Home Amakuru y'ibanze Kenya: Umugore yataye urugo rwe, ashyingiranwa na mwuka wera bajya no mu kwabuki

Kenya: Umugore yataye urugo rwe, ashyingiranwa na mwuka wera bajya no mu kwabuki

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Umugore wo mu gihugu cya Kenya, nyuma yo kuvuga ko yagizwe iyerekwa agasabwa gushyingiranwa na mwuka wera bigatuma asiga urugo rwe, kuri ubu berekeje mu kwezi kwa buki mu gihugu cya Uganda.

Mu gihugu cya Kenya, umugore wiyita ko ari umuvugabutumwa yakoze ibidasanzwe asiga umugabo we n’abana 6, avuga ko yasabwe n’Imana gushyingiranwa n’umwuka wera.

Uyu mugore witwa Elizabeth Nalem, hashize iminsi itari myinshi akoze ubukwe na mwuka wera, ndetse bukaba ubukwe bwitabiriwe n’abatari bake batuye mu mujyi wa Makutano ndetse habayeho n’umuhango wo kubasezeranya wakozwe na Pasteri Albert Rumaita .

Elizabeth usanzwe afite Abana batandatu yabyaranye n’umugabo we basezeranye imbere y’Imana n’amategeko, avuga ko atari gutinyuka gusuzugura ibyo Imana yamubwiye mu iyerekwa yagize bityo yiyemeza gusiga umuryango we ajya gusezerana n’umugabo we yahawe n’Imana ariwo mwuka wera.

Akomeza avuga ko muri iryo hishurirwa Imana yamubwiye ko igiye kumutuma kuvuga ubutumwa bwiza bwa Kristo ahantu hatandukanye ku isi ndetse harimo na Amerika nkuko yabihishuriwe n’Imana.

 

Yerekeje mu kwa buki na mwuka wera.

Nyuma y’ibirori byo gushyingiranwa na mwuka wera , Elizabeth Nalem ubu yamaze kwerekeza mu kwezi kwa buki aho azanitabira igiterane gikomeye kizabera muri Uganda, nyuma akazajya muri leta zunze ubumwe za Amerika gukomerezayo ubutumwa yahawe n’Imana kandi azaherekezwa n’umugabo we mushya.

Uyu mubyeyi avuga ko adashobora kugaruka mu rugo rwe rwa mbere mu gihe atabiherewe uburenganzira n’umugabo we mushya(Mwuka wera), nkuko byatangajwe n’umugabo we yatanye Abana batandatu.

Yataye urugo rwe asezerana na mwuka wera.

Ati” namusabye ko agaruka murugo umugore ambwira ko bidashoboka keretse umugabo we baheruka gushyingiranwa ariwe mwuka wera namwemerera akamuha uburenganzira aribwo azagaruka murugo”.

uyu mugabo akomeza avuga ko umugore we usibye guta urugo yanataye akazi yarasanzwe akora , agakomeza ashimangira ko akimukunda ndetse yamukoye inka 22 n’ihene 15. ubusanzwe avuga ko umugore we yajyaga ajya gusenga bisanzwe ariko yatunguwe cyane n’icyemezo yafasha kubwe avuga ko ari icyemezo cyabatunguye we n’abana be.

Elizabeth umugore wa mwuka wera kugeza ubu ari mu gihugu cya Uganda, aho yagiye mu kwezi kwa buki no gukora umurimo w’Imana akazahava yerekeza muri leta zunze ubumwe za Amerika.

Ubukwe bwitabiriwe n’abatari bake baje gushyigikira uyu mugore.

You may also like

Leave a Comment