Home Amakuru y'ibanze Liza Kamikazi ati” sinahinduwe n’umugabo kuko ari umukirisitu, nishimiye gukizwa kwa Meddy”

Liza Kamikazi ati” sinahinduwe n’umugabo kuko ari umukirisitu, nishimiye gukizwa kwa Meddy”

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Umuhanzikazi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Liza Kamikazi, yatangaje ko atahinduye injyana y’umuziki yaririmbaga kuko yari ashatse umugabo w’umukirisitu, ndetse avuga ko yishimiye kuba Meddy yarakiriye agakiza.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Nyakanga 2021, mu kiganiro Celebzmagazine kinyura kuri radio flash, aho yabigarutseho nyuma y’uko amenyeko abantu benshi nagiye batekereza ko yaba yarahagaritse injyana ya Secular music kubera umugabo we.

Yagize ati” ntabwo nahinduwe n’umugabo ngo ambuze kuririmba indirimbo narinsanzwe nkora. Yego namubonaga asenga akazamurira Imana amaboko ndetse n’amarira agatakara ariko ntibivuze ko ariwe wampinduye, kuko kuba ankunda nanjye nkamukunda ntabwo byatumba ambuza ibyo njye nkunda. Yaranshyigikiraga mu buryo bushoboka ndetse ikirenze kuri ibyo yaranancurangiraga.”

Liza Kamikazi ati” Sinahinduwe n’umugabo kuko ari umukirisitu.”

 

Gutangaza aya magambo Liza Kamikazi kandi yari abitewe no kumva hari abantu bavuga ko umuhanzi Ngabo Jorbert Medard uzwi nka Meddy, yaba yaravuze ko yakiriye agakiza abitewe n’umugorewe. Avuga ko nubwo we na Meddy batari insuti cyane ariko baziranye, bityo ko uwahuye na Yesu akamumenya n’uburyo ari mwiza asiga byose akamukurikira.

Ati” ariko hari aho mwari mwumva umugore yahinduye umugabo? Muzagende mu makaritsiye menshi mumbwire niba hari aho ibyo bintu byabaye. Ahubwo Meddy ndamwishimiye, uzamumbonera azamubwire ko Liza Kamikazi amwishimiye.”

Liza Kamikazi atangaje ibi mu gihe Meddy yari amaze iminsi yanditse kuri Twitter ye ko yahindutse akaba yarakiriye Yesu nk’Umwami n’umukiza w’ubuzima bwe, ndetse benshi bagatangira kuvuga ko yaba yarabitewe n’umugore ariko Meddy we akabahamiriza ko ari icyemezo cye yafashe kuko byari bikwiye.

Umuhanzikazi Liza Kamikazi ni umwe mu bahanzi bahoze baririmba injyana ya Secular music ariko akaza kuyireka agakomereza muri gospel Kandi akaba avuga ko adateganya kuyireka ngo asubire mu muziki yahoze akora nkuko hari benshi babyifuza.

You may also like

Leave a Comment