Home Amakuru y'ibanze Kuramya no guhimbahaza byakurikiwe n’abarenga miliyoni imwe

Kuramya no guhimbahaza byakurikiwe n’abarenga miliyoni imwe

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Amashusho y’indirimbo yafashwe n’abahanzi b’abakristo mu ngo zabo batuyemo muri iki gihe cya “guma mu rugo” yarebwe inshuro zirenga miliyoni kuri YouTube.

Umuyobozi w’abaramya bakanahimbaza Imana witwa Tim Hughes yifatanyije n’inararibonye mu kuramya no guhimbaza barimo Martin Smith, Graham Kendrick, Noel Robinson na Lou Fellingham bishize hamwe bategura indirimbo yo kuramya no guhimbaza biciye kuri YouTube.

Ubwo bufatanye bwo gukora indirimbo yo kuramya no guhimbaza bwahuje insengero zirenga 65 n’indi miryango ya gikristo iri mu bwongereza harimo nka New Wine, The Church of England, Elim, The Redeemed Christian Church of God, Hillsong na Salvation Army.

Indirimbo basohoye kuri Youtube yaririmbwe na Cody Carnes, Kari Jobe na Elevation Worship. Abateguye iki gikorwa bakoze amashusho y’indirimbo (Video) “iririmba imigisha ku butaka bwacu” muri iki gihe cy’icyorezo cya COVID-19.

Iyi nkuru dukesha Christian Today ivuga ko abateguye iki gikorwa cyo kuramya no guhimbaza Imana biciye kuri YouTube bavuga ko bashyize hamwe, kugirango iyi ndirimbo yuzuzemo abantu ibyiringiro kandi ibatere umurava.

Bakomeza bavuga ko urusengero rutaririmba imigisha gusa, kuko buri gihe ariyo abantu baba bakeneye. Insengero nyinshi ziri muri iyi ndirimbo zafashije abatishoboye barenga ibihumbi Magana ane 400,000 zibaha ibibatunga kuva icyorezo cya Covid-19 cyatangira. Ubutumwa basoza babwira abantu nuko niyo inyubako zose zafungwa ariko urusengero rwo ruzahoraho.

You may also like

Leave a Comment