Home Amakuru y'ibanze Narwaye amavunja ariko ubu ndi umusore wuzuye ingingo nzima “Kure niho tuva” – UMUHANZI ARSEN TUYI

Narwaye amavunja ariko ubu ndi umusore wuzuye ingingo nzima “Kure niho tuva” – UMUHANZI ARSEN TUYI

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Photo: ububiko isezerano.com

ARSEN Tuyi ni umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana umaze kubaka izina mu ruhando rw’abanyamuziki mu Rwanda akaba ari umusore ubarizwa mu itorero rya Restoration Church Masoro.

Ubwo yari umutumirwa mu gitaramo cy’umuhanzi mugenzi we Babou Melo cyabaye kucyumweru taliki 24 Ugushyingo 2019,nibwo yashyize hanze ubuhamya bwe ko Imana igira neza yamuvanye kure muburyo bw’ubuzima ko iyo yibutse uburyo yarwaye amavunja ariko ubu akaba ari umusore wuzuye ingingo nzima ari ikintu kimukora k’umutima cyane akazirikana ineza y’Imana. Arsen yakomeje  ko iyo aririmba ntakindi kintu kimurutira kuba abantu bamutega amatwi bagafashwa nibiva mu ndirimbo aririmba.

Arsene Tuyi avugako hari kuwa 12 Kamena 2019 ubwo yari mu rugendo Dar es  Salaam na Marawi yibuka aho ava Imana ikamwizera cyane yibutse uburyo yavuye kure ahabwa indirimbo “Kure niho tuva”. Aho ashima Imana imugejeje kubw’ineza yayo nyuma y’ubuzima bukomeye kandi butoroshye.

 

 

You may also like

Leave a Comment