi ngo byaguzwe n’abaterankunga. Banteguriye ubukwe hamwe n’umugabo wo mu itorero tumaze ibyumweru bitatu tumenyanye, bavuga ko ijuru ryanzuye ko ariwe tuzabana.

Buri gihe iyo nasinziraga narotaga pasiteri ambwira ngo nkore kumyanya ye y’ibanga, maze inzoka nini y’umukara igahita iza nkakomeza mbikora nkumva ni byiza kandi nkumva nta kibazo. Igihe cyose nabumbaga amaso nabonaga iyo nzoka. Nageze aho ndarwara ariko pasteri ambuza kujya kwa muganga ngo Imana izankiza”.

Nyuma yaje kumenya ko ibyo bintu byose ari ibinyoma kandi ko ari gukoreshwa n’imyuka mibi maze muri 2020 ava muri iryo torero burundu. Yahise anatandukana na wa mugabo bamushakiye avuga ko yari ateye ubwoba kuko ngo yashoboraga kubyuka nijoro agasanga umugabo yicaye ku ntebe ari kumwitegereza cyane.

Cecilia utigeze atangaza  izina ry’itorero yahuriyemo n’amahano kubera gutinya ko ryazamugirira nabi, yavuze ko hari abandi bagore bane muri iryo torero bayobeyemo kandi bakoreshwa ibibi nk’ibyo yakoreshwaga. Yavuze ko kuri ubu yarivuyemo burundu ndetse ko atakibona izo nzoka, ubu akaba ari gushaka icyo akora nyuma yo kubura akazi ke ari mu buyobe kandi akaba yiteguye kongera gukizwa.

You may also like

Leave a Comment