Home Amakuru y'ibanze Liza Kamikazi haribyo avuze kubaririmba ibishegu , atangaza n’imvano y’indirimbo Hunga udapfa

Liza Kamikazi haribyo avuze kubaririmba ibishegu , atangaza n’imvano y’indirimbo Hunga udapfa

by Ali Gilbert Dunia

Umuhanzikazi Liza Kamikazi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana  yavuze byinshi ku nkomoko y’indirimbo” Hunga Udapfa”.Avuga ko  titile (Title) yayo yayihawe n’Imana , ndetse atangaza n’imvano yo guhitamo gukorana n’umuraperi Bull Dogg.

Hunga udapfa, ni indirimbo yumvikanamo ubutumwa  bububurira  abantu bari mu byaha , ibaburira kubivamo ko Yesu aje .

Mu kiganiro yagiranye na Radio Flash gitambuka ku cyumweru  Gospel Talent Show.  Liza Kamikazi yavuze ko umunsi yamenye ko Bull Dogg  yakijijwe nibwo Imana yamuhaye izina (Title ) y’ indirimbo Hunga udapfa . yakomeje atangaza ko mu gitondo asenga nibwo yagiye imbere y’Imana, kuko akunda kubyuka kare mu gitondo agafata umwanya wo gusenga.

Yagize ati “Numvise ngize agahinda kenshi kubera indirimbo maze iminsi ndikumva ziri kujya hanze z’abanyarwanda bagenzi banjye zitavugwaho kimwe. Hari abazishyigikiye n’abandi batazishyigikiye .

Ariko kuri njyewe simfite isoni zokuvuga ko indirimbo zose zifite amagambo y’urukozasoni , zamamaza ubusambanyi ntabwo nzishimiye zirambabaza cyane mu mutima wanjye . Mbabara nk’umukristo , uzi ko icyaha ari  kibi atari icyo kogezwa , bikambabaza nk’umubyeyi ufite abana ,si abanjye gusa ahubwo n’abandi babyeyi.

Nkibaza nti turimo turarerera hehe? Agahinda ka kanyica ,kandi mbabazwa n’abagenzi banjye kuko abaririmba ibyo, kandi ndi umwe muri bo dusangiye inganzo . Numvaga ngize umubabaro mwinshi ndirira Imana , nangiye kwingingira ubugingo bwabo , kandi ntabwo bwari ubwa mbere nsengera abahanzi bagenzi banjye.

Numva haje agahinda kenshi , ndibaza nti kuki aba bahanzi barimbutse  gutyo ? Kuki se bagiye kurimbura imbaga? Kandi nangira ningingira n’igihugu muri rusange  , aho niho indirimbo yaturutse . Biratangaje mu gihe narinkiri muri ayo maganya , yo kuganyira Imana nyinginga muri uwo mwanya Imana yavuganye nanjye  mu mutima wanjye .Numva impaye ino titile (title) Hunga Udapfa .

Ariko mbere y’uko Imana imishurira ayo magambo kuko narimfie agahinda kenshi . Kandi abantu baririmba biriya ni abantu bakoreye Imana , mu gihe cyabo cy’ubuto bwabo . Banahererwe impano mu rusengero ariko uyu munsi bakaba bari kujya mu bihe bitari byiza .

Liza Kamikazi yakomeje avuga ko mu gihe yasengaga  Imana yavuganye nawe  mu ihishurirwa  iti”impamvu ibintu biri kurushaho kuba bibi niko satani ari kumenya ko igihe cye kimushiranye .

Ati” Ikomeza imbwira ko Satani ari gukora uko ashoboye kose kugirango ajyane uwo agomba kujyana. Imana imbwira ko abantu bamwe bahumirije , kandi barangaye , ariko Satani niwe ubiri inyuma , umugambi w’umubisha .

Kamikazi munseko ati “Hahaha Hunga Udapfa  , nibwo ayo magambo yaje mpita nyashyira muri ajenda ( Agenda)  yanjye , nsoza gusenga. Pee ntabwo narinziko bizaba indirimbo . Liza yavuze ko nyuma yo kumenya ko [Bull Dogg ] yakijijwe yatangaye  cyane  ashima Imana cyane , yumva  ko  n’abandi ko izabazana , nkaya ndirimbo ivuga iti “ azabazana Yesu azabazana, nabari kure bose Yesu azabana .

Liza Kamikaze avugako  amaze kumva gukizwa kwa [Bull Dogg] yahise ,ashaka numero ze  aramuhamagara amusaba ko baganira. Ati “twarahuye turicara turaganira  mubwira ko nishimye ko yakijijwe , musaba ko twakorana indirimbo yitwa [Hunga Udapfa]  nawe aranyemerera , ndagenda ndabisengera kuko Imana yari yamaye izina gusa .Ni uko indirimbo yaje.

Indirimbo Hunga udapfa imaze iminsi isohotse ikaba ibarizwa kurubuga rwa Youtube [Liza Kamikazi] . Kuri ubu imaze kurebwa n’abantu barenga 6800.

You may also like

Leave a Comment