Home Inyigisho Kwibuka Pasika udakora ibyo Imana ishaka ntacyo bimaze-Pasiteri Ezira Mpyisi(soma birambuye)

Kwibuka Pasika udakora ibyo Imana ishaka ntacyo bimaze-Pasiteri Ezira Mpyisi(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Inararibonye  akaba n’umuhanga mu kwigisha ijambo ry’Imana Pasiteri Ezira Mpyisi yibukije abantu bibuka Pasika ko kuyibuka udakora ibyo Imana ishaka ntacyo bimaze,ahubwo ko iba ikwibutsa ngo utekereze kandi wibaze niba uwagupfiriye umuzi.

Ibi Pasiteri Ezira Mpyisi yabitangaje kuri uyu wa gatanu taliki ya 5 Mata 2019,akaba ri mu gihe abakiristo benshi bitegura kwizihiza umunsi mukuru wa pasika itwibutsa izuka rya Kristo.

Mu kiganiro Pasiteri Ezira Mpyisi yagiranye n’umunyamakuru w’Isezerano.com ,yasobanuye Pasika anakurira inzira ku murima abibuka Pasika badakora ibyo Imana ishaka, ko ari ntacyo biba bibamariye.

Yagize ati :”Pasika ifite inkomoko muri Egiputa ,ubwo abisiraheli basigaga amaraso y’umwana w’intama ku miryango yabo maze umurimbuzi yahaca uwo abonye amaraso ku muryango we agahita, ntagire ikintu cy’imfura yica.Ayo maraso yasobanuraga Yesu Kristo uzaza gupfira abantu”.

“Ubu Yesu Kristo yaje ntitugikizwa n’amaraso y’intama ahubwo dukizwa na Kristo Yesu.Kwibuka Pasika rero udakora ibyo Imana ishaka ntacyo bikumariye,ahubwo iyi Pasika iba ikwibutsa ngo wibaze niba uwagupfiriye umuzi,ese Bibiliya ibyo ivuga ndakora nkayo ?Pasika siyo idukiza ,dukizwa n’uwo twibuka,tukareba niba dufite imibereho imeze nk’iye,iyo niyo Pasika”.

“Pasika rero siyo yavuye amaraso ahubwo awo ishusahanya niwe wavuye amaraso.ntago kwibuka Pasika ari ukuyiririmba no kuyivuga ariko ntiwibuke uwo ishushanya,umukiristo yakagombye gutekereza niba atunganiye Imana nkuko Bibiliya yigisha”.

Pasiteri Ezira Mpyisi ni umusaza w’inararibonye mu kwigisha ijambo ry’Imana.Akaba yarabanye n’umwami Mutara Rudahigwa.Ubu akaba amaze kugira imyaka iri hejuru ya 95,ariko akaba agitanga umusanzu we mu kuvuga ubutumwa mu ijambo ry’Imana.

 

 

 

 

You may also like

Leave a Comment