Home Amakuru y'ibanze Korali Hoziana : Muri Hoziana meet the Media” yakuyeho urujijo kuri byinshi byayibazwagaho

Korali Hoziana : Muri Hoziana meet the Media” yakuyeho urujijo kuri byinshi byayibazwagaho

by MUTETERAZINA Shifah
0 comment

Korali  Hoziana ikorera umurimo w’Imana mu Itorero  rya ADEPR , ku umudugudu wa Nyarugenge , muri Parwasi ya Nyarugenge , Itorero ry’akarere ka Nyarugenge , mu Rurembo rw’umujyi wa Kigali .

Kuwa kane taliki 20 Gashyantare 2020 yaraye ihuye n’itangazamakuru mu gikorwa yise Hoziane Meet the Media.

Korali  Hoziane  yakoze  iki  gikorwa mu rwego rwo kugirango ibashe kugaragariza itangazamakuru ibikorwa bya korali iri gutegura muri uyu mwaka wa 2020 no gutanga album ya 12 mu itangazamakuru.

Iyi album nshyashya igizwe n’indirimbo zikozwe mu buryo bw’amajwi (Audio) yiswe “ Twandikishirijwe n’amaraso ya Yesu “ ikaba  igizwe  n’indirimbo  11. Mu kiganiro  umuyobozi  wa Korali Hoziana bwana  Ndungutse  Fabien  yahaye  itangazamakuru   yavuze ko bifuza gukora ivuga butumwa rigera kuri bose mu gihugu cyane ko bagiye gukomeza gushyira imbaraga mu gukorana n’itangazamakuru kuko ari umuyobora wumvwa na benshi. Ati “muri uyu mwaka dufite ibikorwa byinshi biteganyijwe , harimo amasengesho , ivugabutumwa , ibikorwa byo gufasha ,kwagura imibanire n’abandi , ibikorwa by’imitemberere .

Mu magambo ye yagize ati “ intego yacu nka korali Hoziana ni ukubwiriza abantu bose ubutumwa bw’Ubwami bw’Imana , mu ndirimbo no mubikorwa by’ivugabumwa .

Korali Hoziane yashyize hanze igitabo cy’irimo indirimbo  zose zahimbwe nayo umuzingo wa mbere , mu rwego rwo kubungabunga ibihangano byabo ndetse no gufasha abifuza kubikoresha .

Bwana Fabien yakomeje yemeza ko ibi byakozwe atari ukugirango bacuruze ahubwo ari ugufasha benshi bifuza kumenya indirimbo zabo , akomeza yemeza ko nka korali Hoziana batanze uburenganzira busesuye kuri buri wese wifuza kuririmba izi ndirimbo mu rusengero ko nta kosa yaba akoze azikoresheje .

Nikenshi abantu bagiye bijujutira ko batumira iyi korali Hoziana ariko nti babashe kuyibona kubera ko bisaba ibintu byinshi cyane kugirango yemere ubutumire , ariko umuyobozi wa korali yabiteye utwatsi avuga ko umuntu uwari we wese wayitumira yitabira ntakibazo , kandi ko nta giciro basaba ubatumiye .

Ati” nta ntakintu dusaba udutumiye kandi natwe twifuza kuvuga ivugabutumwa , hari rwose naho tubona ko badutinye twebwe ubwacu tukabasaba ko twazajya kuvuga yo ubutumwa bwiza., nubu ubishaka nadutumire .

Kugeza ubu korali Hoziane irishimira cyane ibikorwa babashije gukora , kuko babashije kuvuga ubutumwa bwiza hirya no hino mu gihugu  cy’u Rwanda ndetse no hanze ya rwo.  Korali Hoziana yatoranyijwemo aba pasiteri bagera ku icyumi . Korali Hoziana yagize uruhare mu kubaka insengero zitandukanye za ADEPER mu gihugu .

Korali Hoziana yafashije amakorari atandukanye mu miririmbire no kwiteza imbere , kandi yakoze ibikorwa by’urukundo.

Ubusanzwe iyi korali yabonye ni korari yagize uruhare rukomeye mu kwandika indirimbo zo guhimbaza ndetse na agakiza nka Habaye umunsi  indirimbo iri kuri volume ya mbere yasohotse mu 1986.

You may also like

Leave a Comment