Home Urukundo IGICE CYA 6 : Manzi na Bella; duherukana Manzi amaze gufata umwanzuro wo kwikuramo bella akikundira Ange

IGICE CYA 6 : Manzi na Bella; duherukana Manzi amaze gufata umwanzuro wo kwikuramo bella akikundira Ange

by Uwera Ritha Shonah
0 comment

Manzi yagiye guhamagara Ange agiye kumva yumva ngo telephone ntiriho, arongera ku bw’amahirwe icamo. Ange yaritabye nuko avugana na Manzi umwanya utari muto gusa hagati aho Ange yari yarakunze Manzi umunsi wa mbere bahuriyeho ariko ntiyabimubwira.

Ku rundi ruhande nyuma yuko Bella akatira Manzi, Bella yaragiye abura amahoro biramurenga abura icyo yakora ariko akomeza kwihangana. Manzi nawe yari yapanze guhura na Ange amubwira ko hari inshuti ye yagize umunsi w’amavuko kandi mu by’ukuri Manzi yari yamubeshye ahubwo arashaka kubwira Ange ikiri ku mutima we kuko yari yaramaze kubona ko Ange amukunda.

Umunsi wo guhura wari hafi kugera Manzi yari yatumiye inshuti ze zose, ibintu byinshi byari byaguzwe harimo ibyo kurya n’ibyo kunywa. Muri babakobwa bagerageje gutanya Manzi na Bella harimo umwe wari wiyemeje kubwira Bella ukuri kose kubyabaye, yaragiye ajya ibabo wa Bella kubw’amahirwe amusangayo yarabimusobanuriye byose uko byagenze n’impamvu babipanze kuriya.

Bella byaramurenze abura icyo yakora yibuka amagambo yose yagiye abwira Manzi mu by’ukuri ko yumva yaramwanze burundu. Wamukobwa yahise yitahira Bella aramushimira cyane.

Nibyatinze Bella yafashe telephone ngo ahamagare Manzi gusa Manzi ntiyigeze yitaba telephone kuko yarahuze cyane arimo yitegura Ange. Bella yagerageje kumwandikira, Manzi atarasoma message asanga ni Bella wamwandikiye, akekako ari yamagambo Bella ajya yandika aka mukomeretsa umutima nuko ahita asiba ya message atayisomye.

Bella yamenye ko Manzi yapanze ikirori atekereza ko Manzi yabonye ya message nuko Bella aritegura ngo ajyeyo nubwo Manzi atamutumiye ariko kurundi ruhande na Ange aho bari murugo ari kwitegura kujyayo, gusa Ange we azi ko ari umunsi w’amavuko w’inshuti ya Manzi bagiyemo.

Bose bariteguye ariko Ange arangiza mbere ya Bella nuko we ahita asezera Bella gusa ntibigeze bamenya ko bagiye ahantu hamwe. Manzi yagiye kubona abona Ange arahageze nuko agenda ajya imbere amusatira, Manzi yahoberanye na Ange biratinda nuko amushakira ibyicaro mumyanya y’imbere iruhande rwaho yari yicaye nuko Mukanya kadatinze Manzi ajya Stage ari nabwo Bella yahitaga agera aho ibirori biri kubera. Manzi yahise…………………………………

Loading

Nti muzacikwe igice gikurikira.

You may also like

Leave a Comment