Home Amakuru y'ibanze Madagascar: Abadepite bari kujya kwikingiza Covid-19 mu bindi bihugu rwihishwa

Madagascar: Abadepite bari kujya kwikingiza Covid-19 mu bindi bihugu rwihishwa

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Mu gihugu cya Madagascar giherereye ku mu gabane wa Afurika, bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko yaho batangiye kujya mu bindi bihugu rwihishwa bagahabwa inkingo za covid-19.

Ibi byatangajwe nyuma y’uko umwe mu badepite bo muri iki gihugu, agaragaye yasangije ifoto ye avuga ko yagiye mu kindi gihugu cya Afurika atatangaje izina, maze ahabwa urukingo rwa corona virus. Avuga ko ibyo byabaye ubwo yari yagiye mu ruzinduko rw’akazi.

Mugenzi we Jean-Eugène Voninahitsy, uhagarariye akarere ka Morafenobe, yatangaje ko ashaka gukingirirwa mu Bufaransa aho ari muri gahunda z’umuryango we, nkuko bitangazwa n’urubuga rw’amakuru Midi Madagasikara dukesha iyo nkuru.

Aba badepite batangaje ibi nyuma y’iminsi mike Madagascar itangaje ko iziyandikisha muri gahunda y’ibihugu by’amahanga yo gusaranganya inkingo n’ibihugu bicyennye izwi nka Covax.

Mbere, Madagascar yari yavuze ko itazajya muri gahunda ya Covax. Icyo gihe yavugaga ko ahubwo izakoresha umuti gakondo ukorerwa muri icyo gihugu uzwi nka Covid-Organics.

Uyu muti wa Covid-Organics bivugwa ko ukozwe mu kimera cya Arthimesia gikunze kugaragara muri kiriya gihugu, kikaba cyarashyizwemo imbaraga hakorwa uwoo muti.

Mu gihekidashyitse ukwezi, Aba basubijwe ku mashuri ariko bakabnza guhabwa uwo muti gusa biranga biba iby’ubusa Abantu bandura iki cyorezo ndetse ku kigero cyo hejuru, kugeza ubwo uyu muti wahagaritswe muri iki gihugu, nubwo cyabanje kunangira ndetse kikikura no mu muryango w’Abibumbye.

You may also like

Leave a Comment