Home Amakuru y'ibanze Kenya-Uburezi: Umwalimu yafashwe asambana n’umunyeshuri we mu buriri bw’Ababyeyi be

Kenya-Uburezi: Umwalimu yafashwe asambana n’umunyeshuri we mu buriri bw’Ababyeyi be

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Mu gihugu cya Kenya, umwalimu wigisha mu mashuri yisumbuye yafatiwe mu buriri bwa nyina w’umwe mu banyeshuri yigisha ari gusambana n’uwo mwana w’umukobwa wari wagiye gukinira ikipe y’ikigo yigaho, mu mikino ihuza ibigo by’amashuri yari yabereye ku ishuri rya Maseno.

Ahitwa Kondele mu Ntara ya Kisumu muri Kenya hafatiwe umwarimu wari aryamanye n’umukobwa yigishaga, bombi bari mu buriri bw’ababyeyi b’uwo mukobwa.

Ibi byabaye nyuma yuko uyu mugabo yari agiye aherekeje ikipe y’ikigo yigishaho ariko nabwo atabiherewe uburenganzira ariko bigacyekwa ko ari uko akunda imikino cyane. Umukino urangiye, Abanyeshuri bahawe uruhushya rwo kujya kuramutsa ababyeyi bakazaza nyuma ya weekend.

Uyu munyeshuri yatashye ariko agera iwabo bwije ahita aryama, mu gitondo ababyeyi be babyuka bajya kukazi bamusiga ari kuruhuka. Nyuma y’iminota mike muri urwo rugo hinjiye umugabo ndetse uwo mukobwa amakira neza ndetse baranateka bararya bahita bajya kuruhuka.

The Standard media dukesha iyi nkuru ivuga ko hari abaturage babonye uwo mugabo yinjira muri urwo rugo kandi babizi neza ko Ababyeyi b’uyu mukobwa badahari, hakiyongeraho umuhumuro w’indyo bavuga ko ari nziza, bagira amakenga niko guhamagara nyina w’umukobwa bamubaza niba hari umushyitsi w’umugabo wagombaga kuza muri urwo rugo, undi nawe arahakana.

Nyuma yo kumva ayo makuru, uyu mubyeyi yahise ahagarika akazi ajya murugo iwe, asanga uwo mugabo ni mwalimu n’umukobwa we bari mu buriri basambaniramo, aho we yavuze ko bamuteje umuvumo mu buriri bwe. Yavuze ko atari ibintu byo kwihanganirwa kuko yahise atabaza inzego z’umutekano zita muri yombi uwo mwalimu.

Kugeza ubu uyu mwalimu yahagaritswe ku kazi ko kwigisha, mu gihe agikurikiranwa n’inkiko ku kirego aregwa cyo gusambanya umunyeshuri yigisha, ndetse akabikorera mu buriri bw’umubyeyi we.

Maseno ikigo cyaberagaho imikino.

You may also like

Leave a Comment