Home Mu Mahanga Kenya:Urukiko rukuru rwanze kwemeza itegeko ryemeza kwitandiya ku bayisilamu biga mu mashuri ya gikristo

Kenya:Urukiko rukuru rwanze kwemeza itegeko ryemeza kwitandiya ku bayisilamu biga mu mashuri ya gikristo

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Impaka ku byerekeye kuba abanyeshuri bo mu idini ya Islam biga mu mashuri ya gikristo bemerewe kwitandira zafashe indi sura muri Kenya ,icyumweru gishize ubwo urukiko rukuru rwa Kenya rwavuguruje itegeko rwari rwarasinye ryemereraga abanyeshuri b’igitsina gore kwitandiya mu gihe bari ku mashuri.

Iri tegeko rije mu gihe abayobozi ndetse n’abayoboke b’idini ya Islam bari bamaze igihe basaba ko abanyeshuri bakwemererwa kwitega ibitambaro(kwitandiya) mu mashuri ashingiye ku idini.

Ku rundi ruhande ariko, abarimu b’abakristo ntibemeranya na bo kuko bavuga ko impuzangano(uniforme) zituma abanyeshuri basa ndetse bakagira ikinyabupfura.

Rev. Henry Ndune ukuriye arikidiyosezi ya Mombasa yabwiye ikinyamakuru Religion News Service ati, “Biba byiza iyo ibigo n’abaterankunga babyo bahisemo ibyo abanyeshuri babo Bambara.Iyo abana b’abayisilamu basabwe kwambara ibisa n’iby’abandi bose, ntabwo ari ivangura. Ni kimwe mu bibigisha kubaha ibyo abandi bemera.”

Abayobozi b’abayisilamu bavuze ko kubuza abana kwitandiya ari ukubangamira uburenganzira bwabo ku myemerere.

Ndune yakomeje agira ati, “Niba abayisilamu biga mu bigo bya gikristo, ndumva bakwiriye no gukurikiza ibyo twemera. Icy’ingenzi ni ukubaha imyemerere n’imico bya buri wese. Ntago turi kugerageza kubahindura abakristo.”

Si ubwa mbere cyangwa n’ubwa kabiri kwitandiya mu mashuri biteje impaka muri iki gihugu cya Kenya cyangwa mu bindi bihugu. Mu Bufaransa, abanyeshuri ntibemererwa kwitandiya keretse bageze muri kaminuza. Si aha gusa kandi, kuko na bimwe mu bihugu by’abayisilamu nka Tunisia na Turkiya ntibemera ko abanyeshuri bitandiya mu mashuri.

Mu gihe izi mpaka zitararangira, hari amatsinda menshi y’abantu muri Kenya atezweho gusaba ko abana babo bemererwa kwitandiya mu mashuri.

 

You may also like

Leave a Comment