Isezerano Gospel
  • Ahabanza
  • Inyigisho
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Isesengura
  • Abahanzi
    • Amateka
  • Indirimbo
    • Amajwi
    • Amashusho
    • Lyrics
  • Abo turi bo
  • Twandikire

Isezerano Gospel

  • Ahabanza
  • Inyigisho
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Isesengura
  • Abahanzi
    • Amateka
  • Indirimbo
    • Amajwi
    • Amashusho
    • Lyrics
  • Abo turi bo
  • Twandikire
Mu Mahanga

Madagascar yakiriye arenga miliyoni 2 z’amadolari muri ARC kugirango ihangane n’ingaruka z’amapfa

by KATABARWA Gilbert July 6, 2020July 6, 2020
written by KATABARWA Gilbert July 6, 2020July 6, 2020
Madagascar yakiriye arenga miliyoni 2 z’amadolari muri ARC kugirango ihangane n’ingaruka z’amapfa
Yasuwe: 340

Tariki 2 Nyakanga 2020 muri Antananarivo, Guverinoma ya Madagascar yakiriye, sheki ya miliyoni 2.12 z’amadolari y’Abanyamerika, yatanzwe na Sosiyete y’Ubwishingizi ya Pan African Risk Management Mutual (ARC Ltd), kugira ngo ihangane n’ibibazo by’ubuzima bw’abaturage bayo batewe n’ibiza by’ikirere.

Ubu bwishyu bwa ARC bugaragaza igihembo cy’ubwishingizi bw’amapfa bwafashwe na Madagascar, ku nkunga ya Banki Nyafurika itsura amajyambere, binyuze muri gahunda yayo yo gufasha ibihugu byahuye n’ibiza.

Ibwiriza ry’indishyi rigamije kurinda abantu 600.000 batishoboye bahuye n’ibiza by’ikirere, harimo n’amapfa yibasiye ibihingwa mu gihembwe cy’ihinga gishize.

Minisitiri Richard Randriamandrato ushinzwe ubukungu muri Madagascar, mu muhango wo gushikiriza Sheki yagize ati: “ARC ni igisubizo kirambye cyo gushimangira ingufu za guverinoma n’abafatanyabikorwa mu majyepfo ya Madagascar, kandi ihamya ubufatanye buri hagati y’ibihugu by’Afurika mu guhangana n’ibiza karemano, cyane cyane amapfa.”

Ubu bufasha buzibanda ku kohereza amafaranga muri gahunda ya ACT (Argent Contre Travail) ku miryango 15000 itishoboye, inkunga y’imirire ku bana 2000 bari munsi y’imyaka 5, no gutanga amazi ku ngo 84000.

Gushimangira ubu buryo bw’ubwishingizi biteza imbere ishyirwa mu bikorwa rya Politiki n’ingamba z’igihugu zo guhangana n’ibiza muri Madagascar.

Madagascar ihura n’ingaruka mbi z’ikirere, ziyongera ku kwihaza mu biribwa muri rusange.

Usibye inkubi y’umuyaga, iki kirwa cyo mu nyanja y’Ubuhinde gihura n’umwuzure n’amapfa, bigira ingaruka ku mari ya Leta no kwizamuka ry’ubukungu.

Nk’uko Banki Nyafurika itsura amajyambere ibivuga, ibiza byibasiye Madagascar byangije ibintu bifite agaciro ka miliyoni 420 z’amadolari y’Amerika muri 2017.

Muri 2019, Madagascar yinjiye mu itsinda rya VI ry’ibihugu byishingiwe na ARC mu kurwanya ingaruka z’amapfa muri gahunda y’ubuhinzi ya 2019-2020, mu bihugu by’icyitegererezo cya gahunda ya ADRIFI.

Kuba ARC yarishyuye indishyi byari mu rwego rwo gushyigikira abaturage bahuye n’amapfa yabereye mu majyepfo ya Madagascar kandi nanone byashobotse kubera ubuyobozi n’ubwitange bwa guverinoma ya Madagascar mu kurinda abaturage bayo.

Madagascar yashimiye byimazeyo Banki Nyafurika itsura amajyambere ku bufasha yabonye binyuze muri gahunda ya ADRIFI.

Ibi bihamya ko ubufatanye hagati ya guverinoma za Africa n’abafatanyabikorwa mu iterambere, bushobora kubungabunga inyungu z’iterambere ku mugabane wa Africa.

Muri Werurwe 2017, ARC na Banki Nyafurika itsura amajyambere byashyize umukono ku masezerano y’ubwumvikane yo gufasha ibihugu by’Afurika guhangana n’ingaruka z’ibiza karemano no gutanga igisubizo gifatika.

Nanone Banki nyafurika yashyigikiye Madagascar mu kwishyura amafaranga y’ubwishingizi hagati y’umwaka wa 2019 na 2023 binyuze muri gahunda ya ADRIFI.

Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru “eventsrdc” ivuga ko kwishyura indishyi byabaye mu gihe Madagascar nayo yari iri mu kibazo cya Covid-19.

Hamwe n’Ubwongereza, Ubudage, Suwede, Ubusuwisi, Canada, Ubufaransa, Fondasiyo ya Rockefeller na Amerika, ARC ifasha ibihugu bigize Umuryango w’ubumwe bw’Afurika, kugabanya ingaruka zituruka ku mihindagurikire y’ikirere ikabije yibasira abaturage ba Afrika.

Ibi ARC ibikora ibicishije mu gutanga ubwishingizi, no gutanga ibisubizo mu gihe gikwiye, kandi bifite intego, ndetse biciye mu mucyo.

Ubu ARC ikoresha ubuhanga bwayo kugirango ifashe ibihugu kurwanya ibindi bibazo bikomeye nk’ibyorezo.

Kuva muri 2014, amasezerano 45 y’ubwishingizi yashyizweho umukono n’ibihugu bigize ARC kuri miliyoni 83 z’amadolari yishyuwe mu bwishingizi bwose bwa miliyoni 602 z’amadolari, mu rwego rwo gushyigikira abatishoboye basaga miliyoni 54.

0 comment
0
FacebookTwitterWhatsapp
KATABARWA Gilbert

previous post
Musenyeri Rucyahana aramagana abakomeje gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi
next post
Ubuzima: Impuguke ku Isi muri siyansi ziraburira OMS ko COVID-19 ishobora gukwirakwira mu mwuka

You may also like

Ntabwo dushobora gukomeza kwizera Imana kandi yaratwiyeretse mu...

August 27, 2019

Canada: Nyuma yo kwivugira ko atemera Imana, yavuze...

February 4, 2019

Amerika: Mu gace ka Virginia hasohowe itegeko ryemerera...

January 29, 2019

Nyuma yuko bamusanzemo icyorezo cya COVID-19 yaburiye abantu...

March 23, 2020

Abakristo, n’abavugabutumwa basengeye Donald Trump muri White House

November 2, 2019

Amatorero yo mu Burundi mu guteza imbere ukudahezwa...

March 6, 2019

Iran ikomeje gusagarira abenegihugu bahinduye idini bava muri...

March 3, 2020

Nigeria: Yishwe kubera kwemera Yesu Kristo

May 7, 2020

USA:Urukiko rwakuyeho ikirego cy’umuryango wanze gukora gateau y’ubukwe...

June 19, 2019

58 baguye mu bitero byibasiye abakristu muri Burkinafaso

June 8, 2020

Leave a Comment Cancel Reply

Save my name, email, and website in this browser for the next time I comment.

Dukurikire

Isezerano.com

Kwamamaza

Inkuru Zakunzwe

  • Sri Lanka :Nk’intumwa za Kristo umwami w’amahoro twamaganye ihohoterwa rikorerwa Abakiristo cyangwa Abayisilamu -Umuryango w’ivugabutumwa ku isi(AEB)

  • NGOMA : Umubyeyi urara mu nzu idakinze mu gihe cy’amezi 11, aratakambira a karere kumufasha kurenganurwa agahabwa impoza marira nyuma y’uko ibidamu biri mu murima wa Kiliziya Gatulika bimwiciye umwana

  • Uko mbibona:Gusenga ntacyo byaba bimariye umuntu ,mu gihe asengana ubuhemu(Soma birambuye)

  • Aho  Umwuka wera ageze  amateka arahinduka,nawe yaguhindurira amateka(soma birambuye)

  • Umuhanuzi(Prophet) Claude Hatangimana yagaragaje abahanuzi b’ibinyoma abo aribo(Soma birambuye)

Dukurikire

Facebook Twitter Instagram Youtube

Kuri Twitter

Follow @isezeranogospel

Inkuru Ziheruka

  • Akira ifunguro ry’igitondo (Ijambo ry’Imana)

    January 15, 2021
  • MUHANGA :Abayobozi b’amatorero n’amadini ntibavuga rumwe n’imyitwarire y’urubyiruko mu gihe kiteraniro

    January 15, 2021
  • Nyuma yo gukunda indirimbo “Nzakugezayo” n’Amagambo ayigize, biyemeje kiyisubiramo.

    January 14, 2021
  • Ubwiyongere bwa 60% mubakristo bishwe kwisi yose mu 2020: Raporo ya Open the Doors

    January 14, 2021

Ahandi Washakira

  • Amakuru y'ibanze
  • Amateka
  • Ibitaramo
  • Ibiterane
  • Indirimbo
  • Inyigisho
  • Isesengura
  • Kuramya
  • Kwamamaza
  • Mu Mahanga
  • Mu Rwanda
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Ubuzima bw'Abahanzi
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • Video
  • Videos

Kwamamaza

Facebook Twitter Instagram Youtube

Inkuru Zakunzwe

  • 1

    Sri Lanka :Nk’intumwa za Kristo umwami w’amahoro twamaganye ihohoterwa rikorerwa Abakiristo cyangwa Abayisilamu -Umuryango w’ivugabutumwa ku isi(AEB)

    May 15, 2019
  • 2

    NGOMA : Umubyeyi urara mu nzu idakinze mu gihe cy’amezi 11, aratakambira a karere kumufasha kurenganurwa agahabwa impoza marira nyuma y’uko ibidamu biri mu murima wa Kiliziya Gatulika bimwiciye umwana

    February 21, 2020

Izindi Nkuru Wasoma

  • Akira ifunguro ry’igitondo (Ijambo ry’Imana)

    January 15, 2021
  • MUHANGA :Abayobozi b’amatorero n’amadini ntibavuga rumwe n’imyitwarire y’urubyiruko mu gihe kiteraniro

    January 15, 2021
  • Facebook
  • Twitter
  • Instagram
  • Youtube

@2018 Isezerano G Company Ltd. - www.isezerano.com. All Right Reserved.


Back To Top