Home Amakuru y'ibanze Kigali: Hari Abakirisitu bijujutira gusubizwa inyuma bakigera ku marembo y’insengero

Kigali: Hari Abakirisitu bijujutira gusubizwa inyuma bakigera ku marembo y’insengero

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Bamwe mubakristo bo mu madini atandukanye yiganjemo aya kKiliziya Gatorika ndetse na ADEPR, barinubira kuba baza gusenga bagasubizwayo bakigera ku marembo y’urusengero.

Nyuma y’uko hashyizweho ingamba nshya zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Corona virus zirimo kwirinda guhurira ahantu hari abantu benshi ndetse naho bibaye hagashyirwamo intera ya metero, ibyo kandi bikaba bisabwa no kubahirizwa mu nsengero, hari abavuga ko babangamirwa no gutaha badasenze kubera byo.

Mu baganiriye n’ikinyamakuru Isezerano.com   bavuze ko bibabaje kuba waje gusenga wumva ubyiteguye mu mutima, ariko ugasubirizwayo ku marembo y’urusengero udakoze icyakujyanye.

Uwambajimana Claudette yagize ati” bimaze kumbaho inshuro ebyiri, ngera ku marembo bakansubizayo bambwira ko nakererewe, ko ntabona aho kwicara kuko baba bashyizemo metero ,Kiliziya yajyamo abantu barenga 700 ikanjyamo nk’ijana. Nibura bajye bahita baduha Misa yacu twe bavuga ko twakererewe aho kugira ngo batwirukane.”

Izibyose kandi byagarutswehona  Marie Louise usengera mu Itorero rya ADEPR, nawe yagize ati” kubahiriza amabwira byo ni byiza, ariko njye nasaba ko hajya habaho amateraniro nibura atatu cyangwa ane, kugira ngo buri muntu wese waje gusenga, adataha amaramasa ahubwo ahabwe igaburo ry’Umwuka nkuko yaje arishaka. Erega aba yavuye mu rugo afite inyota y’ijambo ry’Imana.”

Aba bakirisitu bavuga ko iyo basubizwayo babwirwa ko imibare ntarengwa yuzuye, ariko bakaba batazi iyo mibare iyo ariyo nibura ngo bamenye ko basubirijweyo ukuri kandi ko byabafasha kugenda batinubira ubuyobozi bw’itorero.

K’uruhande rw’ubuyobozi bwa leta, bavuga ko Igihugu kiri mu bihe bitoroshye, kandi ko Abakirisitu bakwiye kubyumva bakabyihanganira, kuko ntawishimiye kubabuza gusenga. Ibi byatangajwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarugunga, Uwamahoro Genevieve umwe mu bakora ubugenzuzi mu nsengero bareba ko amabwiriza yo kwirinda corona virus yubahirizwa.

Uwamahoro Jenevieve ,Umuyobozi_w_’umurenge_wa_Nyarugunga

Mu kiganiro yagiranye n’Isezerano.com uyu munsi taliki 15 Mata 2021 k’umurongo wa telefone .Yagize ati”Kuva amabwiriza mashya agenga insengero yasohoka twakoze ubugenzuzi kuri pasika dusaba buri rusengero kumanika umubare w’abakristu bagomba kwinjira mu iteraniro rimwe,  kugeza uyu munsi nta rusengero ruragira ubucucike bose bubahiriza amabwiriza.

Uwamahoro yakomeje avuga ko  abakristu basubijweyo kuko  urusengero rwari rwuzuye.Ati “kandi byabaye kuri Pasika  kuko amateraniro menshi twasuye twasanze bapanze amateraniro 2 ,gusa bituma abantu bose bazinduka ngo batanguranwe imyanya hanyuma umubare wuzuye basubirayo bababaye”. Kubijyanye no kuba bahabwa amateraniro arenze atatu, yavuze ko abantu bagomba kumva ibihe turimo, ko bagomba kujya bazinduka kandi abasanze imyanya yashize bakwiye kujya bihangana kandi bakajya murugo bagasengerayo kuko naho Imana irabumva.

Mu mabwiriza mashya agenga insengero aherutse gushyirwaho na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu kandi avuga ko umubare ntarengwa w’abemerewe gusengera muri urwo rusengero ugomba kuba umanitse ahagaragara, kuburyo buri mukirisitu ayabona atagombye kugira uwo abaza, ndetse hakabamo ko umwanya hagati y’iteraniro nirindi ugomba kuba amasaha abiri, kugira ngo habanze haterwemo umuti wica udukoko dutera indwara(Microbes).

Gusa ibi bisabwa na Minisiteri hari aho bitarakorwa, bikaba biri mu bituma Abakirisitu baguma mu gihirahiro ntibamenye imibare ntarengwa y’abagomba gusenga bigatuma bijujutira ubuyobozi bw’amatorero n’amadini basengeramo. Ku kijyanye no gutera umuti ndetse n’umwanya w’amasaha abiri  hagati y’iteraniro n’irindi birakorwa kandi mu buryo bunoze.

Kugeza ubu hari insengero zitarafungurirwa imiryango, haba  mu mujyi wa Kigali ndetse no mu ntara , kuko zitaruzuza ibisabwa byo kugira ngo zihabwe uburenganzira, harimo ubukarabiro, akuma gapima umuriro, ndetse n’ibindi. Zimwe muri zo twavuga nk’insengero z’Abahamya ba Yehova aho abakirisitu bazo bishakiye igisubizo bakaba basenga bakoresheje ikoranabuhanga nka Zoom Conference.

You may also like

Leave a Comment