Home Amakuru y'ibanze Kigali : Insengero n’Imisigiti 98 byakomorewe nyuma y’igihe kirekire zifunze.

Kigali : Insengero n’Imisigiti 98 byakomorewe nyuma y’igihe kirekire zifunze.

by ELEVANIE Namusisi
0 comment

Nyuma yo gukomorera zimwe mu nsengero zujuje ibisabwa, Abakirisitu bagasubira gusenga, Umujyi wa Kigali wagaragaje urutonde rw’izindi nsengero zujuje ibisabwa zakomorewe amateraniro.

Uru rutonde rugaragajwe nyuma y’igihe kirenze umwaka icyorezo cya corona virusi kibasiye isi, ndetse n’u Rwanda, ndetse bikaza kugaragarako mu buryo cyandura harimo mu mwuka duhumeka ndetse no mu matembabuzi.

Ni muri urwo rwego reta y’u Rwanda yafashe ingamba nyinshi zo kwirinda no kurwanya iki cyorezo cya covid-19 harimo n’ingamba zo kugabanya umubare w’abantu bahurira ahantu ari benshi. Ndetse hari ibikorwa bimwe na bimwe byahuzaga abantu benshi  byahagaritswe muri byo hakaba harimo n’insengero, kugirango  habanze hategurwe ibyangombwa byo kwirinda kwandura no kwanduzanya Corona virusi.

Nyuma leta y’u Rwanda yaje gufata umwanzuro wo koroshya ingamba zo kwirinda Corona virusi, harimo no gufungura insengero z’ujuje ibisabwa mu kwirinda covid-19. Taliki 09 Mata 2021  ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatanze urutonde rw’ izindi nsengero,Kiliziya  n’Imisigiti  bigera kuri 98 byo  mu mujyi wa Kigali  byamaze kuzuza ibisabwa bikaba byemerewe gukora. Izi nsengero zikaba ziyongereye kuri 344 zari zisanzwe zarakomorewe ku ikibitiro.

Mu butumwa buri muri iri tangazo rigaragaza uru rutonde kandi, Abanyamadini baributswa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Corona virusi harimo guhana intera, gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa gukoresha umuti wabigenewe uzwi nka hand sanitizer, kwambara neza agapfukamunwa, kwirinda guhoberana no gukoranaho mu gihe cy’amateraniro.Umubare wabemerewe guterana ntugomba kurenga 30% by’umubare wabasanzwe bitabira amateraniro.

    

 

 

You may also like

Leave a Comment