Home Amakuru y'ibanze Kera kabaye “APR FC” itangaje igihe izatangirira imyitozo

Kera kabaye “APR FC” itangaje igihe izatangirira imyitozo

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Ikipe ya APR Fc yatangaje ko iratangira imyitozo kuruyu wa gatanu taliki ya 16 Mata 2021 yitegura Championa iteganyijwe gutangira mu ntangiriro za Gicurasi.

Nkuko tubikesha urubuga rwa Internet rw’iyi kipe ruvugako iyi kipe yamaze gupimisha   abakinnyi bayo icyorezo cya Covid-19, kandi ibisubizo bikaba byarabonetse kuruyu wa kane. Bityo imyitozo ikaba iratangira kuruyu wa gatanu ishyorongi aho iyi kipe y’ingabo z’igihugu isanzwe ikorerera umwiherero .

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo umuyobozi mukuru w’iyi kipe yari yagiranye inama n’abakinnyi ndetse n’abatoza bayo maze abibutsa ko inshingano zabo ari ugutwara ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda .

Afande Mubaraka Muganga

Muri iyi nama Afande Mubaraka Muganga yagize ati ”Muri abakinnyi beza bakomeye kandi bafite impano , turashaka ko no mu ikipe y’igihugu niba twari dufiteyo abakinnyi 10 ejo bazabe 20 ,  bityo irushanwa tugiyemo dukomeze ya ntego yacu yo gutsinda buri kipe .

Championa y’icyiciro cya mbere uyu mwaka izakinwa muburyo bwa amatsinda nyuma y’uko icyorezo cya Covid 19 gitumye ihagarara ku munsi 2 bituma umwanya uba muke , ikipe ya APR FC iri mwitsinda rya 1 aho iri kumwe n’amakipe nka Bugesera FC , Gorilla FC  , na AS Muhanga .

You may also like

Leave a Comment