Home Amakuru y'ibanze Kicukiro: Umubyeyi aratabaza itorero asengeramo rya ADEPR, nyuma yo kumara imyaka 11 adasohoka mu nzu

Kicukiro: Umubyeyi aratabaza itorero asengeramo rya ADEPR, nyuma yo kumara imyaka 11 adasohoka mu nzu

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Umubyeyi witwa Ingabire Donatile utuye mu murenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro, aratabaza ubuyobozi bw’itorero rya ADEPR nyuma yo kumara imyaka cumi n’umwe(11), yarahinamiranye atabasha gusohoka mu nzu.

Mu kiganiro ikinyamakuru Isezerano.com cyagiranye n’umukobwa w’uyu mubyeyi, Mukeshimana Rachel, yavuze ko umubyeyi we yafashwe n’ubu burwayi mu mwaka wa 2010. Avuga ko byatangiye ari akantu gato, nyuma biza kugenda bikura kuburyo byageze igihe atakibasha gusohoka mu nzu kubera guhinamirana no kuba Pararize kwa zimwe mu ngingo z’umubiri we.

Rachel yagize ati” Mama wanjye yafashwe n’uburwayi bwo guhinamirana mu mwaka wa 2010, icyo gihe ntabwo twamenye icyo arwaye, twahise dutangira gukoresha ubushobozi buke dufite atangira kujya kwa muganga kwivuza, ariko bakamubwira ko nta ndwara babona, uko yakomezaga kujya kwa muganga ntibabone indwara niko yakomezaga kuremba, uburwayi bufata indi ntera.”

Uyu mukobwa akomeza avuga ko abonye ubushobozi bwo kuvuza umubyeyi we bumushiranye yahisemo kumuryamisha mu nzu, nawe yiyemeza kureka ishuri kugirango abashe gutunga no kurwaza Mama we nubwo bitamworoheye. Avuga ko kureka ishuri cyari cyo gisubizo cyonyine yari afite kugira ngo abashe gutunga umubyeyi we, dore ko atazi se umubyara wenda ngo abe yamufasha kuvuza umubyeyi we nkuko abivuga.

“Nabonye ubushobozi bwo kuvuza mama kwa muganga ndetse no mu kinyarwanda bushize, mpitamo kureka ishuri kugira ngo nite k’ubuzima bwe. Narinsoje ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, mbona nta bushobozi bwo gukomeza nabona kandi na mama ankeneye, ubwo mpiamo kubireka nkajya njya mu kiyede gushaka ibidutunga. Wenda iyo nza kuba nzi Data umbyara byari koroha kurushaho kuko wenda yari kumfasha, ariko ntabwo muzi.”

Mukeshimana avuga ko nubwo umubyeyi we amaze imyaka 11 yose adasohoka mu nzu ngo agere hanze, itorero basengeramo rya ADEPR Gatenga ntacyo ryamufashije kugira ngo abe yavurwa agakira. Gusa ngo nubwo batamufashije kumuvuza, agitangira kurwara bamwe mu bakirisitu bagiye bajya kumusura bakamugenera bimwe mu bimutunga ariko avuga ko nabyo bitabaye igihe kinini, kuko uko iminsi yagiye ishira indi itaha, ariko abantu bagiye bacika intege batakimugeraho, ariko ko abonye uwamufasha kuvuza umubyeyi we byamushimisha.

Ingabire Donatilla amaze imyaka 11 adasohoka munzu.

Ati” ubuyobozi bw’itorero dusengeramo rya ADEPR, ntakintu bamfashije mu bijyanye no kuvuza umubyeyi wanjye. Cyakora agitangira kurwara bamwe mu bakirisitu dusengana, n’abaririmbyi tubana muri korali bagiye baza kudusura bakadusigira agasukari cyangwa ibyo kurya. Gusa itorero rimfashije umubyeyi wanjye akabona ubuvuzi byaba byiza kurushaho, kuko niwe mfite wenyine, kandi nta n’imuvandimwe ngira ngo mvuge wenda ngo yamfasha.”

Gusa nubwo Rachel avuga ko acyeka ko umubyeyi we yaba yarahumanyijwe(amarozi), kuko ariko abamuvuye mu buvuzi bwa kinyarwanda bamubwiye, abaturanyi be n’abakirisitu basengana bavuga ko babona ari indwara yo kubura amwe mu mavitamini mu mubiri we, bityo bigatuma arwara rubagimpande.

Nkuko Uwimama Drocella umudiyakoni mu itorero rya ADEPR Gatenga yabivuze, ngo uyu mubyeyi Ingabire Donatille koko amaze igihe kinini cyane arwaye atabasha gusohoka mu nzu, ariko we akaba abona ko biterwa n’ikibazo cyo kubura amavitamini, yeje ko kandi nkuko bivugwa, ubuyobozi bw’itorero ntacyo bwigeze bufasha uyu mubyeyi mu bijyanye no kwivuza.

Uwimana yagize ati” nibyo koko uyu mubyeyi amaze imyaka 11 arwaye atabasha gusohoka mu nzu, ndetse no kurya bisaba ko haba umuntu umugaburira kuko we kubera kudakora kw’ibice bimwe na bimwe by’umubiri we atabasha kubyikorera. Gusa nubwo benshi usanga bavuga ko yarozwe, njye mbona ari rubagimpandr yatewe no kubura zimwe muri vitamini mu mubiri we, cyane ko ubwo bajyaga kwa muganga bababwiye ko ari imyanda afite mu mubiri.”

Abajijwe niba hari uruhare itorero ryagize mu kuvuzwa kwe, Drocelle yagize ati” wenda agitangira kurwara, twagiye tumusura bamwe muri komite y’itorero ariko si twese, tukamushyira agasukari cyangwa ibindi byo kurya, ariko icyo mpamya neza ni uko atigeze ahabwa ubufasha n’itorero ngo ajye kwivuza.”

K’umurongo wa telefoni twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’itorero Ingabire Donatille asengeramo, ariko ntibatwitaba, tubandikira ubutumwa bugufi tubabaza niba hari icyo itorero riteganya gufasha uyu mubyeyi kugira ngo yivuze, nabwo ntibabusubiza. Mu gihe baramuka badusubije tuzabagezaho uko badusubije.

Ubutumwa twabandikiye ntibadusubije.

 

You may also like

Leave a Comment