Home Isesengura Kujya mu rusengero bigabanya ibyago byo gupfa biturutse mu gutakaza ibyiringiro-Umushakashatsi Ying Chen”

Kujya mu rusengero bigabanya ibyago byo gupfa biturutse mu gutakaza ibyiringiro-Umushakashatsi Ying Chen”

by KATABARWA Gilbert
0 comment

Ubushakashatsi bwakozwe n’abita ku buzima muri leta zunze ubumwe za Amerika bwasanze abantu bajya mu nsengero gusenga bibagabanyiriza ibyago byo gupfa biturutse mu gutakaza ibyiringiro, ugereranyije n’abanywa inzoga, ibiyobyabwenge, kwiyahura bikunze gutera impfu nyinshi.

Abashakashatsi ba T.H. Chan School of Public Health muri Kaminuza ya Havard baherutse gushira hanze ubushakashatsi bwiswe”Religious Service Attendance and Deaths Related to Drugs, Alcohol, and Suicide Among US Health Care Professionals.”

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu b’igitsina gore 66492 kuva mu mwaka wa 2001 kugeza 2007, n’abantu b’igitsina gabo 43141 kuva mu mwaka 1988 kugeza 2014.

Aba bashakashatsi bemeza ko abagore bajya mu nsengero gusenga nibura inshuro 1 mu cyumweru bibagabanyirizaho 68% y’ibyago byo gupfa biturutse mu gutakaza ibyiringiro cyangwa icyizere ugereranyije n’abagore bagenzi babo batajya gusenga.

Mu gihe abagabo bajya gusenga nibura inshuro 1 mu cyumweru bibagabanyirizaho 33% y’ibyago byo gupfa biturutse mu gutakaza icyizere ugereranyije n’abagabo bagenzi babo batajya gusenga na rimwe.

Ubu bushakashatsi bwemeza ko ubwitabire bw’abantu mu nsengero bugabanya impfu z’abantu bazira kwiyahura, ibiyobyabwenge, n’inzoga.

Aba bashakashatsi bakoreye ubushakashatsi bwabo mu bice by’igihugu bidakunda kujya mu nsengero cyane.

Nanone ubu bushakashatsi bwemeza ko ahantu abantu bahuje imyemerere yo gusenga ari benshi, bituma bahuza no mu buzima bwabo bwa buri munsi, rero akenshi bigira ingaruka nziza ku buzima bwabo.

Abashakashatsi bavuga ko hakenewe gukurikirana no gusuzuma neza abantu bafite imyemerere ya gakondo, aho abantu badahura ngo baterane ku buryo buhoraho budahindagurika.

Ying Chen ari nawe wayoboye ubu bushakashatsi yabwiye ikinyamakuru “The Harvard Gazette” ko ubwitabire bw’abantu basenga bwari bukenewe cyane muri iki gihe cy’abantu basenga mu rwego rwo kugabanya impfu zituruka mu kwiyahura, ibiyobyabwenge, n’inzoga.

Ying Chen akomeza avuga ati “dukwiye gutekereza icyo twakora mu rwego rwo kongera ubufasha ku bantu bapfa bazize gutakaza ibyiringiro, nubwo insengero zifunze.

Iyi nkuru dukesha Christian Post ikomeza ivuga ko mu myaka yashize hagiye hakorwa ubushakashatsi butandukanye ku buzima bwo mu mutwe no ku mubiri inyuma ku bantu bakunda kujya gusenga.

Muri 2018, abashakashatsi bo muri kaminuza ya Texas muri San Antonio bwagaragaje ko abantu bajya mu materaniro kimwe n’abantu bakunda gusenga akenshi basinzira neza iyo baryamye kurusha bagenzi babo batajya gusenga.

Nanone amakuru twavanye ku rubuga “www.researchgate.net” avuga ko ubushakatsi bwagaragaje ko abantu bageze mu za bukuru “bashaje” iyo bakunda kujya gusenga babona ibitotsi iyo bageze mu buriri, mu gihe bagenzi babo bari mu kigero kimwe badasenga badakunda kubona ibitotsi biboroheye.

 

 

You may also like

Leave a Comment