Home Amakuru y'ibanze Korali ukuboko kw’iburyo yashyize hanze igice cya kabiri cy’indirimbo ikidendezi yise “Si kukidendezi gusa”.

Korali ukuboko kw’iburyo yashyize hanze igice cya kabiri cy’indirimbo ikidendezi yise “Si kukidendezi gusa”.

by Nelson Mucyo
0 comment

Korali Ukuboko kw’Iburyo yamamaye mu ndirimbo ikidendezi,Ibyiringiro by’Ubuzima, imitima yacu, imirimo, Kuro n’izindi yamaze gushyira hanze indirimbo bise ‘’SI KU KIDENDEZI GUSA’’ifitanye isano n’iyakunzwe cyane kugeza ubu yiswe ‘’ IKIDENDEZI’’imaze kurebwa n’abayingayinga ibihumi 800 ku rubuga rwa Youtube, iyi ndirimbo nshya ikomeje gukundwa n’abantu benshi ije mu gihe iyi korali irimo yitegura igitaramo dore ko yamaze gusohora integuza (Save the date) y’’igihe igitaramo kizabera naho kizabera ikazafatanya na korali Jehovajire yo muri Kaminuza yigenga ya Kigali ndetse n’abandi bahanzi bataramenyekana.

Iyi ndirimbo ‘’Si ku kidendezi gusa’’ ije ikurikirwa n’izindi ndirimbo zakunzwe cyane harimo Ibyiringiro by’ubuzima imaze kurebwa na hafi ibihumbi maganatanu kuri Yutubi, Kuro, Imirimo, Imitima Yacu,..indirimbo zahinduye imitima ya benshi .

Mu kiganiro gito, umunyamakuru w’Isezerano.com yagiranye na Dirija wa korali Ukuboko Kw’Iburyo amubaza ku itandukaniro ry’indirimbo Ikidendezi na si Ku Kidendezi bwana Ndagiro Eric yadutangarije muri aya magambo ‘’ oh Si Ku kidendezi Gusa ni suite (urukurikirane) y’ikidendezi Imana yaduhaye ubu butumwa itubwira ko Atari ku kidendezi gusa ahubwo ko igikora (Imana) n’ahandi hose mu magambo make nicyo twashatse kwibutsa abantu ndetse Imana ikitwibutsa’’.

Korali Ukuboko Kw’Iburyo imaze kumenyekana bidasubirwaho mu gihugu cy’u Rwada yatangiye umurimo w’Imana mu 1989 mu cyumba cy’amasengesho cy’umudugudu wa Kimihurura mu Ngoma kwa Pastor Rutamuhana Claude. Icyo gihe iyi korale yari iy’abana. Abenshi muri yo babaga ari abana b’abakozi b’Imana n’abakirisitu ba bugufi. Nyuma y’imyaka itatu (Mu 1992) nibwo cya cyumba cyaje kwimukira mu Gatenga gihinduka umudugudu wa Gatenga akaba ari nacyo cyicaro cy’Itorero rya Gatenga na n’ubu: mu mudugudu wa Cyeza mu Kagari ka Nyanza mu Murenge wa Gatenga. Iyi korali yakomeje gukora umurimo w’Imana na nubu yagiye imenyekana mu ndirimbo zitandukanye nka Ikidendezi, Ibyiringiro by’Ubuzima, Imitima Yacu, Imirimo, Kuro n’izindi kuri ubu ifite alubumu 2 z’amajwi n’izamashusho (Audio Visuelles) mu kwezi kwa cumi n’abiri uyu mwaka wa 2019 irashyira hanze alubum ya 3 yise ‘’Ikidendezi’’.

 

 

You may also like

Leave a Comment